Umukobwa wa Gaddafi yatsinze urubanza rwo gukurirwaho ibihano
Urukiko rumwe mu zikomeye ku mugabane w’Uburayi rwakuyeho ibihano byari byafatiwe umukobwa wa Muammar Gaddafi wategetse Libya, akaba yaraburanaga agaragaza ko nta mpamvu yari ikwiye kuba ikiriho ituma afatirwa ibihano.
Aisha Gaddafi ni umwe mu bantu Umuryango w’Uburayi washyize ku rutonde rw’abo wafatiye ibihano byo kutagira ingendo bakora no kugwatira imitungo yabo hari mu 2011.
Muri uwo mwaka ni na bwo Perezida Muammar Gaddafi yishwe n’inyeshyamba zishyigikiwe n’umuryango wa Nato/OTAN.
Mu 2014, umuryango wa EU wasubiyemo urutonde rw’abari bafatiwe ibihano, na Aisha Gaddafi agumamo kandi icyifuzo cye cyo gukurwa kuri urwo rutonde giteshwa agaciro.
Yahise agana mu nkiko, akabara yaraburanaga avuga ko nta mpamvu zikiriho zatuma akomeza gufatirwa ibihano mu gihe Se yishwe ndetse n’ubutegetsi bwe bugahirikwa.
Aisha ni umwe mu bo mu muryango wa Gaddafi bemerewe ubuhungiro n’igihugu cya Oman we na musaza we Hannibal, hari mu 2013.
BBC
UM– USEKE.RW
2 Comments
Nyagasani asingizwe arenganuye uwarenganaga. Umuntu azira umubyeyi we koko? Ngo impyisi ikurira umwana ikakurusha kurakara. Ukuntu bishe se bakamwicira abavandimwe nk’abica ibikoko, none ngo baramuhana nkaho ari bo hagahanwe? Ubugome.com
A long awaited justice have been done by a. European court favoring Aisha Gaddafi. Aisha is my FB friend for quite some time and I have been touched by her statements . I had submitted to HH Shiekh Mohammad Vice President of UAE and HH King Abdullah of Jordan to support Aisha Gadaffi in a way that is possible. Arab leaders around the world should support Aisha Gaddafi as she is the daughter of a man who ruled Libya for 40+ years and Aisha Gaddafi have lived and shared Similiar standard of life as any other Queen or Princcess or First Lady who belongs or belonged to any Arab leader. Aisha Gaddafi claims that that she has money in the Banks which have been freezes. She has right to freedom and property.