Digiqole ad

Icyumweru cyahariwe amazi Iburasirazuba

Intara y’iburasirazuba: Gutangiriza icyumweru cyahariwe amazi mu ntara y’iburasirazuba, bitume tuyageza ku batuye iyi ntara vuba! Dr. Aisa Kirabo Kacyira

Ku bufatanye n’umushinga w’Abayapani, Japan International Cooperation Agency (JICA) igikorwa cyo gufungura ku mugaragaro icyumweru cyahariwe amazi cyatangirijwe mu karere ka Rwamagana mu ntara y’iburasirazuba. Umuyobozi w’intara y’iburasirazuba Aisa Kirabo Kacyira arasanga kuba icyumweru cyahariwe amazi mu Rwanda cyatangirijwe mu ntara y’iburasirazuba ari intambwe ikomeye kandi izatuma iyi ntara yesa umuhigo mu gukwirakwiza amazi ku baturage bose bayituye.

Nk’uko byagaragajwe n’umuryago mpuzamahanga w’abayapani Jica (Japan international cooperation agency) mu nyigo yawo, amazi aracyari ikibazo mu Rwanda. Intara y’iburasirazuba nayo usanga iki kibazo kigaragara cyane cyane mu duce tw’icyaro kuko iyi nyigo yakozwe mu mwaka wa 2008 ibigaragaza. Ku baturage batuye intara y’iburasirazuba 48% nibo bonyine bagerwaho n’amazi meza. Mu kugeza amazi ku buturage b’iyo ntara, igikorwa kikazahera mu turere twa Kirehe, Ngoma,Gatsibo na Nyagatare.

Umuyobozi w’intara y’iburasirazuba akaba asanga bizagerwaho nta kabuza, “Imigezi irahari, noneho n’uburyo bwizwe bugaragaza uko amazi yagera ku baturage bwagaragajwe,nta kabuza bizagerwaho” Dr. Aisa Kirabo. Gusa akaba nawe yemeza ko hagomba gushyirwaho ingufu mu gukangurira abaturage kubigira ibyabo. Isuku kandi ikabungwabungwa kugirango n’igihe amazi yageze ku baturage abe afite isuku.

Minisitiri wibikorw remezo, Stanislasi Kamanzi ndetse n’umunyamabanga wa leta ushinzwe ingufu n’amazi Colete Ruhamya nabo bari bitabiriye uyu muhango bakaba bijeje ko na leta izafasha kugirango abaturage babOne amazi meza nk’uko biri muri gahinda yayo ya 2020

Uhagarariye igihugu cy’ubuyapani mu Rwanda, ambasaderi HAANAKA Kunio nawe wari witabiriye uyu muhango,yashimye umubano mwiza uranga u Rwanda n’ubuyapani ndetse anashima ubuyobozi bwakomeje kubafata mu mugongo mu bihe by’ibyago byo kubura ababo bitewe n’amakuba y’umwuzure n’umuyaga aherutse kwibasira igihugu cyabo bagatakaza ababo. Akaba yemeza ko nk’uko byagaragajwe n’abitegura gushyira mu bikorwa iki gikorwa bigomba kuzagerwaho ta kabuza, kuko inkunga y’ igihugu cye kugirango ibi bigerweho.

Gusa kuba nta bumenyi buhagije bashinzwe kugeza amazi ku baturage ndetse no kuba nta guhanahana amakuru hagati y’ubuyobozi bw’akarere n’abashinzwe kugeza amazi ku baturage ni imbogamizi zikomeye kugirango amazi agezwe ku baturage. Iyi nyigo igaragaza ko mu mwaka wa 2020 abanyarwanda bose bazaba bagejejweho amazi meza.

Umuseke.com

en_USEnglish