Digiqole ad

Rwandatel yambuwe uruhushya rwo gukora

Bitarenze saa sita z’ijoro kuri uyu wa gatanu tariki 8 z’ ukwa kane 2011, abafatabuguzi ba rwandatel bose bazaba batakibasha guhamagara, guhamagarwa, kohereza ubutumwa bugufi ndetse n’ ibindi bikorwa bakoreshaga telephone zabo.
Ibi bikaba byatangajwe kuri uyu wa kabiri n’ ikigo cy’ igihugu gishinzwe kugenzura imirimo ya Leta RURA, aho cyambuye uruhushya rwo gukora Rwandatel, nk’ uko byemejwe n’ umuyobozi wa RURA Regis Gatarayiha.

Umuyobozi wa RURA w’agateganyo Francois Regis Gatarayiha (Photo internet)

Rwandatel ikaba yakoreshaga 075 nka code, ikaba kandi yari ifite abafatabuguzi basaga 500,000.

Regis Gatarayi yagize ati: “ Ikigo cyahaye Rwandatel kugeza ku wa gatanu kugirango abafatabuguzi bayo babashe gukoresha amafaranga bafite muri telephone ndetse banarangizanye neza na Rwandatel”.

Mu cyumweru gishize RURA ikaba yaratangaje ko izafatira ibyemezo Rwandatel nyuma y’ uko iyi societe ikora ibijyanye n’ itumanaho inaniwe kuzuza ibisabwa kugirango ikomeze gukorera mu gihugu.

Abafatabuguzi bamaze igihe kirekire bagaragaza ibibazo byinshi harimo ibijyanye na Modem ndetse n’ umubare munini w’ abavuga ko bahamagara bikanga cyangwa se bigacika. Ibi byose rero bikaba bigaragaza imikorere mibi y’ iki kigo.

Hagati aho Rwandatel izakomeza gukoresha ibijyanye na telephone zo mu biro, dore ko ariyo yihariye iri isoko hafi ya hose mu gihugu.

Gatarayiha yagize ati“Twabakuriyeho uruhushya rwa telephone zigendanwa ariko barakomeza gukoresha telephone zo mu biro kubera ko zo zifite uruhushya rwihariye”

Kuri ubu Rwandatel ifite abafatabuguzi bagera ku 535,710 ikaza ku mwanya wa gatatu nyuma ya MTN ifite millioni 2.3 ndetse na TIGO Rwanda ifite abafatabuguzi 685,000.

Iyi societe igiye guhagarika byinshi mu bikorwa byayo mu gihugu ikaba iri mu maboko y’ isosiyete y’ abanya Libya yitwa LAP Green, ifite 80% by’ imigabane isigaye ikaba yari ifitwe n’ ikigega nyarwanda SSFR.

N. Mugabo
Umuseke.com

3 Comments

  • Rwandatel kadavere!!! Yari isigaye kwizina gusa.

  • Hari benshi babihombeyemo kuko bahamagaraga kuri make.

  • kuki iyi societe ihora ihomba ko tudasobanurirwa?

Comments are closed.

en_USEnglish