Digiqole ad

Nta mukinnyi wa APR FC watowe muri 3 bahatanira igihembo cy’umukinnyi w’umwaka

 Nta mukinnyi wa APR FC watowe muri 3 bahatanira igihembo cy’umukinnyi w’umwaka

Mu mwaka wa kabiri muri Rayon sports Kwizera Pierro, atoranyijwe mu bakinnyi bahize abandi

Bwa kabiri mu mateka y’umupira w’amaguru mu Rwnada, hagiye gutangwa ibihembo by’abitwaye neza mu mwaka w’imikino, kuba nta mukinnyi wa APR FC watowe muri batatu bahatanira igihembo kandi ari ikipe yatwaye igikombe cya shampiyona, bisa n’ibitangaje.

Nubwo yitwaye neza cyane uyu mwaka, Iranzi Jean Claude ntiyatoranyijwe
Nubwo yitwaye neza cyane uyu mwaka, Iranzi Jean Claude ntiyatoranyijwe

Kuri uyu wa gatandatu tariki 16 Nyakanga 2016, nibwo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru FERWAFA ryatangaje abazahatanira ibihembo bizatangwa n’umuterankunga wa shampiyona n’igikombe cy’amahoro, AZAM Rwanda.

Akanama kashyizwe ho na FERWAFA ngo gatoranye abazahatanira ibi bihembo kagizwe na: Albert Mwanafunzi (Umuyobozi w’amarushanwa muri FERWAFA), Abatoza: Kayiranga Jean Baptista, Mugisha Ibrahim na Bagumaho Hamisi, Uwamahoro Ariane (Umunyamakuru) na Munyangoga Appolinaire wahoze ari umusifuzi.

Uzatsinda mu cyiciro kimwe, azahembwa miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda.

Ibyiciro bizahembwa ni: Umukinnyi witwaye neza kurusha abandi (Best Player), Umukinnyi watsinze ibitego byinshi (Top Scorer), Umunyezamu wahize abandi (Best Goal Keeper), Umutoza mwiza (Best Coach), n’umusifuzi witwaye neza (Best Referee).

Icyatunguranye mu batoranyijwe ngo bazahatanire ibi bihembo, ni uko nta mukinnyi wa APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona urimo.

Benshi bahaga amahirwe Iranzi Jean Claude ko ashobora no kwegukana igihembo cy’umukinnyi mwiza w’umwaka, kuko yatsinze ibitego umunani, akanatanga imipira myinshi yavuye mo ibitego. Yatsinze amakipe akomeye nka Kiyovu sports, Mukura VS, Police na As Kigali. Yafashije cyane APR FC gutwara igikombe none ntiyatoranyijwe.

Mu batoranyijwe guhatanira igihembo cy’umutoza w’umwaka kandi, nta mutoza watwaye igikombe urimo. Kuko Masudi Djuma watwaye igikombe cy’Amahoro nta urimo, na Nizar Khanfir watwaye icya shampiyona nta urimo. Kandi aba ari nabo bakurikiranye ku myanya ya mbere muri shampiyona.

Abatoranyijwe kuzahatanira ibi bihembo ni:

Uwatsinze ibitego byinshi
1. Hakizimana Muhadjiri (Mukura VS) -16 goals
2. Dany Usengimana (Police Fc)-16

Umukinnyi w’umwaka
1. Hakizimana Muhadjiri (Mukura VS)
2. Nshuti Savio Dominique (Rayon Sports)
3. Kwizera Pierrot (Rayon Sports)

Umunyezamu w’umwaka
1. Mpazimaka Andre (Mukura VS)
2. Ndayishimiye Eric (Rayon Sport)
2. Mutabazi Jean Paul (SC Kiyovu)

Umutoza w’umwaka
1. Okoko Godefroid (Mukura VS)
2. Bizimungu Ally (Bugesera Fc)
3. Eric Nshimiyimana (AS Kigali)

