Digiqole ad

Ibintu 5 wakora wita ku bakiliya

Gufata neza abakiliya aribyo bakunze kwita CUSTOMER CARE ni ikibazo gikomeye mugihugu cyacu, aho bamwe bavuga ko bitaratera imbere abandi bakemeza ko ihari ariko k’urwego ruciritse .

Aha rero niho umuntu yibaza niba impamvu ibitera ari ubumenyi buke cyangwa se kutabiha agaciro. ubusanzwe customer care niki ? ubusobanuro abanditsi bayiha : ni uburyo bwo gufata neza abakiliya kuburyo ubaha service iri bubageze kucyo bashakaga . Ibi rero ubikora m’uburyo ubakira, uburyo uvugana nabo ndetse na service cyangwa ibyo bahaha byiza. Iyo noneho ari ubucuruzi bw’ amaservice ho biba akarusho kuberako umuntu ukwakira ashobora gutuma wishimira service cyangwa ntigushimishe reba bimwe mubintu bitanu wakora kugirango ushimishe abakiliya bawe:

1. IGISHA ABAKOZI KU MWENYURIRA ABAKILIYA

kumwenyurira umukiriya wawe ni ibyo agaciro kuri business yawe
kumwenyurira umukiriya wawe ni ibyo agaciro kuri business yawe

Ibibigaragara nkibintu byoroheje ariko ningombwa cyane kuko uzarebe aho wagera hose ku isi uzasanga iyo umntu akubonye ikimenyetso kerekana ko akwishimiye cyangwa se akwitayeho ni kuku mwenyurira.

Aha rero mubucuruzi ho ni akarusho kuko iyo umuntu abonye ko umwishimiye nawe akubaza ibyo ashaka nkuwisanga bikaza kubafasha kugirango mugere kurwego rwo guhahirana .

2. NIBA UMUZI MUHAMAGARE MU IZINA

jya uhamagara umukiriya wawe mu izina niba urizi bizamutera imbaraga zo kuguhahira
jya uhamagara umukiriya wawe mu izina niba urizi bizamutera imbaraga zo kuguhahira

Byumvikana neza iyo umuntu umuhamagaye mu izina yumva ko umuhaye agaciro akenshi binamutera nawe gushaka kumenya iryawe noneho bikaguha ikizere ko nubutaha azagaruka, gusa hano ugomba kubyitondera kuberako hari abantu bafite amazina yakazi ugomba gukoresha iyo ubahamagara urugero

AFANDE, PASTEUR, PADIRI, MAYOR n’andi …

3. IBUKA GUKORESHA AMAGAMBO YO KUMURESHYA

Aya magambo ni nko :kumushimira murakoze, niki twabafasha ? mwabonye ibyo mukeneye byose ? Iyo ukoresheje amagambo nkaya umuntu akugirira ikizere k’uburyo akubaza n’ibindi ashaka akenshi hari nubwo bimutera kugura nibyo atari yateganyije .

4. GERAGEZA UMENYE NIBA UMUKILIYA YARASHIMISHIJWE NA SERVICE WAMUHAYE

Kugirango umenye igisubizo cy’ukuri ni uko umubaza n’ubwenge, kuberako hari ubwo wamubaza ikibazo nabi bigatuma utamenya neza uko service yayibonye. Urugero ntiwamubaza muburyo butaziguye uti warayishimiye service yacu ? ahubwo wamubaza m’uburyo buziguye kugirango aguhe igisubizo kirambuye ushobora nko kumubaza uti :ese buriya ugereranije n’uko washakaga service ubona hari icyo twakongeraho kugirango service yacu igushimishe nkuko ubishaka? Iyo aguhaye igisubizo bigufasha kumenya ibyo ukwiye kongeramo kugirango ubutaha uzuzuze neza ibyifuzo by’ abakiliya bawe. Cyane ko iyo ushimishije umukiliya umwe agenda akabwira abandi benshi ubwiza bwa service yawe noneho akagukorera iyamamaza ry’ubuntu.

5.MWIFURIZE KUZAGARUKA UBUTAHA

Hano ubimubwira umusezera kandi nanone wirinda kurondogoza umukiliya kugirango atarambirwa, Iyo umusezera uramushimira kuba yatoranije guhahira wowe ukamwifuriza ikaze ubutaha, iyo ufite addresse ihoraho urayimuha. Ukaba wamubwira uti: nimukenera ibindi bisobanuro mushobora guhamagara kuri iyi numero ukamusezera umushimira nanone .

By oscardo N

Umuseke.com

1 Comment

Comments are closed.

en_USEnglish