Digiqole ad

Gisagara – Barasaba leta amasitimu

Gisagara – abajyanama b’ubuzima, nta bikoresho

Abaturage n’abajyanama b’ubuzima bo mu murenge wa Nyanza, bagana ivuriro rya Kigembe baravuga ko leta ishobora kuba yirengagiza ko bakennye ngo ibe yabagurira ibikoresho bibafasha nk’amasitimu dore ko ngo bo bagiheka mu ngobyi za Kinyarwanda. Ubuyobozi bw’akarere bwo buvuga ko amasitimu ari kimwe mu bikoresho abajyanama b’ubuzima nabo ubwabo bakwiye kwigurira. Ahenshi baracyaheka mu ngobyi za Kinyarwanda.

Uvuye mu mujyi wa Butare ho mu karere ka huye, unyuze mu muhanda w’igitaka werekeza ku Kanyaru mu karere ka Gisagara, ku ivuriro rya Kigembe ni nko kuri Km8.

Werekeza kuri iri vuriro ugenda unyura ku dusantre twubatse hafi y’amapoto y’amashanyarazi ariko two nta muriro uturimo cyo kimwe n’ivuriro rya Kigembe. Gusa iri vuriro rifite amashanyarazi muri zimwe mu nyubako zaryo, akomoka ku mirasire y’izuba na yo yabonetse muri Mutarama uyu mwaka w’2011.

Abturage n’abajyanama b’ubuzima ngo iyo bajyanye abarwayi kuri iri vuriro mu masaha ya nijoro, cyane cyane abagore batwite, babagezayo barembye kurushaho. Ibi ngo biterwa n’uko abahetsi bagenda batsitara kuko baba badafite urumuri rubafasha kubona aho banyura. bagenda .

Umwe mu babyeyi twasanze barwarije kuri iri vuriro agira ati: “Iyo nk’uko tuzanye umubyeyi nijoro nta kintu twakwitwaza nk’umuriro ngo tugende habona, n’ukuza dutsitagurika bamwe banavunaguritse”.

Ibi bikaba ari na ko bishimangirwa na perezida w’ishyirahamwe ry’abajyanama b’ubuzima ku ivuriro rya Kigembe, Nzabirinda Protais. Agira ati: “Twifuza ko haboneka nk’amatoroshi kugira ngo abo babyeyi nitubaherekeza tube dufite urumuri ruhagije”.

Nzabirinda kandi anavuga ko ngo bagejeje iki cyifuzo ku buyobozi bw’akarere ariko bakaba bamaze igihe kirekire batarasubizwa.

Umva uko abaturage babivuga (Ijwi Noël)

Naftali Nzibariza, umuyobozi ushinzwe ubuzima mu karere ka Gisagara we, avuga ko kuba batarasuza aba bajyanama b’ubuzima atari ukubarangarana, ko ahubwo babyigurira.

Avuga ko ibikoresho bihenze nka telephone babibafasha, ariko nabo bakifasha mu bihendutse kuko bafite amashyirahamwe aterwa inkunga na minsteri y’buzima aho buri shyirahamwe rihabwa amafarangau Rwanda hagati ya 400 000 na 600 000 bitewe n’umubare w’ abanyamuryango.

Nzibariza ati: “Twe icyo tubakorera ni ukubahugura kuri gahunda zitandukanye zirimo no kwiteza imbere. Bashobora gucuruza, bashobora no guhinga, hari ibintu rero bagomba kwigurira nka koperative, kubera ko koperative ni ikintu cyunguka”.

Ubusanzwe abajyanama b’ubuzima mu turere bashyirwaho n’ivuriro ariko bagaterwa inkunga n’akarere kuko ngo ibyo bakenera ivuriro ubwaryo ritabyifasha. Mu nshingano zabo harimo gutanga ubutabazi bw’ibanze nko kuvura indwara z’abana, gufasha abagore batwite n’abarayi barembye kugera kwa muganga n’ibindi.

DUKUZUMUREMYI Noël
Umuseke.com

 

1 Comment

  • KO NUMVA ABAJYANAMA BAJYIYE KUZAMURA IBICIRO! NONE AYOBAHAWE BARANGIZA AMAHUGURWA BAYASHYIZEHE? KO NABO BAKABYA JOHN BIHORERE NARAKWEMERAGA GUSA .

Comments are closed.

en_USEnglish