Digiqole ad

Imbogamizi y’itinda rya pensiyo.

Huye: Itinda rya pensiyo, ingorane ku bagana banki y’abaturage.

Abaturage bafatira amafaranga y’imperekeza (pension) muri banki y’abaturage agashami kayo ka Huye mu ntara y’amajyepfo baratangaza ko bamaze igihe bavuga ko ari kinini basiragira aho iyi banki ikorera ngo bahabwe amafaranga yabo ariko bakirukanwa ntibanahabwe ibisobanuro ku cyaba gituma batayabona.

Baganira n’umuseke.com aba baturage badutangarije ko ubusanzwe amafaranga yabo y’imperekeza bayahabwaga mu matariki ya 15 buri uko amezi atatu ashize. Kuwa 15 Werurwe bakaba bari biteguye gufata ay’amezi atatu uhereye muri Mutarama uyu mwaka. Kuva kuri iyi tariki kugeza ubu aba baturage bavuga ko badasiba aho aka gashami ka banki y’abaturage bayafatiraho kabarizwa mu mujyi wa Butare ariko ntibabone ubasobanurira ibijyanye n’amafaranga yabo batabona ahubwo bakirukanwa ku biro by’iyi banki.

Bamwe muri bo barimo Habinshuti Emmanuel, Nahimana Antoine na Mukamasabo Veneranda twabasanze mu mujyi wa Butare nyuma y’uko kuri uyu wa kabiri bageze kuri iyi banki ntibabone amafaranga nyuma y’icyumweru cyose batahasiba.

Mukamasabo Veneranda yagize ati “Rwose ubundi twabaga twarayabonye, ariko ubu ntibatubwira ngo byagenze bite cyangwa se ngo bimeze gute. Nk’ubu abanyeshuri bababujije gukora ibizamini kuko twari twarababwiye ko ku itariki 15 tuzaba twamaze kwishyura, abandi imvura yaradusenyeye nta n’imfashanyo baduhaye, muri make twugarijwe n’ibibazo by’inzara n’ubukene kandi aya mafaranga abenshi niyo adutunze. Bamwe tuza tuvuye i Simbi, abandi i Maraba n’ahandi. Nkanjye buri gihe ntegesha amafaranga amagana atatu kuza no gusubirayo. Wenda se batubwire igihe bazayaduhera aho kutwirukana.”

Ku ruhande rw’isanduku y’ubwiteganirize caisse sociale, RUGERINYANGE Epaphrodite umuyozi w’ishami ry’isanduku y’ubwiteganirize mu karere ka Huye avuga ko amafaranga y’aba baturage yamaze kugezwa mu mabanki bagomba kuyafatiramo.

Mu gushaka kumenya icyaba gituma aba baturage batabona amafaranga yabo ibiro bishinzwe operations muri banki y’abaturage y’u Rwanda bitangaza ko gutinda kw’imishahara irimo n’imperekeza byakunze kugaragara bikomoka ku buryo bushya bwa mudasobwa banki nkuru y’igihugu iherutse gushyiraho bukoreshwa mu guhererkanya amafaranga mu mabanki. Naho ku kibazo cy’amafaranga y’imperekeza y’aba baturage ibi biro bivugako ibijyanye nayo byose bimaze kurangira. Hakaba hari icyizere cy’uko bagiye kuyahabwa mu minsi ya vuba.

Mu gihe aya mafaranga y’aba baturage yaba akomeje gutinda bavuga ko bitaborohera mu gihe kuri bamwe muri bo biganjemo abasaza n’abakecuru bageze mu zabukuru bavuga ko ariyo ababeshejeho.

Johnson kanamugire
Umuseke.com

 

en_USEnglish