Digiqole ad

Libya: Abimukira bashaka kujya i Burayi, bamwe bacuruzwa nk’abacakara ku isoko 

 Libya: Abimukira bashaka kujya i Burayi, bamwe bacuruzwa nk’abacakara ku isoko 

Bamwe mu rubyiruko bakomoka muri Africa y’Abirabura bakunze gushaka kujya i Burayi bahizeye ubuzima bwiza

Umuryango ushinzwe gukurikirana ibibazo by’Abimukira ku isi “International Organization for Migration” watangaje ko abimukira bashaka kujya i Burayi bavuye muri Africa y’Abirabura, bagurishwa ku isoko nk’abacakara.

Bamwe mu rubyiruko bakomoka muri Africa y’Abirabura bakunze gushaka kujya i Burayi bahizeye ubuzima bwiza

Uyu muryango utangaza ko hari abantu benshi bagezweho n’iki kibazo bavuga ko bafashwe n’imitwe yitwaje intwaro n’abantu babafasha kwambuka bajya i Burayi, ngo bakabashimuta bakabafunga nyuma bakajya kubagurisha nk’abacakara.

Bavuga ko ubu bucuruzi bukorerwa ahantu hatandukanye mu mijyi yo muri Libya.

Uyu muryango ukomeza uvuga ko iyo bamaze kugurwa bagirwa nk’imbohe n’ababaguze nk’uko umuntu azirika ihene aba yaguze ku isoko.

Abo birabura bagurwa mu biciro bitandukanye bitewe n’ubumenyi buri wese afite, abagezweho n’icyo kibazo bavuga abazi imyuga nko gusiga irange, kudoda n’indi bagurishwa ku giciro cyo hejuru kurusha abandi badafite umwuga n’umwe bazi.

Uyu muryango wemeza ko hari amagana y’abantu baturuka muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara bagurishijwe muri mwene ubwo bucuruzi.

Umwimukira ukomoka muri Senegal yabwiye uyu muryango witwa IOM ko yagurishijwe muri ubwo buryo mu majyepfo y’umujyi wa Sabha muri Libya.

Yahise afungirwa ahantu hari abandi basaga 100 na bo bari bagizwe imbohe bamaze kugurishwa.

Uyu muryango kandi uvuga ko abakobwa bagurwa n’abakiliya bihariye bo muri Libya, bakabajyana mu ngo zabo kubagira abacakara basambanywa ku gahato.

Hari abategekwa guhamagara imiryango yabo ngo izane amafaranga yo kubagomboza ngo bayabura, ababaguze na bo bakongera bakabagurisha.

Andi makuru avuga ko bakubitwa, bagakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina abandi bakicwa. Umuryango IOM utabariza byihutirwa ari muri iki kibazo, uvuga ko ibi bikorwa ngo bihangayikishije cyane.

BBC

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • se murabatabariza ngo baragurishwa simbona ahubwo baba burira uruzitiro ngo bajyeyo?erega i burayi uko wabaho nabi nabi kose si nko kuba mu ntambara zitagira impamvu zo muri afurica reba amafoto yo muri sudani y’amajyepfo urebe muri ethiopia urebe uko inzara yagize abantu n’amazu batuyemo hanyuma urebe imodoka n’indege zintamabara buri gihugu gifite maze unsubize ari wowe wakora iki?

  • izi ni ingaruka zimiyoborere mibi yabayoboye ibihugu aba bantu baturukamo kandi bashyigikiwe nabo banyaburayi naho abanyalibiya bo nta bantu babarimo kuko baramarana hagati yabo tutibagiwe nibyo bakoreye Gaddafi,ukaba wakwibaza ukwibohora bashakaga kugeraho uko arikwo.anyway home is best

Comments are closed.

en_USEnglish