Digiqole ad

Amavubi: Abakinnyi 26 bitegura CECAFA y’abagore bahamagawe

 Amavubi: Abakinnyi 26 bitegura CECAFA y’abagore bahamagawe

Kapiteni Uwamahirwe Shadia ari mu bakinnyi 26 bahamagawe

Muri uku kwezi, i Jinja muri Uganda, hagiye kubera CECAFA y’abagore. Ikipe y’igihugu Amavubi yahamagaye abakinnyi 26 bitegura iri rushanwa.

Kapiteni Uwamahirwe Shadia ari mu bakinnyi 26 bahamagawe
Kapiteni Uwamahirwe Shadia ari mu bakinnyi 26 bahamagawe

Nyuma y’imyaka 30 abagore bo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba badahuzwa n’umupira w’amaguru, ‘The CECAFA Women’s Championship’ yaherukaga gukinwa muri 1986, yagarutse.

Iri rushanwa rizabera kuri stade yo mu mujyi wa Jinja muri Uganda, kuva tariki 11-20 Nzeri 2016.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu bagore na yo yari imaze imyaka ibiri idakina kuko nyuma yo kunyagirwa na Nigeria ibitego 12-1 mu mikino ibiri yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika muri 2014, Ministeri ifite imikino mu nshingano zayo yahise ihagarika iyi kipe ngo kuko nta musaruro yatangaga.

Gusa, ubu u Rwanda ruzitabira iri rushanwa, ruri mu itsinda rya kabiri hamwe na Tanzania na Ethiopia.

Umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu y’abagore, Grace Nyinawumuntu yahamagaye abakobwa 26 biganjemo abakinnyi ba AS Kigali, Kamonyi na Rambura, bagomba gutangira umwiherero bitegura iyi CECAFA.

Abanyezamu: Ingabire N. Judith (AS Kaigali), Nyinawumuntu Shamimu (Kamonyi Fc) na Uwizeyimana Helene (AS Kigali).

Ba myugariro: Mukamana Clementine (AS Kigali), Maniraguha Louise (Les Lionnes), Umulisa Edith (AS Kigali), Mukantaganira Joseline (Kamonyi), Kayitesi Alodie (AS Kigali), Uwamahoro M. Claire (AS Kigali), Abimana Djamila (Kamonyi) na Nyiransanzabera Miliam (AS Kigali).

Abo hagati: Nibagwire Sifa Gloria (AS Kigali), Mukashema Albertine (Kamonyi,) Nyirahafashimana M. Jeanne (AS Kigali), Mukeshimana Janette (Kamonyi), Mwizerwa Francine (AS Kigali), Mukeshimana Dorothea (Kamonyi), Umwariwase Dudja (AS Kigali), Ntagisanimana Saida (AS Kigali), Uwamahirwe Chadia (AS Kigali) na Kalimba Alice (AS Kigali).

Ba rutahizamu: Ibangarye Anne Marie (AS Kigali), Iradukunda Calixte (Kamonyi), Nibagwire Liberate (AS Kigali), Uwihirwe Kevine (Rambura) na Imanizabayo Florence (AS Kigali).

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

en_USEnglish