Mu Rwanda kunywa itabi muri rusange bigaragara nk’ikintu gisigaye kuri bacye. Kubona abagore barinywa byo ni gacye cyane, ariko i mu murenge wa Byumba hari abagore batari bacye bajya bagaragara batumagura isegereti. Abaganiriye n’Umuseke bavuga ko ariryo binywera kuko inzoga ihenze. Nubwo ubundi bizwi ko inyota y’itabi atari yo y’inzoga abagore baganiriye n’Umuseke bo barabihuza […]Irambuye
Mu majyaruguru ya Argentine mu gace kitwa Rosario aho Lionel Messi avuka niho ejo kuwa gatanu nimugoroba abaStar ba ruhago na muzika b’inshuti ze bazahurira mu bukwe bwa Messi n’umugore we bakundanye kuva mu bwana Antonella Roccuzzo. Abavugizi ku ruhande rwa Messi, itangazamakuru mu mujyi wa Rosario hari ibyo bamaze gutangaza ku migendekere y’ubukwe n’abatumirwa. […]Irambuye
Muraho neza abasomyi n’abakunzi b’Umuseke? Nifuje kuza mbagana ngo mungire inama kuko ndemerewe n’umutima. Ndi umubyeyi w’abana babiri, amazina yanjye ntabwo nifuje ko yatangazwa gusa muntege amatwi mbabwire ibyanjye maze muncire inzira kuko izo nagerageje gucamo nasanze zifunze. Mu myaka umunani ishize ubwo nari ndangije kwiga mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda namenyanye n’umusore wari uje […]Irambuye
Abanyarwanda benshi babonye amafoto y’abakoloni mu myaka ya 1910… bari gupima amazuru n’imisaya Abanyarwanda, ibifatwa nk’intangiriro y’ivanguramoko rishingiye ku miterere y’umubiri. I Burayi naho barabikoze kandi bagamije kurimbura abo badashaka nk’uko amafoto aherutse kuboneka abyerekana. Bashingiye ku gitabo cy’ubwongereza Charles Darwin yise Origin of Species, ibitekerezo byarimo babibyazamo ikimeze nka siyansi bize Eugenics, kirakomera cyane mu […]Irambuye
Isanzure n’ibirimo bifite uko bikora, buri kintu mu birigize gifite ingufu zituma gikora kandi kigakorana n’ibindi. Izi ngufu abahanga bemeza ko izizwi cyane ari enye: Ingufu rukuruzi(force gravitationelle)., ingufu zikora biturutse ku mashanyarazi azibamo(force electromagnetisme), n’izindi ngufu ebyiri ziba mu ntimatima ya atome (izi bazita strong force na weak force). Umuseke waganiriye na Dr Jean […]Irambuye
*Avuga ko ubonye uko isi iri kwangirika uri umuhanga wakuka umutima Prof Stephen Hawking ni umwarimu w’ubugenge wigisha muri Cambridge University afatwa nk’umuntu wa mbere ku isi mu kumenya “phyisque theorique” yemeza ko kubera kwangirika kw’ikirere ibinyabuzima byo ku Isi bigenda bicika kuburyo mu myaka iri hagati ya 200 na 500 isi izaba itakibasha guturwaho […]Irambuye
Mu kigo cy’amashuri abanza kitwa Kirimon Primary School kiri mu gace ka Samburu na Laikipia, ku wa Mbere abanyeshuri binjiye mu kigo bafite inkoni n’imipanga bigaragambya bavuga ko barambiwe guhanwa n’abarimu b’abagore, barabadukira barabakubita. Abanyeshuri bamaze kugera mu kigo umwe muri bo yabasabye ko bakwinjira mu mashuri bagakubira abarimu b’abagore. Barabakubise, abarimu b’abagabo baje gutabara […]Irambuye
Urukundo kenshi ntiruba akaramata, abahanga mu mibanire bemeza ko hari ibimenyetso bikomeye bikwereka ko urukundo rwanyu rwarangiye cyangwa ruri mu marembera. Ikinyamakuru Daily Life cyaganiriye n’umuhanda mu mibanire witwa Bella Elwood-Clayton avuga ko ibyiyumvo umubiri ukora iyo abantu bagikundana bigenda biyenga kugeza ku mezi 24, iki ngo nicyo gihe nyacyo ukwezi kwa buki kuba kurangiye. […]Irambuye
Kagoma ebyiri, ingabo n’ingore zo muri British Colombia zafashwe amashusho n’abahanga mu gihe kirekire ziri kugaburira icyana cy’igihunyira ubu kimaze gukura kandi ubusanzwe ibi bisiga bibiri birazirana ku buryo hari igihe birwana inkundura kimwe muri byo kikahasiga ubuzima. Abahanga bitegereje izi nyoni nini basanze kiriya gihunyira cyarazanywe mu cyari cya za kagoma kugira ngo zikirye […]Irambuye
*Koresha ‘Hashtag’ #Jenesuispastanégresse niba ushaka kwifatanya n’abarwanya ibyo yavuze Uyu mwarimu witwa Michel Demeuldre wahoze yigisha muri Kaminuza yigenga y’Ububiligi (ULB) ibijyanye na Muzika y’isi, ibyo ashinjwa yabivugiye mu kiganiro yari yatumiwemo ngo aganirize abanyeshuri biga muri (bachelier) mu ishuri ryitwa “Institut des Hautes Etudes des Communications sociales (IHECS)”. Muri iki kiganiro yagarutse ku Munyarwandakazi […]Irambuye