APR FC, Rayon Sports, Kiyovu,… zakomeje muri ¼ cy’igikombe cy’amahoro
Imikino yo guhatanira igikombe cy’amahoro cya 2016, muri 1/8 isize amakipe akomeye nka APR FC, Rayon Sports, AS Kigali, Kiyovu n’izindi zikomeje, Mukura VS na Police FC niyo zasezerewe na Gicumbi.
Umukino wa 1/8 cy’igikombe cy’Amahoro wahuje Rayon Sports na Marines wabereye kuri Stade ya Kigali, watagiye Rayon Sports igaragaza ubushake bwo gushaka ibitego.
Ku munota wa 27 nibwo Rayon Sports yafunguye amazamu ku mupira w’umuterekano ‘free kick’ yatewe na Kwizera Pierrot wari wambaye igitambaro cya Kapiteni. Nyuma y’iminota ibiri gusa, Manishimwe Djabel yakorewe ikosa, Kwizera atera indi ‘free kick’ yongera guhindukiza umunyezamu wa Marines Habarurema Gahungu.
Mu gice cya mbere, Rayon sports yakomeje kwiharira umukino, ku munota wa 39 Mugheni Fabrice atera ishoti ari hanze y’urubuga rw’amahina, rikubita umutambiko. Igice cya mbere cyarangiye ari 2-0.
Igice cya kabiri cyazanye indi sura, Nduhirabandi Abdoul Karim bita Coak utoza Marines FC yakoze impinduka, akuramo Kalisa Amuli, yinjizamo rutahizamu Hakuzimana Ibrahim na Itangishaka Blaise.
Ku ruhande rwa Rayon Sports, Manishimwe Djabel nawe yahise aha umwanya Nsengiyumva Mustapha.
Izi mpinduka zafashije Marines kuko yahise itangira gusatira biranayihira, ku munota wa 67 ku burangare bwa myugariro Munezero Fiston, Itangishaka Blaise abonera igitego Marines.
Marines yakomeje kugaragaza umukino mwiza, inahusha andi mahirwe yashoboraga gutuma yishyura n’igitego cya kabiri. Gusa umukino warangiye ari 2-1.
Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku mpande zombi
Rayon Sports: Bashunga Abouba, Niyonkuru Radju, Emmanuel Imanishimwe, Munezero Fiston, Thierry Manzi, Niyonzima Sefu, Fabrice Mugheni, Kwizera Pierrot (C), Djabel Imanishimwe, Ismaila Diarra na Nshuti Savio Dominique.
Marines FC: Habarurema Gahungu, Rugirayabo Hassan, Nizeyimana Omar, Karema Eric, Habimana Hussein, Biniga William, Kalisa Amuli, Nzabonimpa Prosper, Muvunyi Haruna, Itangishaka Blaise na Niyonsenga Ibrahim.
Mu yindi mikino
Mu mukino wahuje APR FC na Bugesera, igice cya mbere cyarangiye Bugesera ifite igitego kimwe ku busa bwa APR cyatsinzwe na Makengo Frank. APR FC yagarutse mu gice cya kabiri isatira cyane, Mugenzi Bienvenue aza ku kishyura, Bigirimana Issa ashyiramo icy’intsinzi, Bugesera yahawe n’ikarita itukura yahawe Ntwari Jacquesiba isezerewe ityo.
Police FC yari ifite iki gikombe yatwaye itsinze Rayon Sports ku mukino wa nyuma umwaka ushize, yasezerewe n’Amagaju kuri Penalite 7-6, nyuma y’uko umukino wose urangiye ari 0-0.
Mu yindi mikino, Kiyovu yasezereye Sunrise FC iyitsinze 1-0, Mukura VS yatsinzwe na Gicumbi FC 2-1, Muhanga FC itsinda Isonga 2-0, AS Kigali itsinda Etincelles 2-1, Espoir FC yasezereye La Jeunesse FC iyitsinze 2-1.
Mu mikino ya ¼ izakinwa mu mpera z’iki cyumweru tariki 25 Kamena, APR FC izakina na Kiyovu SC, Rayon Sports FC ikine na Gicumbi FC, Amagaju FC akine na AS Kigali, naho AS Muhanga ikine na Espoir FC.
Ngabo Roben
UM– USEKE.RW