Digiqole ad

Andreas Spier watoje APR FC yagizwe directeur technique muri Kenya

 Andreas Spier watoje APR FC yagizwe directeur technique muri Kenya

Andreas Spier agitoza APR FC.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Kenya ryemeje Andreas Spier watoje APR FC, nk’umuyibozi wa Tekinike (directeur technique) mushya.

Andreas Spier agitoza APR FC.
Andreas Spier agitoza APR FC.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki 29 Kamena 2016, nibwo ishyirahamwe rya ruhago muri Kenya ‘KFF’ ryemeje umunya-Serbia ufite inkomoko muri Romania, Andreas Spier nk’umuyobozi wa Tekinike mushya.

Uyu mugabo w’imyaka 54, amenyereye akarere ka Afurika y’Iburasirazuba kuko yatoje imyaka irindwi (7) muri APR FC. Ikaba ari nayo mpamvu yatumye ahabwa akazi muri Kenya, nk’uko byatangajwe na Nick Mwendwa uyobora KFF.

Mwendwa yagize ati “Twahisemo Spier kuko azi neza ubuzima bw’umupira w’amaguru muri aka karere. Azi ibibazo duhangana nabyo. Kandi tumwitezeho guteza imbere umupira wacu ahereye mu bato, kuko ni ibintu amaze mo imyaka myinshi.”

Andreas uzwi ho kugira amahane, aje muri Kenya yari amaze imyaka ibiri ari umutoza w’ikipe y’igihugu ya Romania y’abatarengeje imyaka 19. Ku mwanya yahawe asimbuye umunya-Kenya Jacob Ghost Mulee nawe watoje APR FC.

Andreas yashakanye n'umunyarwanda kazi Soizic Spier.
Andreas yashakanye n’umunyarwanda kazi Soizic Spier.

Andreas Spier yageze mu Rwanda 2007, aje guhugura abatoza bo mu Rwanda. Nyuma yabaye umutoza wa APR FC n’ikipe y’igihugu y’abagore igihe gito, mbere yo gutangiza ishuri rya ruhago rya APR FC muri 2009.

Ishuri rya APR FC yaritoje imyaka itatu, aca mu Ntare FC umwaka umwe wa 2012, nyuma ahabwa gutoza APR FC nk’umutoza mukuru, kuva muri Werurwe 2013 kugera Gashyantare 2014.

Andreas Spier akunda gusura u Rwanda kuko yashatse urukomokamo aha yafanaga Amavubi muri CHAN.
Andreas Spier akunda gusura u Rwanda kuko yashatse urukomokamo aha yafanaga Amavubi muri CHAN.

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

en_USEnglish