Digiqole ad

Bwa mbere Umunyafurika yatorewe kuyobora OMS

 Bwa mbere Umunyafurika yatorewe kuyobora OMS

Tedros Adhanom Ghebreyesus nyuma yo gutorerwa kuzayobora WHO yagaragaye yambaye ibendera ry’Umurayngo wa Africa yunze Ubumwe

Tedros Adhanom Ghebreyesus wo muri Ethiopia yatorewe kuyobora Ishami ry’Umuryango Mpuzamahanga ryita ku Buzima (World Health Organization, WHO/OMS).

Tedros Adhanom Ghebreyesus watorewe kuzayobora OMS

Abaye uwa mbere ukomoka muri Africa utorewe kuyobora uyu Muryango Mpuzamahanga wita ku Buzima, nyuma yogutsinda n’amajwi 186 y’ibihugu binyamuryango bwa UN.

Tedros Adhanom azasimbura Margaret Chan, uzasoza igihe cye cy’imyaka 10 yari amaze ayobora uyu muryango, mu mpera za Kamena 2017.

Umuryango Mpuzamahanga wita ku Buzima wanenzwe cyane gutinda gutabara abari bugarijwe n’icyorezo cya Ebola muri Africa y’Iburengerazuba.

Wanenzwe gutinda gutanga impuruza ku bijyanye n’iki cyorezo cyatangiye kugaragara mu Ukuboza 2013 ndetse kigahitana abasaga 11,000 mu bihugu bya Liberia, Sierra Leone na Nigeria.

Dr Tedros mu ijambo rye mbere y’amatora yavuze ko WHO/OMS igiye kujya itabara aho byihutirwa kandi bigakorwa vuba kandi neza.

Yavuze ko azahatanira guhagararira inyungu z’abakennye.

Ati “Inzira zose zagera ku kwita ku buzima ku isi hose. Sinzahagarara kugeza tugeze kuri ibi.”

Dr Tedros ni umugabo w’imyaka 52 y’amavuko, afite umugore n’abana batanu. Yabaye Minisitiri w’Ubuzima na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga mu bihe bitandukanye muri Ethiopia, ndetse yari Perezida w’Umuryango “Global Fund to Fight Aids, TB and Malaria” ushinzwe kurwanya icyorezo SIDA, Igituntu na Malaria.

Tedros Adhanom Ghebreyesus nyuma yo gutorerwa kuzayobora WHO yagaragaye yambaye ibendera ry’Umurayngo wa Africa yunze Ubumwe

BBC

UM– USEKE.RW

en_USEnglish