Nyuma y’iminsi mike abamotari ba hano mu mugi wa Kigali bahawe amajilet (Gilets) ku buntu n’ikigo cy’itumanaho cya TIGO, aba bamotari ngo bari kwishyuzwa amafaranga 30.000 n’amakoperative babarizwamo yibumbiye mu kitwa FERWAKOTAMO (ishyirahamwe nyarwanda ry’abamotari) kugirango babashe kubona aya majillets biherewe na TIGO kubuntu. www.umuseke.com wegereye bamwe mu bamotari ba hano mu mugi wa Kigali […]Irambuye
Bitarenze saa sita z’ijoro kuri uyu wa gatanu tariki 8 z’ ukwa kane 2011, abafatabuguzi ba rwandatel bose bazaba batakibasha guhamagara, guhamagarwa, kohereza ubutumwa bugufi ndetse n’ ibindi bikorwa bakoreshaga telephone zabo. Ibi bikaba byatangajwe kuri uyu wa kabiri n’ ikigo cy’ igihugu gishinzwe kugenzura imirimo ya Leta RURA, aho cyambuye uruhushya rwo gukora Rwandatel, […]Irambuye
Ibihugu bikomeye ku isi, bimwe mu ntandaro z’igabanuka ry’ibikomoka kuri petroli. Bitewe n’impamvu zinyuranye nk’iy’uko ibihugu bikomeye nk’Ubushinwa bigenda bigura ibikomoka kuri peteroli bikabihunika mu bigega bigatuma bigabanuka ku isoko, abasesengura iby’imizamukire y’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli baravuga ko ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba bitagize icyo bikora, ubukungu bwabyo bwahura n’ingorane zikomeye cyane muri uyu mwaka. Bimwe mu […]Irambuye
Gufata neza abakiliya aribyo bakunze kwita CUSTOMER CARE ni ikibazo gikomeye mugihugu cyacu, aho bamwe bavuga ko bitaratera imbere abandi bakemeza ko ihari ariko k’urwego ruciritse . Aha rero niho umuntu yibaza niba impamvu ibitera ari ubumenyi buke cyangwa se kutabiha agaciro. ubusanzwe customer care niki ? ubusobanuro abanditsi bayiha : ni uburyo bwo gufata […]Irambuye
Gisagara – abajyanama b’ubuzima, nta bikoresho Abaturage n’abajyanama b’ubuzima bo mu murenge wa Nyanza, bagana ivuriro rya Kigembe baravuga ko leta ishobora kuba yirengagiza ko bakennye ngo ibe yabagurira ibikoresho bibafasha nk’amasitimu dore ko ngo bo bagiheka mu ngobyi za Kinyarwanda. Ubuyobozi bw’akarere bwo buvuga ko amasitimu ari kimwe mu bikoresho abajyanama b’ubuzima nabo ubwabo […]Irambuye
Huye – Kuri uyu wa Gatatu, umunyamabanga nshingwabikorwa w’inama nkuru y’itangazamakuru yatangarije abayobozi bari mu mahugurwa ko mu minsi mike haraba habonetse izindi televiziyo (Television). Aya magambo Patrice Mulama ,yayatangarije ubwo yarabajijwe ikibazo n’umwe mu bayobozi bari bitabiriye amahugurwa aho yagize ati; “Ese kuki mu Rwanda haba televisiyo imwe rukumbi?”, akaba ari amahugurwa yateguwe n’inama […]Irambuye
Rukomo: Ibiza ntibibace intege ahubwo tubirwanye tunitabira umurimo! Dr.Aisa Kirabo Kacyira Umuyobozi w’intara y’iburasirazuba arakangurira abahuye n’inkubi y’umuyaga bo mu murenge wa Rukomo akarere ka Nyagatare kwitabira umurimo cyane ibi bihe by’ihinga ndetse banatera ibiti byinshi kugirango bahangane n’ibiza. Umurenge wa Rukomo akarere ka Nyagatare umuyaga wangije bikomeye amashuri.. Yihanganishije abaturage ndetse abakangurira gukora […]Irambuye
Intara y’iburasirazuba: Gutangiriza icyumweru cyahariwe amazi mu ntara y’iburasirazuba, bitume tuyageza ku batuye iyi ntara vuba! Dr. Aisa Kirabo Kacyira Ku bufatanye n’umushinga w’Abayapani, Japan International Cooperation Agency (JICA) igikorwa cyo gufungura ku mugaragaro icyumweru cyahariwe amazi cyatangirijwe mu karere ka Rwamagana mu ntara y’iburasirazuba. Umuyobozi w’intara y’iburasirazuba Aisa Kirabo Kacyira arasanga kuba icyumweru cyahariwe […]Irambuye
Huye: Itinda rya pensiyo, ingorane ku bagana banki y’abaturage. Abaturage bafatira amafaranga y’imperekeza (pension) muri banki y’abaturage agashami kayo ka Huye mu ntara y’amajyepfo baratangaza ko bamaze igihe bavuga ko ari kinini basiragira aho iyi banki ikorera ngo bahabwe amafaranga yabo ariko bakirukanwa ntibanahabwe ibisobanuro ku cyaba gituma batayabona. Baganira n’umuseke.com aba baturage badutangarije ko […]Irambuye
Muriture, ibikwangali, kanyanga, tunuri n’izindi zamenywe. Kuri uyu wa mbere mu karere ka Nyanza hamenywe inzoga z’inkorano ndetse na kanyanga byafashwe mu mu kwabu. Abaturage babifatanywe bakaba bavuga ko babikoraga mu buryo bwo kwihangira imirimo, n’aho uhagarariye Polisi mu karere ka Nyanza akaba avuga ko ibi biyobyabwenge ari intandaro z’ibyaha. Abafatannye ibiyobyabwenge i Nyanza. Inzoga […]Irambuye