Digiqole ad

Intandaro y’izamuka rya Peteroli

Ibihugu bikomeye ku isi, bimwe mu ntandaro z’igabanuka ry’ibikomoka kuri petroli.

Bitewe n’impamvu zinyuranye nk’iy’uko ibihugu bikomeye nk’Ubushinwa bigenda bigura ibikomoka kuri peteroli bikabihunika mu bigega bigatuma bigabanuka ku isoko, abasesengura iby’imizamukire y’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli baravuga ko ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba bitagize icyo bikora, ubukungu bwabyo bwahura n’ingorane zikomeye cyane muri uyu mwaka.

Bimwe mu bitera iyi mizamukire y’ibikomoka kuri petrol, nkuko James Ndahiro umusesenguzi ku bijyanye n’ubukungu ni abisobanura,ngo harimo intambara zirimo kubera mu bihugu bicyize kuri petroli, hakabamo ibihugu bigura petrol yo guhunika aho atanga urugero rw’ibihugu nk’ubushinwa, Amerika ndetse n’Ubuyapani, ikindi gituma habaho ihungabana ry’ibiciro bikomoka kuri petrol Ndahiro avuga ni uko agaciro k’ifaranga gahagaze ku isoko.

Uyu musesenguzi kubijyanye n’ubukungu, akaba avugako ibi nibikomeza kugenda gutya ngo bizatuma ibiciro by’ibikomoka kuri petroli bikomeza kuzamuka muri aka karere k’Afrika y’Iburasirazuba.

Ndahiro akomeza agaragaza ko zimwe mu ingamba zikwiye gufatwa n’ibihugu byo mu muryango w’Africa y’iburasirazuba n’u Rwanda rurimo, ari ukubaka ibigega bishobora kubika petroli nibura mu gihe cy’umwaka.

Ndahiro aragira ati: “ni ukuvuga ngo mu gihugu iyo ufite ibigega bishobora kubika esanse mushobora gukoresha umwaka wose mutaguze indi, ibyo biba bihagije. ”

Avugako kandi kugirango ibi bigerweho hakwiye kubaho ubufatanye hagati y’abikorera ku giti cyabo ndetse n’inzego za leta.

Claire U
Umuseke.com

 

en_USEnglish