Digiqole ad

Ibiyobyabwenge i Nyanza byafashwe

Muriture, ibikwangali, kanyanga, tunuri n’izindi zamenywe.

Kuri uyu wa mbere mu karere ka Nyanza hamenywe inzoga z’inkorano ndetse na kanyanga byafashwe mu mu kwabu. Abaturage babifatanywe bakaba bavuga ko babikoraga mu buryo bwo kwihangira imirimo, n’aho uhagarariye Polisi mu karere ka Nyanza akaba avuga ko ibi biyobyabwenge ari intandaro z’ibyaha.

Abafatannye ibiyobyabwenge i Nyanza.

Inzoga zizwi ku izina ry’igikwangari litiro 640 ndetse na kanyanga hafi litiro 20, nibyo byamenywe kuri uyu wa mbere. Umwe mu babifatanywe waganiriye n’Umuseke.com witwa Murindahabi Eugene, yayitangarije ko izi nzoga zifatwa nk’ibiyobyabwenge, ubwabo bikorera, bazikoraga ndetse bakazicuruza mu rwego rwo kwihangira imirimo, akongeraho ko yari aziko urumogi na kanyanga aribyo bibujijwe.

MURINDAHABI ati : « umuntu aba ashaka ubuzima kugira ngo abeho nyine ntakundi. Nziko ibibujijwe cyane ari kanyanga, urumogi naho inzoga nge numva nta kibazo ziteye. »

Izi nzoga uretse kuba zakwangiza ubuzima bw’abazinywa bitewe nuko uburyo zikorwamo budafite ubuziranenge, ngo ni imwe mu ntandaro z’ibyaha bitandukanye nk’uko NDEKEZI Martin uhagarariye abapolisi mu karere ka Nyanza yabitangaje.

« Ni inzoga zigira ingaruka mbi ku buzima bw’abantu, zishobora kubatera indwara zidakira mu bihe biri imbere, ndetse zibatera n’ibindi bikorwa bibi bishamikiye ku businzi bw’izi nzoga zinkorano, aribyo gukubita no gukomeretsanya,» NDEKEZI.

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza MURENZI Abdallah yatangarije Umuseke.com ko bafite ingamba zo kubihashya mu baturage bako. Yavuze ko bashyize abakora inzoga mu makoperative, kugira ngo bazikore ari inzoga nziza, ndetse bakaba bari no kubahuza n’ikigo k’igihugu cy’ubuziranenge.

Uretse kanyanga n’ibikwangari byafashwe mu baturage basatswe, hafashwe n’imisemburo y’imigati n’amajyane byifashishwa mu gukora ibikwangari n’izitwa Muriture, umuheto n’imyambi ndetse na moto itagira ibyangombwa.

Emmanuel NSHIMIYIMANA

Umuseke.com

en_USEnglish