Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro ku Isi karaterana none kemeza niba umutwe w’ingabo za UN (MONUSCO) ukorera muri Congo Kinshasa wongerwa igihe. Abantu benshi bibaza umusaruro w’izi ngabo zigize umutwe munini w’ingabo za UN ku isi, zikanatangwaho akayabo kurusha izindi. Jeune Afrique yagarutse ku bintu by’ingenzi ingabo za MONUSCO zagezeho mu myaka 18 zimaze muri Congo. MONUSCO […]Irambuye
Mu kagali ka Curazo mu murenge wa Gatore, mu karere ka Kirehe haravugwa abagizi ba nabi bitwikira amajoro bakajya kwiba mu ngo z’abaturage. Ngo aba bagizi ba nabi ntibakangwa n’abanyerondo kuko iyo bahuye bahangana Aba bagizi ba nabi bitwikira ijoro ngo baba bafite intwaro gakondo nk’imihoro, abatuye muri aka gace bavuga ko ibi bisambo bitagira […]Irambuye
Mu murenge wa Ngeruka, mu karere ka Bugesera abanyamuryango ba koperative COASIPA ( Coperative Agro Silvo Pastorale) iterwa inkunga n’ihuriro ry’abapfakazi bagizweho ingaruka na virusi itera SIDA (Association de veuves vulnerables affectees et infectees par le HIV/AIDS (AVVAIS) bavuga ko bari mu rugamba rwo kwiteza imbere bifashishije ubunzi n’ubworozi, bakavuga ko ibi bizatuma basezerera ikiciro […]Irambuye
Mu nama nyunguranabitekerezo yo kurebera hamwe uko abafite ubumuga bazagira uruhare mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe muri Kanama, Depite Pierre Claver Rwaka wari umushyitsi mukuru muri ibi biganiro yavuze ko abatunze inzu zihurirwamo abantu benshi zitorohereza abafite ubumuga bagiye kunengerwa ku karubanda bakerekwa itangazamakuru. Ubwo yasozaga iyi nama, Depite Rwaka yavuze ko kuba hari abubaka […]Irambuye
Nyuma y’uko iryahoze ari isoko rya Nyakabungo ryimuriwe mu kagari ka Mbugangari rikitwa isoko ry’ibiribwa rya Mbugangari ubu ntirigifite ubushobozi bwo kwakira abaricururizamo bose. Iyo urigezemo utangazwa n’ubwinshi bw’ibicuruzwa n’abacuruzi. Mu gihe kandi abacururizaga ku mihanda mu mujyi wa Gisenyi nabo bashishikarizwa kujya muri iri soko. Umuseke wasanze imirimo yo gucuruza irimbanyije ku gasusuruko kuri […]Irambuye
*Ntaganzwa yari ku rutonde rumwe na ba Kabuga, Mpiranyi… *Yatangiye kuburana mu mizi, Ubushinjacyaha bwatangiye gusobanura ikirego, *Ubushinjacyaha buvuga ko yagize uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi 30 000 kuri Paruwasi Cyahinda Ladislas Ntaganzwa watangiye kuburana mu mizi ku byaha bya Jenoside akekwaho gukorera mu cyahoze ari Komini Nyakizu yari abereye Bourgmestre mu 1994, kuri uyu wa […]Irambuye
IMPINDUKA: Mutwihanganire, hari impinduka ziri gukorwa mu buryo buri technique butuma iyi nkuru iri kubageraho ikererewe. Ariko burakosorwa vuba isubire kubageraho kare uko bisanzwe. Episode ya 58 na 59 ZIZABAGERAHO EJO MU GITONDO. Nkimara kubona abantu bari bahahagaze imbere yaho imodoka ya John yaparitse nagizengo ikirahuri cy’imodoka cyahumye, burya gutungurwa nabyo biremera ibyabyo, ngaho ngo […]Irambuye
Neil Armstrong niwe bivugwa ko yakandagiye ku kwezi bwa mbere muri 1969. Icyo gihe yakoraga mu kigo cya USA kiga iby’ikirere NASA. Kuva icyo gihe kugeza ubu NASA yagiye ikusanya amashusho menshi kugira ngo azafashe abashakashatsi mu bumenyi bw’ikirere kwiga amateka n’imiterere y’imibumbe imwe n’imwe iri mu isanzure n’isanzure ubwaryo uko riteye. Ubu bubiko bw’amashusho bwa […]Irambuye
Ni ubutumwa buri gutangwa n’ubuyobozi bw’Akarere mu nama rusange zinyuranye n’abaturage aho babwirwa ko badakwiriye kwibuka gusora ku munsi wa nyuma kuko bibagora kandi abatishyuye ibihano n’amande bikaremera kurushaho. Tariki 31 Werurwe ni ntarengwa ku kwishyura imisoro ku mitungo itimukanwa, nk’amazu y’ubucuruzi akodeshwa, ubutaka n’ibindi. Mu gihe habura iminsi micye, ubuyobozi bw’Akarere buri kwegera abaturage […]Irambuye
Ni imwe mu mapaji agize igitabo cy’umuhanga w’Umwongereza Charles Darwin yise ‘On the Origin of Species’ gisobanura inkomoko y’uruvangitirane rw’ibinyabuzima n’uko byagiye bikura uko ibihe byasimburanye. Iyi nyandiko yanditse n’intoki abahanga bavuga ko iri mu myanzuro ya kiriya gitabo kandi ngo ni nyiri ubwite washyizeho umukono we arangije igitabo cyose. Kuba iriya paji ari umwimerere […]Irambuye