Digiqole ad

Nigeria: Mu nzu itabamo abantu basanzemo miliyoni 43$

 Nigeria: Mu nzu itabamo abantu basanzemo miliyoni 43$

Amafaranga menshi cyane bayasanze mu nzu idatuyemo abantu muri Nigeria

Amafaranga y’Amadolari agera kuri miliyoni 43 (£34m, agera kuri miliyari 34 Rwf) yafatiwe mu nzu iri mu mujyi wa Lagos, nk’uko akanama gashinzwe kurwanya ruswa kabitangaje.

Amafaranga menshi cyane bayasanze mu nzu idatuyemo abantu muri Nigeria

Ubuyobozi bwagiye gusaka muri iyo nzu y’igorofa nyuma yo guhabwa amakuru, yerekeranye n’umugore wasaga n’unaniwe cyane, yambaye imyambaro isa nabi, akaba yatundaga imifuko ayijyana muri iyo nzu nk’uko amakuru abivuga.

Ayo mafaranga birakekwa ko yabonetse binyuze mu bikorwa bidaciye mu mategeko, ariko nta muntu watawe muri yombi na Polisi.

Muri Nigeria, Leta ya Perezida Mahamadu Buhari yahagurukiye kurwanya ruswa yari yarabaye rusange muri icyo gihugu.

Muri Werurwe, akanama gashinzwe kurwanya ruswa katangaje ko katahuye $155,000 (£130,000) ku kibuga cy’indege cyo mu mujyi wa Kaduna.

Uretse miliyoni 43.4$, abari mu iperereza batahuye amapound 27,800(£) na miliyoni 23 z’ama naira akoreshwa muri Nigeria ($75,000) bayasanze mu nzu ifite ibyumba bine mu gace ka Ikoyi mu mujyi wa Lagosa, nk’uko akana gashinzwe gukurikirana abanyereza amafaranga (Economic and Financial Crimes Commission, EFCC) kabitangaje mu itangazo kasohoye.

Ayo mafaranga yari ahambiriye neza mu mifuko ifunze neza n’imishumi y’ibitambaro, yasanzwe mu nyubako isanzwe ifite inzu zigerekeranye zirindwi nk’uko EFCC yabitangaje.

Abazamu babwiye abari mu iperereza ko iyo nzu nta bantu bayibagamo, ariko hari amakuru avuga ko hari umugore wakundaga kuhagera afite udufuka duto twitwa “Ghana Must Go bags”.

Umwe mu babonye uwo mugore, yabwiye abakora iperereza ati “Yazaga asa n’unaniwe, yamabaye imyambaro isa nabi ariko wareba uko agaragara ku isura ukabona ntibuhura n’imyambarire ye.”

BBC

UM– USEKE.RW

en_USEnglish