Amavubi 25 yahamagawe ngo yitegure na CentreAfrique
Umutoza w’ikipe y’igihugu Antoine Hey yatangaje urutonde rw’abakinnyi 25 b’Amavubi bagomba gutangira umwiherero wo kwitegura umukino u Rwanda ruzakinamo na Centre Afrique mu kiciro cy’ibanze cyo gushaka ticket y’igikombe cya Africa 2019. Mu bahamagawe icyenda bakina hanze.
Mu kwezi gushize uyu mutoza w’Umudage yatangiye gushaka abakinnyi azahamagara agerageza 41 yari yashimye imikinire yabo muri Shampionat. Yabakoresheje imyitozo yo kureba ubushobozi bwabo.
Mu bakinnyi bahamagawe abatunguranye ni Rucogoza Aimable Mambo ufatwa nk’umukinnyi mukuru kuko yakiniye Amavubi mu myaka yashize hashira igihe kinini adahamagarwa. Ubu ni myugariro uhagaze neza muri Bugesera FC.
Undi ni umusore Gilbert Mugisha wa Pepiniere uhamagawe bwa mbere mu ikipe y’igihugu Amavubi.
Bamwe mu bakinnyi batahamagawe kuri uru rutonde nabo batunguranye barimo Muhadjiri Hakizimana, Yannick Mukunzi na Faustin Usengimana ba APR FC basa n’abari bitezwe n’abafana ko bazahamagarwa.
Muri aba bakinnyi yahamagaye abakinnyi icyenda bakina hanze y’u Rwanda.
Aba bakinnyi bagizwe n’abazamu batatu;
Jean Luc Ndayishimiye (Bakame) wa Rayon
Marcel Nzarora wa Police FC
Olivier Kwizera wa Bugesera FC
Abugarira icyenda bahamagawe ni;
Rucogoza Aimable (Mambo) wa Bugesera FC,
Nirisarike Salomon wa Tubize mu Bubiligi
Nsabimana Aimable wa APR FC,
Manzi Thierry wa Rayon,
Bayisenge Emery wa Kenitra Athletic Club (Maroc),
Fitina Omborenga wa Topvar Topoľčany (Slovaquie)
Rusheshangoga Michel wa APR FC,
Imanishimwe Emmanuel wa APR FC na
Iradukunda Eric wa AS Kigali.
Abo hagati hahamagawe abakinnyi umunani;
Niyonzima Ally wa Mukura,
Niyonzima Olivier Sefu wa Rayon,
Mugiraneza Jean Baptiste wo muri Gor Mahia (Kenya)
Djihad Bizimana wa APR,
Iranzi Jean Claude wa Topvar Topoľčany (Slovaquie)
Nshuti Dominique Xavio wa Rayon
Niyonzima Haruna wa Yanga (Tanzania)
Rashid Kalisa wa Topvar Topoľčany (Slovaquie)
Abasatira bahamawe ni abakinnyi batanu;
Tuyisenge Jacques wa Gor Mahia (Kenya)
Danny Usengimana wa Police FC,
Gilbert Mugisha wa Pepiniere,
Sugira Ernest wa AS Vita Club (DRCongo) na
Justin Mico wa Police FC.
Umukino w’Amavubi na Centre Afrique wo gushaka itike y’igikombe cya Africa muri 2019 uzabera i Bangui tariki 13 Kamena 2017.
Aya mavubi ariko azanitegura irushanwa ryo Kwibuka riri mu ntangiriro z’ukwezi gutaha.
Roben NGABO
UM– USEKE.RW
10 Comments
Hello! Ku bwa njye, iyi niyo National team mbonye ihamagawe nta marangamuntu abayemo kuva muri 2004.Ahasigaye mu kumenya abazaba bari kuri feuille de match, hazashyirwemo uwitwaye neza muri camp kuko bose barashaboye ku rwego rwacu. Ahasigaye, amahirwe masa masa bana bu Rwanda. Ijabo ryanyu ribahe ijabo
Hahaaaaa. Mbonye uyu Mugabo uri hagati ngo ni umuvugizi w’abasifuzi mu Rwanda nibuka ari kuri Royal TV arimo asobanura amakosa mu misifurire kuri Match ya Mukura na APR yabereye Huye. Aho bamubazaga ku mukinnyi wa APR utarahanwe kuri tackle y’amaguru abiri yateye umukinnyi wa Mukura undi agakizwa n’Imana. Yarivugiye ngo koko yaje nabi, aliko ugomba kureba niba iyo tackle ifashe Umukinnyi ku murundi cyangwa ko yayirokotse mbere yuko uhana…..Ejo bundi Koscielny wa Arsenal yariye streat red card kandi nawe umukinnyi tackle itaramufashe.
Kuva mu myaka 15 ishize dore ikipe ihamagawe itarimo amarangamutima y’abatoza cg abayobozi b’umupira.
Rwose ndishimye kuba umutoza ashobora kubona ko umukinnyi nka Mambo benshi twibazaga ko yarangiye agishoboye no kubona ko umusore nka Mugisha akwiye kwinjira mu mavubi
Bravo Antoine
Ureke ka Faustin kigize aga star ahahahhaha. Uyu mutoza nta ruswa arya namubonye azagera kure
Mambo kabisa umuntu ujya mu ikipe akayihindura intatsindwa. ni umuhanga no Kuri feuille de match ntazaburaho. Reba ukuntu bahinduye Gicumbi fc ikagira igitinyiro iri iwayo we na Uwingabire Olivier ,avuyemo mwabonye ibibaye Kuri gicumbi nuko bugesera yagiye mu za mbere .uwingabire Olivier na Mambo bafatanyije mu mutima was defense sinzi ko hari uwameneramo
ahahaaaa ejobundi ntimuzaba muri kuvuga ibindi ndabazi
nzaba ndeba niba uyu mutoza haricyo yaba yaje gukora niba abishoboye tura mushyigikira
Reka nanjye mwunganire tuzavanemo RCA. 1.Bakame 2.Rusheshangoga 3.Imanishimwe 4.Manzi Thierry 5.Nirisarike 6.Niyonzima Ally 7.Kalisa Rachid 8.Haruna Niyonzima (c),9.Jacques Tuyisenge 10.Sugira Ernest 11.Nshuti Savio.Bizaba 2-0.
abadage ntigavugirwamo birazwi
rugwiro se arihe ba di! pole musore umenya byeri zaratangiye kumufata imitsi!
Comments are closed.