Digiqole ad

U Rwanda rwanze kwitabira COSAFA U20, rusimbuzwa DR Congo

 U Rwanda rwanze kwitabira COSAFA U20, rusimbuzwa DR Congo

Amavubi ntabwo azitabira COSAFA U23

Nyuma yo kubona ko COSAFA U20 ishobora guhagarika shampiyona y’u Rwanda igihe kinini, FERWAFA yemeje ko Amavubi U20 atazayitabira. Byatumye hatumirwa ingimbi za DR Congo.

Amavubi ntabwo azitabira COSAFA U23
Amavubi ntabwo azitabira COSAFA U23

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryanze kwitabira ubutumire, bw’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika y’amajyepfo. Ni irushanwa rya COSAFA y’abatarengeje imyaka 20.

U Rwanda rwari rwatumiwe ngo rusimbure Madagascar yabuze amikoro mu irushanwa rizabera kuri ‘Moruleng Stadium’ yo mu Majyaruguru y’Uburasirazuba bwa Afurika y’Epfo, ariko ntiruzitabira ubu butumire.

Umuseke uvugana n’umuvugizi wa FERWAFA, Moussa Hakizimana, yavuze ko banze kwitabira ubutumire kuko bwabangamira shampiyona y’u Rwanda.

“Byari kuba byiza ku bakinnyi iyo twitabira iri rushanwa. Byari gutuma bamenyerana. Ariko twafashe umwanzuro wo kwandikira COSAFA tuyimenyesha ko tutazaboneka, kuko amakipe yo mu Rwanda ntiyiteguye kurekura abakinnyi bayo, kandi shampiyona ikomeje. Ntiwabwira Masudi (utoza Rayon sports) ngo aguhe abakinnyi bane, kandi akomeze akine. Ntibyashoboka. Niyo mpamvu twahisemo kutazitabira ubutumire bwa COSAFA,”  Moussa Hakizimana

Yakomeje avuga ko ubutumire bwa COSAFA aribwo banze, ariko ntizabuza Amavubi U20 atozwa na Mashami kwitabira ‘The 1st Partners U20 tournament’ yo muri Maroc izaba hagati ya tariki 9 na 13 Ugushyingo 2016, kuko izamara iminsi mike, kandi izahura n’iminsi mpuzamahanga amakipe y’ibihugu akiniraho (international break).

COSAFA yamaze gutumira ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20 ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ngo isimbure u Rwanda, mu irushanwa rizaba hagati ya tariki 7 na 16 Ukuboza 2016.

Urutonde rw’agateganyo rw’abakinnyi 26 bahamagawe:

Abanyezamu: Kimenyi Yves (APR FC), Nsanzurwanda Jimmy Djihad (Isonga FC), Hategekimana Bonheur (Kiyovu Sports) na Kwizera Janvier (Bugesera).

Ba myugariro: Nsabimana Aimable (APR FC), Ndikumana Patrick (Mukura VS), Niyonkuru Aman (Bugesera FC), Sibomana Arafati (Amagaju FC), Ahoyikuye Jean Paul (Kiyovu Sports), Mugisha Francois (Rayon Sports FC), Nshimiyimana Marc (APR Academy), Ntwari Jacques (Bugesera FC).

Abo hagati: Nkinzingabo Fiston (APR FC), Muhire Kevin (Rayon Sports), Ngabonziza Narcisse (Kiyovu Sports), Ishimwe Claude (Isonga FC), Usabimana Olivier (Marines FC), Bakundukize Innocent (APR Academy), Ahishakiye Nabir (Scandinavia), Itangishaka Blaise (APR), Niyibizi Vedaste (Sunrise), Manishimwe Djabel (Rayon Sports).

Ba rutahuzamu: Nshuti Innocent (APR FC), Biramahire Abeddy (Police FC), Kwizera Tresor (Mukura VS), Nshuti Dominique Savio (Rayon Sports).

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

en_USEnglish