Digiqole ad

Abamotari barishyuzwa amajilets biherewe na TIGO

Nyuma y’iminsi mike abamotari ba hano mu mugi wa Kigali bahawe amajilet (Gilets) ku buntu n’ikigo cy’itumanaho cya TIGO, aba bamotari ngo bari kwishyuzwa amafaranga 30.000 n’amakoperative babarizwamo yibumbiye mu kitwa FERWAKOTAMO (ishyirahamwe nyarwanda ry’abamotari) kugirango babashe kubona aya majillets biherewe na TIGO kubuntu.

www.umuseke.com wegereye bamwe mu bamotari ba hano mu mugi wa Kigali nubwo bamwe batinye kuvuga amazina yabo ngo batiteranya n’iryo shyirahamwe babamo, abo twasanze Nyabugogo bagize bati:”baduhaye amajillets ku buntu none dore abayobozi bacu barashaka kuduca amafaranga kugirango bayaduhe.Ibi turabona ari igikorwa cy’ubusambo cyane ko n’andi bari baduhaye ubushize ubwo yaturukaga muri RWANDATEL bari bayaduhaye ku buntu ariko koperative yacu yaje guca ruhinganyuma itwaka amafaranga 5.500”

umwe muri bo witwa Kagenza Faustin yadutangarije ko ayo mafranga ntayo bazatanga ko ndetse n’amajilets babahaye mbere ntayo bazabasubiza kuko bayaguze. Yakomeje avuga ko yibaza aho umugabane wa 500 batanga buri munsi ujya n’icyo umara

Umuseke.com wegereye umukuru w’ishyirahamwe ry’abamotari ku rwego rw’igihugu FERWAKOTAMO yasimbuye ASETAMORWA, Nteziyaremye Dieudoné maze nawe asubiza muri aya magambo:”Amajillets ntari kugurishwa ahubwo turi kwishyuza amafaranga y’umugabane wa koperative, dore ko hari abifuza kuzihabwa badafite uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga ndetse bataranatanze imigabane. Umugabane mu gihugu hose ntungana ubusanzwe ariko mu mugi wa Kigali batanga 30.000 abatarawutanga nibo turi kuwaka

Ikiri kuvugwa ko kuva ku munsi w’ejo n’uko aba bamotari baza kwamburwa amajillets bari basanganywe ari nako babaha amashya ya TIGO ku ngufu.

Andi makuru atugera ho n’uko iri shyirahamwe ryigeze guhabwa inguzanyo n’umugi wa Kigali ya 9.000.000 ubwo ryari rikiri ASETAMORWA bakayaherwa rimwe na ATAVEMORWA (abatwara utu velo moteurs) gusa byaje kugorana kwishyura uyu mwenda muri ASETAMORWA iza no guhindura izina ifata FERWAKOTAMO ubwishyu bwiyi nguzanyo ngo bwaba intandaro yo gushakisha amafaranga mu banyamuryango bayo ngo barebe uko bakwishyura uyu mwenda.

 

Fabrice T

Umuseke.com

2 Comments

  • Ubusambo buri muri aba bagabo ngo si ubwa none kabisa! abamotari usanga aribbyo bavuga. umunsi leta yabakozemo umukwabu bazumirwa

  • Kubyerekeranye nabamotali ngo ayo frs ahubwo bababwira ko arayo gutera inkunga ababaga muri nyakatsi.hanze aha hari inda ziteye ubwoba

Comments are closed.

en_USEnglish