Digiqole ad

Ibiza ntibibace intege ahubwo tubirwanye.

Rukomo: Ibiza ntibibace intege ahubwo tubirwanye tunitabira umurimo! Dr.Aisa Kirabo Kacyira

Umuyobozi w’intara y’iburasirazuba arakangurira abahuye n’inkubi y’umuyaga bo mu murenge wa Rukomo akarere ka Nyagatare kwitabira umurimo cyane ibi bihe by’ihinga ndetse banatera ibiti byinshi kugirango bahangane n’ibiza.

 

Umurenge wa Rukomo akarere ka Nyagatare umuyaga wangije bikomeye amashuri..

Yihanganishije abaturage ndetse abakangurira gukora kugirango barusheho gutera imbere. “Dore ibihe by’ihinga birimo kuducika n’ubwo mwahuye n’ibiza ntibibace integer ngo mujye muramuka mwicaye ahubwo mukoreshe imbaraga nyinshi” Guverineri. Nk’uko umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rukomo ubarizwamo aka kagari ka Gashenyi kibasiwe n’inkubi y’umuyaga Emmanuel Hakuzweyezu yabitangaje, ngo mu 2700 zigize ako kagari 356 zarangiritse cyane ndetse n’urutoki rungana na hegitari 70 ( Ha 70). Ikigo cy’amashuri cya Rukomo nacyo kikaba cyarangiritse bikabije, umuyobozi w’intara ari kumwe n’abayobozi b’ingabo na polisi yaragisuye. Ibyumba byinshi byigirwagamo ndetse n’ubwiherero bikaba byarasambutse ariko abanyeshuri barigira mu byumba bicye bisigaye.

Inzu yasambuwe n'umuyaga mu murenge wa Rukomo
Inzu yasambuwe n'umuyaga mu murenge wa Rukomo

Mu kiganiro yagiranye n’abarimu bamutangarije ko bitoroshye kwigisha abanyeshuri basabwa kwigira hamwe ari benshi . Guverineri akaba yarabemereye kubashakira amabati yo kuba byibura basakaza ibyumba by’amashuri 20 ndetse n’abaturage badafite ubushobozi bwo gusana amazu yabo bagashakirwa ubufasha. Yijeje kandi abarezi ko hagiye gushaka uburyo bushoboka bagashakirwa ubwisungane mu kwivuza ndetse buhoro buhoro hagashakwa uko hakubakwa amacumbi yabo. Umuyobozi w’intara yasabye abatuye uyu murenge kimwe n’ahandi muri iyi ntara kwitabira gutera ibiti ndetse no kurwanya isuri bihagije kugira ngo babashe guhangana n’ibiza.

Uruzinduko rwe ari narwo rwa mbere muri gahunda afite yo gusura uturere twose tugize intara y’iburasirazuba yarukomereje ku biro by’akarere ka Nyagatare agirana inama n’abayobozi bako, ab’imirenge ndetse n’ab’umushinga PDRICU. Bakaba barunguranye ibitekerezo ku buryo aka karere kakomeza kurushaho gutera imbere. “Abayobozi muve mu biro mwegere abaturage, ibibazo byabo mubikemure aho guhora baza kubareba mu biro kugirango mumenye ndetse munarebe n’ibibazo bafite iwabo mu mirenge no mu tugari” Guverineri

Mu gusoza urwo ruzinduko rwe, umuyobozi w’intara y’iburasirazuba yasuye kaminuza y’umutara Polytechnique. Mu byishimo byinshi abanyeshuri bakaba barishimiye kuba abasuye dore ko kuva iyi kaminuza yashingwa ari we muyobozi w’intara y’iburasirazuba uyisuye. Guverineri yasabye abaturage kuba hafi y’abaturage ndetse bagafatanya n’imishinga y’iterambere muri ako karere kugirango umusaruro wiyongere bityo nabo bakaba babona ubushobozi bwo kwitunga muri ibi bihe inguzanyo ya bourse itakiriho. Biteganyijwe ko umuyobozi w’intara azakurikizaho akarere ka Kayonza muri gahunda yihaye yo gusura uturere twose tw’intara y’iburasirazuba kugirango aganire n’abayobozi n’abaturage mu rwego rwo gushakira umuti ibibazo no gukomeza gutera imbere.

mu turere twa Nyagatare na Gatsibo ari natwo tw’ikubitiro ahereyeho asura muri gahunda ye yo gusura uturere twose tugize iyi ntara,yasabye abayobozi ndetse n’abaturage kwitabira umurimo kugirango iyi ntara irusheho gutera imbere.

Umuseke.com

en_USEnglish