Umutoza w’ikipe y’igihugu Antoine Hey yatangaje urutonde rw’abakinnyi 25 b’Amavubi bagomba gutangira umwiherero wo kwitegura umukino u Rwanda ruzakinamo na Centre Afrique mu kiciro cy’ibanze cyo gushaka ticket y’igikombe cya Africa 2019. Mu bahamagawe icyenda bakina hanze. Mu kwezi gushize uyu mutoza w’Umudage yatangiye gushaka abakinnyi azahamagara agerageza 41 yari yashimye imikinire yabo muri Shampionat. […]Irambuye
Tags : Amavubi
Antoine Hey, umudage w’imyaka 46 ngo niwe uza kugirwa umutoza mushya w’Amavubi ku masezerano y’imyaka ibiri nk’uko JeuneAfrique ivuga ko yabibonyeho amakuru. Antoine Hey niwe usanzwe uri kunugwanugwa ko ari we uzahabwa aka kazi. Antoine ngo araza gusimbura Jimmy Mulisa watozaga Amavubi by’agateganyo nyuma yo kwirukanwa kwa Johnny McKinstry mu mwaka ushize. FERWAFA ntabwo iratangaza […]Irambuye
Nyuma yo kubona ko COSAFA U20 ishobora guhagarika shampiyona y’u Rwanda igihe kinini, FERWAFA yemeje ko Amavubi U20 atazayitabira. Byatumye hatumirwa ingimbi za DR Congo. Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryanze kwitabira ubutumire, bw’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika y’amajyepfo. Ni irushanwa rya COSAFA y’abatarengeje imyaka 20. U Rwanda rwari rwatumiwe ngo rusimbure Madagascar yabuze […]Irambuye
Hendrik Pieter de Jongh wari Directeur technique w’umupira w’amaguru mu Rwanda areguye. Imwe mu mpamvu zibimuteye, harimo no kuba nta mutoza uhamye u Rwanda rugira. Tariki 14 Kamena 2016 ni bwo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje Umuholandi Hendrik Pieter de Jongh nk’ushizwe igenzura n’iterambere rya ruhago, Directeur technique w’u Rwanda. Uyu mugabo w’imyaka […]Irambuye
*Yari ari ku rutonde rw’abakinnyi 18 b’Intamba mu rugamba ubwo yakinaga na Senegal Umunyamabanga wa APR FC yemeza ko myugariro w’iyi kipe, Ngandu Omar wakiniye ikipe nkuru y’igihugu y’u Burundi ashobora kuzakinira Amavubi. Gusa bisa nk’ibidashoboka kuko itegeko ry’Ishyiramwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) ryima ububasha umukinnyi wakiniye ikipe nkuru y’igihugu runaka gukinira ikindi gihugu […]Irambuye
Amavubi amaze amezi abiri adafite umutoza mukuru. Jimmy Mulisa wagiriwe icyizere cyo kuyitoza by’agateganyo, ntiyiteguye gutanga ibaruwa isaba guhabwa iyi kipe mu gihe kirambye. Tariki 18 Kanama 2016, ni bwo byamenyekanye ko umunya- Irlande Johnny McKinstry yirukanwe ku mwanya w’umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu Amavubi. Mu gihe Amavubi yiteguraga umukino wa Ghana, wa nyuma mu matsinda […]Irambuye
Inyogosho n’imisatsi idasanzwe ni ikintu kitamenyerewe muri APR FC, gusa bamwe mu bakinnyi bayivuyemo uyu mwaka bahinduye imisatsi bidasanzwe, basigamo amarangi, ngo ni ukugaragaza ibyishimo kuri bamwe, kandi ngo ni impinduka izagera no mu kibuga. Bamwe mu bakinnyi basohotse muri APR FC bari bafite imisatsi isanzwe (biyogoshesha ibyo bita ordinaire), baragaragara mu isura itandukanye n’iyo […]Irambuye
Nyuma yo gutsindwa na Tanzania ibitego 3-2, Amavubi y’Abagore yatsinzwe na Ethiopia 3-2 mu mikino ya CECAFA y’Abagore iri kubera muri Uganda. Ikipe y’igihugu y’abagore ya Ethiopia bita ‘Lucy’ niyo yafunguye amazamu ku munota wa 3, ku gitego cyatsinzwe n’uwitwa Losa Abera. Ku munota wa 45 mbere y’uko igice cya mbere kirangira, Dorothee Mukeshimana yaje […]Irambuye
Umukino ufungura irushanwa ‘AS Kigali PreSeason Tournament 2016’, uzahuza Vita Club yo muri DR Congo na AS Kigali. Nubwo hari abakinnyi Eric Nshimiyimana abura, ariko ngo ntatewe ubwoba n’uyu mukino. Kuri uyu wa kane tariki 8 Nzeri 2016 kuri Stade ya Kigali, hazabera imikino ibiri, yo gufungura irushanwa ryateguwe n’Umujyi wa Kigali, AS Kigali Pre-Season […]Irambuye
Muri uku kwezi, i Jinja muri Uganda, hagiye kubera CECAFA y’abagore. Ikipe y’igihugu Amavubi yahamagaye abakinnyi 26 bitegura iri rushanwa. Nyuma y’imyaka 30 abagore bo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba badahuzwa n’umupira w’amaguru, ‘The CECAFA Women’s Championship’ yaherukaga gukinwa muri 1986, yagarutse. Iri rushanwa rizabera kuri stade yo mu mujyi wa Jinja muri Uganda, kuva […]Irambuye