Umutoza watunguranye
1. Seninga Innoncent (Etincelles FC)
2. Masudi Djuma (Rayon Sport)
3. Nizar Khanfir (APR FC)

Umusifuzi w’umwaka
1. Munyemana Hudu
2. Twagirumukiza Abdul Karim
3. Hakizimana Louis

Aba-linesman b’umwaka
1. Ndagijimana Theogene
2. Simba Honore
3. Niyonkuru Zephanie

Abakinnyi bato bitwaye neza (U20)
1. Itangishaka Blaise (Marines Fc)
2. Manishimwe Djabel (Rayon Sport)
3. Nshuti Savio Dominique (Rayon Sports)

 

  • Mu mwaka wa kabiri muri Rayon sports Kwizera Pierro, atoranyijwe mu bakinnyi bahize abandi
    Mu mwaka wa kabiri muri Rayon sports Kwizera Pierro, atoranyijwe mu bakinnyi bahize abandi
    Hakizimana Muhadjiri ashobora gutwara ibihembo bibiri
    Hakizimana Muhadjiri ashobora gutwara ibihembo bibiri
    Savio Nshuti Dominique ukiri muto yitwaye neza
    Savio Nshuti Dominique ukiri muto yitwaye neza
    Iranzi Jean Claude na Nizar Khanfir batwaye igikombe cya shampiyona muri APR FC ntibatoranyijwe mu bitwaye neza
    Iranzi Jean Claude na Nizar Khanfir batwaye igikombe cya shampiyona muri APR FC ntibatoranyijwe mu bitwaye neza

    Masudi Djuma wahesheje Rayon sports igikombe cy'amahoro nawe ntiyatoranyijwe mu batoza beza
    Masudi Djuma wahesheje Rayon sports igikombe cy’amahoro nawe ntiyatoranyijwe mu batoza beza

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Rwarutabura kabisa, niwe njye natora. Ese cya gikona kizima yari yagikuye he duhura na nabo bakadutsinda bine? Cyakora bazabanze bagenzure niba abarayon baba batanyeye ibiyobyabwenge.

  • Iranzi ni umukinnyi mwiza pe ariko nta discipline agira mu kibuga! Iyo uri mu kibuga uzi neza ko television zikureba ugakora nk’ibyo akora mu kibuga, aba yiyicira carriere ye! Dore ingaruka ni nk’izi! Kimwe na Rwatubyaye nawe asome ubutumwa bwanjye nimutabunyonga! Discipline please!

  • Nshuti Xavio yitwaye neza pe

  • @Ngango: Birashoboka ko mu bafana ba Rayon hari ababa banyoye ibiyobyabwenge.
    Ariko rero koma urushyo ukome n’ingasire. No mu bafana ba APR birashoboka cyane ko harimo abaza banyoye ibyo biyobyabwenge. Uzarebe muri ya vidéo bafite igikona kizima hari hari n’abafana ba APR bigaragara ko nabo bagomba kuba hari ibyo bari banyoye.

  • ariko murasetsa weeee!!!!!!!! ibaze iyo commission ngo yarishinzwe gutoranya abo bitwaye neza. mwanafunzi ntanakimwe azi uretse kontanicyo yishoboreye, baptiste we arazwi ntiyari gushyiramo masudi mugihe yatwaye icy’amahoro nyamara we umwaka ushize cyaramunaniye akanakuraho kuvuga ko mubakiniye rayon baptista ariwe watwaye igikombe cy’amahoro gusa ubwo c mwibwirako amwishimiye? ngo hamissi bagumaho uwowe simvuze kuko sumutoza ntana licence U agira ngo uwamahoro aliane nuko nuko degaule nabambari be barakoze nkawe c koko eric yakoze iki? ally gikata c we yakoze iki? nigute masudi ,khanfir, iranzi barikubura kururu rutonde .

Comments are closed.

en_USEnglish