Digiqole ad

EATV, FCNTV, NMGTV gutangira vuba Mulama

Huye – Kuri uyu wa Gatatu, umunyamabanga nshingwabikorwa w’inama nkuru y’itangazamakuru yatangarije abayobozi bari mu mahugurwa ko mu minsi mike haraba habonetse izindi televiziyo (Television).

Aya magambo Patrice Mulama ,yayatangarije ubwo yarabajijwe ikibazo n’umwe mu bayobozi bari bitabiriye amahugurwa aho yagize ati; “Ese kuki mu Rwanda haba televisiyo imwe rukumbi?”, akaba ari amahugurwa yateguwe n’inama nkuru y’itangazamakuru ifatanije n’ishyirahamwe ry’uturere n’umujyi wa Kigali (RALGA).

Photo ya Mulama asobanura  inshingano za Media high council
Photo ya Mulama asobanura inshingano za Media high council

Asubiza iki kibazo yagize ati: “mushonje muhishiwe, uyu mwaka hashobora gutangira televiziyo 4”.

Mulama akaba yarakomeje avuga ko kugeza ubu hari amateleviziyo (televisions) amwe yahawe uburenganzira bwo gukora akaba ataratangira kubera ibibazo bya tekenike aho avuga ko kubera gahunda ihari kurwego mpuzamahanga yo gukoresha digital broadcasting bava muri analogue byatumwe zitinda.

Yagize ati: “kuba televisizo zaratinze gutangira sitwe twabishatse byatewe n’ibibazo biri tekenike aho basabwa gukoresha digital broadcasting bakava muri analogue”.

Mulama yakomeje avuga ko uburyo bwa Digital Broadcasting aribwo bugezweho aho yavuze ko amashusho kuri televiziyo aba agaragara neza nta mashaza kandi ko n’imiyoboro nsakazamajwi yiyongera.

Muri izo televiziyo zahawe uburenganzira bwo gukora akaba yavuze nka : East Africa Television(EATV) ya Tanzania, Family Christian Network Television ya USA(FCNTV) na (National Media Group Television(FCNTV)) ya Kenya.

Aya mahugurwa akaba agenewe bamwe mu bakozi bo ku rwego rw’akarere, umurenge n’inzego z’umutekano mu gihugu hose yatangiye muri Ugushyingo 2010 akaba agamije guteza imbere ubwisanzure bw’itangazamakuru mu Rwanda. Uyu munsi bakaba bahuguye icyiciro cya karindwi kigizwe n’akarere ka Huye, Nyanza na Gisagara.

Akaba afite insanganyamatsiko igira iti: “Uruhare rw’itangazamakuru mu miyoborere myiza”,.

Pascal Gashema
Umuseke.com

 

 

 

2 Comments

  • Nizigere zize dore twaheze mu irungu riteye ubwoba.

  • very good!!!yewe bazaba batumaze irungu kuburyo burambye pee

Comments are closed.

en_USEnglish