CECAFA: Amavubi y’Abagore atsinzwe na Ethiopia 3-2
Nyuma yo gutsindwa na Tanzania ibitego 3-2, Amavubi y’Abagore yatsinzwe na Ethiopia 3-2 mu mikino ya CECAFA y’Abagore iri kubera muri Uganda.
Ikipe y’igihugu y’abagore ya Ethiopia bita ‘Lucy’ niyo yafunguye amazamu ku munota wa 3, ku gitego cyatsinzwe n’uwitwa Losa Abera.
Ku munota wa 45 mbere y’uko igice cya mbere kirangira, Dorothee Mukeshimana yaje gutsinda igitego cyo kwishyura ku mupira waturutse kuri Corner Amavubi yari abonye.
Byatumye ajya kuruhuka afite icyizere dore ko mbere y’uyu mukino, umutoza Nyinawumuntu Grace yari yatangarije SuperSports ko bagomba kuwutsinda byanze bikunze kugira ngo badasezererwa hakiri kare.
Igice cya kabiri, Amavubi yatangiranye imbaraga, akina umupira mwiza kandi agerageza gusatira nk’uko bitangazwa n’umunyamakuru Usher Komugisha uri gukurikirana iyi mikino.
Gusa, ntibyabujije ko ku munota wa 62, Losa Abera abonera ‘Lucy’ igitego cya kabiri, byatumye Ethiopia yongera kujya imbere y’u Rwanda mu bitego.
Ku munota wa 70, Kapiteni Sifa Gloria Nibagwire yaje kwishyura iki gitego. Gusa, nyuma y’amasegonda macye Meskerem Kanko ahita atsindira Ethiopia igitego cya gatatu cyahesheje ikipe ye amanota atatu.
Nyuma yo gutsindwa uyu mukino n’uwawubanjirije wa Tanzania, Amavubi y’abagore yari ari mu itsinda B yahise asezererwa muri iri rushanwa.
(Photos: Twitter users)
UM– USEKE.RW
5 Comments
mbonye ku isura abakinnyi bacu basa nk’abagabo pe!! ndebera nkuwo witwa nyirahafashimana marie jeanne umugereranye nuwo bari kumwe yewe wewe uziko koko babakinnyi bacu ariyo mpamvu bavuga ko bo n’umutoza wabo bajya batingana nibagende baradusebeje nkuko badusebeje umunsi bahitamo gukora icyaha cyangA urunuka n’umwami Imana (ubutibganyi) muzabaze sodoma na gomora .grace we nubwo Imana yirirwa ahandi igataha i rwanda ntabwo yakwemera ko abatinganyi batwara igikombe kereka ari mu irushanwa ryo gutingana.
Cecafa ntijya itana n’amabara koko!!! Reba kuri feuille de match handitse ngo ” Cecafa women championshipp 2011!” ikindi banner iri inyuma y’abatoza ba Ethiopia handitse Fufa. Ikindi Iradukunda CALLIXTE ugaragara mu basimbuura b’u Rwanda ni umugore?
Amavubi y’abagore ntako atagize, gutsindwa 3-2 kuri buri match bigaragara ko habura akantu gato ko kumenyera amarushanwa, rwose umupira bazawutera gusa minisiteri na Ferwafa bayiteho babashakire imikino mpuzamahanga yagicuti.
Politiki ya siporo mu Rwanda iransetsa cyane. Ni gute ugira ikipe y’igihugu nta shampiona ugira? bariya bakinnyi batoranywa gute? baturuka mu yahe makipe? mbere yo kujya mw’irushanwa runaka mbese hari imikino ya gicuti yabaye? ni uguhaguruka ukajya kwipima gusa?Ibi tubyita guhuzagurika.
uyu mugore uterura equipe yose atoza yonyine yarangiza akayita ikipe yigihugu,ubu muri za kamonyi na za Rutsiro yabuzemo abantu bamusimburira izi mecanique ze koko ? nta kuntu umukobwa ukomeye kuriya ndi kubabona,uteye nkabahungu kuriya yatsindwa nabakobwa bibibonge boroshye kuriya ba ethiopia !! kandi nta nduru ivugira ubusa banagenzure ibyo ubwo butinganyi bubavugwamo kuko buca Umugongo cyane ni nko gukoresha mashine zirongora cg kwikinisha