Digiqole ad

Ubukwe bwa Messi buzaba ejo ku ivuko!! Ibimaze kumenyekana….

 Ubukwe bwa Messi buzaba ejo ku ivuko!! Ibimaze kumenyekana….

Messi n’umugore we basanzwe bafitanye abana babiri

Mu majyaruguru ya Argentine mu gace kitwa Rosario aho Lionel Messi avuka niho ejo kuwa gatanu nimugoroba abaStar ba ruhago na muzika b’inshuti ze bazahurira mu bukwe bwa Messi n’umugore we bakundanye kuva mu bwana Antonella Roccuzzo.

Ifoto yo mu kirere y'aho ubukwe buzabera
Ifoto yo mu kirere y’aho ubukwe buzabera

Abavugizi ku ruhande rwa Messi, itangazamakuru mu mujyi wa Rosario hari ibyo bamaze gutangaza ku migendekere y’ubukwe n’abatumirwa.

Icyamamare muri muzika Shakira n’umugabo we Gerard Pique ukinana na Messi muri Barca bari mu batumirwa 260 bo muri ubu bukwe.

Cyo kimwe n’izindi nshuti za cyera zo mu bwana bwa Messi n’abakinnyi bakinana nka Suarez na Neymar.

Christiano Ronaldo ntavugwa mu batumirwa, cyane ko muri iyi minsi anahuganye n’ikipe ye ya Portugal iri mu mikino ya nyuma ya Confederation Cup mu Burusiya.

Hafi y'aho hari quartier ikaze y'abacuruza ibiyobyabwenge
Hafi y’aho hari quartier ikaze y’abacuruza ibiyobyabwenge

 

Ikanzu y’umugeni

Antonella Rozzuzzo w’imyaka 29 azaba yambaye ikanzu yakozwe n’umuhanzi w’imideri witwa Rosa Clara wo muri Espagne, iyi kanzu ngo izava i Barcelona ku munsi w’ubukwe.

Rosa Clara yambitse ibindi byamamare byarongowe nka Eva Longoria, Sofia Vergara n’Umwamikazi wa Espagne Letizia.

Ubu bukwe buzatangira saa yine z’ijoro kw’isaha ya Rosario muri Argentine (kuwa gatandatu saa munani z’ijoro i Rushyarara ya Karambi i Nyamasheke n’ahandi mu Rwanda) bubere muri Centre Casino Hotel.

Aha ni hafi cyane ya quartier ituyemo abantu baciriritse ndetse ibamo ama Gang y’abacuruza ibiyobyabwenge.

Gushyingirwa imbere y’amategeko n’ubukwe byose bizabera aho imbere, abatumirwa nabo bazacumbikirwa muri iyi Hotel.

Messi ngo yasabye ushinzwe guteka kubatekereza ibimenyerewe hariya iwabo byitwa Locro na Empanada, ni inyotse z’inyama z’inka mu buryo bwabo.

Band icuranga Pop ikunzwe cyane muri Amerika y’Epfo yitwa Rombai & Marama n’umurirmbyi witwa Karina, uyu akaba umugore w’umukinnyi Sergio Kun Aguero nibo bazasusurutsa ubu bukwe.

Ntibiramenyekana niba na Shakira atazabacishirizaho ka “Whenever, Wherever..”

Umutekano uzacungwa na ba kabuhariwe bo muri Israel Messi asanzwe akorana nabo mu kumurindira umutekano.

Abanyamakuru 155, bazaba bafite aho batarenga, nibo bemerewe kuzaza gukurikirana ubu bukwe. Umuseke ntabwo watumiwe (ni ukubasetsa)…ubwo tuzavana amakuru kuri abo…

Aho ubukwe buzabera umutekano uzacungwa n'Abanya Israel ba kabuhariwe
Aho ubukwe buzabera umutekano uzacungwa n’Abanya Israel ba kabuhariwe
Messi n'umugore we basanzwe bafitanye abana babiri
Messi n’umugore we basanzwe bafitanye abana babiri

UM– USEKE.RW

12 Comments

  • Nubundi Messi yagombaga kubatumira kuko muri abaproffessionelle

  • Uyu muntu wanditse iyi nkuru
    mumwongeze umushahara kuko azikuryoshya no gushyenga rushyarara!!!!!!!!

  • Messi sinzi impamvu atabatumiye niba yatumiye ibitangazamakuru by’ibinyamwuga kuko namwe murimo. Mu byandika ku mbuga muri aba mbere mukikurikira

  • Woah iyi nkuru yandikanywe ubuhanga!
    Mukwiriye gutaha buriya bukwe rwose.

  • hhhhhhh! iyi nkuru yandikanye amashyengo , irasekeje kabisa

  • wish him happy wedding, five stars ballon d’or, all the best

  • Congs to UM– USEKE..COM!! Murimo kugenda mwikubita agashyi mugaruka ku murongo wo gutara amakuru no kuyatugezaho nka mbere. Hari harabuze iki! Mukomereze aho.

  • ntubonase umunyamakuru mwiza wandika inkuru iryoheye amatwi??? komerezaho

  • uyu munyamakuru ni sawa kabisa,umuseke agashahara mukongere kabisa

  • woooww!nishimiye comments ziri kuriyi nkuru nibyiza cyane gushimira!chief editor wakoze akazi keza.ndanabisabira ko mwajya mugerageza kuduha amakuru menshi ari exclusive cyane cyane mumikino naho ubunyamwuga byo Umuseke muhagaze neza.Imana Ikomeze kubagura turabakunda.

  • Nukuri yabikoze neza pe ! iyi nkuru iraryoshye kuyisoma courage

  • NIsawa kabsa Coup de Chapaux KUmuseke rwose muri abambere mukanikurikira. Kariya kantu ko kudatumirwa nakka Nyamasheke turanshimishije kabsa.

Comments are closed.

en_USEnglish