Abafaransa batoye Emmanuel Macron ngo abe ari we ubayobora
Mu gihugu cy’UBufaransa uzasimbura Francois Hollande ni Emmanuel Macron nk’uko amajwi abigaragaza. Macron yatsinze ku majwi 65,8% naho mukeba we Marine Le Pen agira amajwi 34,2%.
Emmanuel Macron w’imyaka 39 y’amavuko ntabwo yari azwi ku rwego rukomeye cyane mu Bufaransa mu gihe cy’imyaka itatu ishize, yaje gushinga ishyaka yise En Marche, yigarurira imitima y’urubyiruko cyane kugeza uyu munsi atsinze.
Yahigitse Mme Marine Le Pen w’imyaka 48 y’amavuko akaba ari uwo mu ishyaka rishyira imbere cyane inyungu z’abafaransa gusa (Front National).
Perezida wa America Donald Trump yashimiye Macron kuba yatsinze amatora avuga ko bazakorana.
Kimwe n’abandi bayobozi benshi ku isi batangaje ko biteguye gukorana neza n’uyu muyobozi mushya ukiri muto cyane w’igihugu cy’Ubufaransa.
Emmanuel Macron wabaye Minisitiri w’Ubukungu n’Inganda yavuze ko agiye gushyira imbere kunga Abafaransa kandi yumva ibibazo byabo.
Marine Le Pen we yemeye ko yatsinzwe avuga ko mu myaka itanu y’iyi manda azaharanira ko UBufaransa bugira agaciro.
UM– USEKE.RW
7 Comments
Dukurikirana amatora y’i Bwotamasimbi, tukishimira uburyo akorwa mu mucyo, hagibwa impaka zisesuye ku bibabzo by’igihugu, ariko amaherezo utsinze amatora, akemerwa n’abo bari bahanganye bose, hagakorwa ihererekanyabubasha mu ituze. Ariko byagera iwacu, intero n’inyikirizo ikaba yuko nta mpinduka dushaka, iriya atari yo demokarasi dukeneye cyangwa itubereye, ahubwo dukeneye kuyoborwa n’umuntu umwe ibisekuruza bibiri cyangwa bitatu. Afrika ibyayo ni amayobera!
Nubwo nta bumenyi bwinshi mfite ariko ibya Demokarasi byaranyobeye; Nigeze kwiyumvira Obama avuga (ku gutorwa kwa Mohamed Morsi mu Misiri) ngo Demokarasi ntigaragazwa n’amatora!!! Muri Palestina amatora yarabaye, Hamas iratsinda, abaturage barabizira barakomanyirizwa!!! Ubu muri France abantu bashishikarijwe gutora Macron atari uko bamukunze ahubwo ngo kugirango M le Pen adafata igihugu!!!!
Demokarasi ni Danger!
@C, ba Mpatsibihugu, bakoresha demokarasi iwabo bakayiniga ahandi, harimo no muri LONI, World Bank,IMF n’ahandi. Ubwo se icyo utumvamo ni iki? Ubona muri Afrika bakunze gushyira ku butegetsi ingoma zishingiye kuri ba nyamuke, bakabafasha guhangana na ba nyamwinshi, ukagira ngo ikindi baba bagamije ni iki? DIVISER POUR REGNER. Nta kindi. INYUNGU ZABO. Nta kindi. Natwe turebemerera ayo macakubiri tukayinjiramo, tukayibonamo, tukaryana, ibyo twiyubakiye tugasenya, bakagaruka baje kudufasha gusana no kuducira imanza. Twarangiza gusana tukongera tukarwana, tugasenya tugatwika, ariko banatugurisha intwaro zo kubikora, bakagaruka baje kongera kudufasha gusana. Icyo ubona kitumvikana ni iki?
Muri kariya karere utanzeho urugero rw’ibihabera, ikigomba kuza imbere ni inyungu za Israel.
“Macron votes are ‘anti-le pen votes”; BBC
Wowe Masobona,
reba, usome uko byagenze muri Amerika Turampu amaze gutsinda, urebe mu Bufaransa imirwano mu mihanda y’abadashaka Macron ndetse n’abamurwanyije hamwe na Le Pen amatora ataranaba ngo bose nta numwe bashaka. Urebe mu makuru kuri internet urabibona bashobora no gushoramo isi yose. Bafite ingorane zikomeye ahubwo. Kuri internet habaho amakuru menshi, uzajye ureba uko ku isi iyoborwa. Nubwo hari ibihishwa , hari abantu bavumbura bimwe.
@kany, hita utanga na conlusion y’uko twe tudakeneye impinduka mu butegetsi bw’ikirenga bwacu kuko ubuhari ari bwo dushaka. Niho birushaho kumvikana neza.
Comments are closed.