Digiqole ad

Eric Nshimiyimana ngo ntatewe ubwoba n’umukino wa Vita Club uzaba ejo

 Eric Nshimiyimana ngo ntatewe ubwoba n’umukino wa Vita Club uzaba ejo

Thomas Higiro, Mbarushimana Shabani na Eric Nshimiyimana baganira n’abakinnyi nyuma y’imyitozo

Umukino ufungura irushanwa ‘AS Kigali PreSeason Tournament 2016’, uzahuza Vita Club yo muri DR Congo na AS Kigali. Nubwo hari abakinnyi Eric Nshimiyimana abura, ariko ngo ntatewe ubwoba n’uyu mukino.

Thomas Higiro, Mbarushimana Shabani na Eric Nshimiyimana baganira n'abakinnyi nyuma y'imyitozo
Thomas Higiro, Mbarushimana Shabani na Eric Nshimiyimana baganira n’abakinnyi nyuma y’imyitozo

Kuri uyu wa kane tariki 8 Nzeri 2016 kuri Stade ya Kigali, hazabera imikino ibiri, yo gufungura irushanwa ryateguwe n’Umujyi wa Kigali, AS Kigali Pre-Season Tournament 2016.

Umukino wa mbere uzaba saa 15:30, uzahuza AS Kigali yateguye amarushanwa na Association Sportive Vita Club itozwa n’utozwa na Jean-Florent Ikwange Ibengé wahesheje ikipe y’igihugu ya DR Congo igikombe cya CHAN2016, yabereye mu Rwanda.

Eric Nshimiyimana utoza AS Kigali yabwiye Umuseke nyuma y’imyitozo yo kuri uyu wa gatatu tariki 7 Nzeri 2016, ko badatewe  ubwoba no guhura n’ikipe ikomeye muri Afurika.

Yagize ati “Ntabwo dutewe ubwoba no gufungura irushanwa dukina na Vita. Kuko tugiye gutangira umwaka mushya w’imikino. Iyo umwaka utangiye ntuba uzi ikipe ikomeye kurusha izindi. Na bo barimo kwitegura, baguze abakinnyi bashya, kandi natwe ni uko.”

Nshimiyimana yavuze ko ngo yemera ko Vita Club ikomeye ku mateka kuko yitwaye neza mu myaka yashize.

Ati “Banafite umutoza mwiza kandi ndamwubaha, ariko sintewe ubwoba na we, kuko nanjye mfite ikipe nziza.”

Uyu mutoza yakomeje abwira Umuseke ko muri iki gikombe bateguye, batazakoresha Kabange Twite na Ndaka Frederick kubera ibibazo by’imvune.

Abakinnyi bashya nka Tubane James, Nshutiyamagara Ismail Kodo, Mubumbyi Barnabe, Ntamuhanga Tumaine Tity, Ndahinduka Michel na Nkomezi Alexis bo bazakina.

Umukino uzakurikiraho, uzahuza Rayon Sports na Police FC kuri Stade ya Kigali saa 18h00.

Iri rushanwa rizahuza amakipe yo mu Rwanda na DR Congo rigiye kumara iminsi 10 rikinwa, rizatwara ingengo y’imari ya miliyoni 100 frw.

Uko gahunda ya AS Kigali Pre-Season Tournament 2016 iteye:

Itsinda A: AS Kigali, APR FC, Dauphin Noir na AS Vita

Itsinda B: Rayon Sports, SC Kiyovu, Sanga Balende and Police Fc

Tariki  8 Nzeri

AS Kigali vs AS Vita (Stade de Kigali, 15:30)

Rayon Sports vs Police Fc (Stade de Kigali, 18:00)

Tariki  9 Nzeri

APR Fc vs Dauphin Noir (Stade de Kigali, 15:30)

Sanga Balende vs SC Kiyovu (Stade de Kigali, 18:00)

Tariki 11 Nzeri

AS Kigali vs Dauphin Noir (Stade de Kigali, 15:30)

Sanga Balende vs Rayon Sports (Stade Umuganda, 15:30)

SC Kiyovu vs Police FC (Stade Mumena, 15:30)

AS Vita vs APR FC (Stade de Kigali, 18:00)

Tariki 13 Nzeri

AS Vita vs Dauphin Noir (Stade Umuganda, 15:30)

Police FC vs Sanga Balende (Kicukiro, 15.30)

APR FC vs AS Kigali (Stade de Kigali, 15.30)

SC Kiyovu vs Rayon Sports FC (Stade de Kigali, 18.00)

Tariki 15 Nzeri, hazakinwa imikino ya ½ Amahoro Stadium

Tariki 17 Nzeri, hazakinwa umwanya wa gatatu na final.

Nsabimana Eric bita Zidane ari mu bakinnyi AS Kigali izagenderaho muri iri rushanwa
Nsabimana Eric bita Zidane ari mu bakinnyi AS Kigali izagenderaho muri iri rushanwa
Mubumbyi Bernabe yitezweho gusimbura Sugira Ernest ubu uri muri AS Vita Club
Mubumbyi Bernabe yitezweho gusimbura Sugira Ernest ubu uri muri AS Vita Club
Eric Nshimiyimana wakoresheje imyitozo ya nyuma ngo ntatewe ubwoba na AS Vita Club
Eric Nshimiyimana wakoresheje imyitozo ya nyuma ngo ntatewe ubwoba na AS Vita Club
Tubane James wavuye muri Rayon sports ajya muri AS Kigali
Tubane James wavuye muri Rayon sports ajya muri AS Kigali
Ndahinduka Michel na Ndoli JC, bafite inararibonye, bagomba gufasha AS Kigali muri uyu mwaka
Ndahinduka Michel na Ndoli JC, bafite inararibonye, bagomba gufasha AS Kigali muri uyu mwaka
Umwe mu bakinnyi bo hagati bitwaye neza umwaka w'imikino ushize Nkomezi Alexis wavuye muri SunRise FC, ubu ari muri AS Kigali
Umwe mu bakinnyi bo hagati bitwaye neza umwaka w’imikino ushize Nkomezi Alexis wavuye muri SunRise FC, ubu ari muri AS Kigali
Charles Tibingana Mwesigye, Murengezi Rodrigue na Ntwali Evode mu myitozo bitegura AS Vita Club
Charles Tibingana Mwesigye, Murengezi Rodrigue na Ntwali Evode mu myitozo bitegura AS Vita Club
Kayumba Soteri ufite umupira, niwe kapiteni AS Kigali
Kayumba Soteri ufite umupira, niwe kapiteni AS Kigali
Basoza imyitozo biyereka Imana ngo izababe hafi ibakize Vita Club
Basoza imyitozo biyereka Imana ngo izababe hafi ibakize Vita Club

Roben NGABO
UM– USEKE

en_USEnglish