Digiqole ad

Bugesera: Abagizweho ingaruka na SIDA mu nzira zo kwivana mu kiciro cya I cy’Ubudehe

 Bugesera: Abagizweho ingaruka na SIDA mu nzira zo kwivana mu kiciro cya I cy’Ubudehe

Bavuga ko ubuhinzi n’ubworozi buzabafasha kuva mu kiciro cya mbere cy’ubudehe

Mu murenge wa Ngeruka, mu karere ka Bugesera abanyamuryango ba koperative COASIPA ( Coperative Agro Silvo Pastorale) iterwa inkunga n’ihuriro ry’abapfakazi bagizweho ingaruka na virusi itera  SIDA (Association de veuves vulnerables affectees et infectees par le HIV/AIDS (AVVAIS) bavuga ko bari mu rugamba rwo kwiteza imbere bifashishije ubunzi n’ubworozi, bakavuga ko ibi bizatuma basezerera ikiciro cya mbere cy’Ubudehe basanzwe babarizwamo.

Bafite aho bororera inkwavu n'andi matungo magufi
Bafite aho bororera inkwavu n’andi matungo magufi

Iyi koperative igizwe n’abapfakazi bahuye n’ingaruka za virusi itera Sida n’abandi bayirwaye n’abandi badafite ubu bwandu biyemeje gufatanya nabo.

Musabwasoni Venancie ufite imyaka 65, amaze umwaka umwe  abarizwa muri iyi koperative avuga ko bari kwikura mu bukene kuko ubuhinzi n’ubworozi bari gukora bubatunze.

Ati “ Hari igihe nabaga  ngiye kuburara nkajya guca incuro mpingira abandi imirima yabo ariko kuva twakora koperative yacu ubu natangiye guhembwa nkabona kwigurira igitenge, agasabuni, n’ibyo kurya.”

Avuga ko iyi koperative yateye imbere kuko abayibamo bose babayeho neza ndetse ko bafiye ikizere ko bagiye kurushaho gutera imbere kubera ibikorwa bagiye bizezwa bakaba badashidikanya ko bagiye kuva mu kiciro cya mbere cy’ubudehe basanzwe barimo.

Ati “ Badusezeranije kuzaduha amatungo  nibamara kuduha nk’ingurube ubuzima bwacu buzarushaho kugenda  buhinduka tuzave mu kiciro cya mbere cy’ubudehe tujye mu kiciro cya kabiri.”

Mugenzi we witwa Uwizeyimana Claudine avuga ko yatangiranye n’iyi koperative akaza guhabwa amahugurwa none ubu akaba yarahawe akazi muri iyi koperative.

Ati “ Amafaranga bampaye  nahise njya kugura itungo turishyira mu rugo. Nta hene nagiraga ariko ubu narayiguze.

Avuga ko ubu abasha kwishyurira umuryango we ubwisungane mu kwivuza bwa mutuelle de santé.

Umuryango AVVAIS watangiye ibikorwa byawo muri 2000 uvuga ko ufasha abapfakazi batishoboye babana n’agakoko gatera SIDA n’abandi bagizweho ingaruka n’iyi ndwara.

Chantal Nyiramanyana  uyobora uyu muryango avuga ko bagiye bashakira imiryango itishoboye  imishinga iciriritse ibyara inyungu.

Ati “ Abenshi bari kwikura mu bukene dore ko mbere  abenshi nta mutuelle de sante bari bafite ngo bajye kwivuza.”

Avuga ko iyi miryango bafasha yahoze ibaho mu buzima bugoye babarizwa mu kiciro cya mbere cy’ubudehe babashyira mu matsinda babakangurira gukorera hamwe ariko ko ubu bamaze gutera intambwe ishimishije.

Ati “ Naje kubahuriza muri koperative ubu yitwa COASIPA abayirimo bafite ubuhinzi mu nshingano zabo, ariko banarengera ibidukikije. Umushinga AVVAIS ufasha abantu bagize imidugudu 9 igizwe n’abantu bagera hafi 4 000 dore tumaze  guhugura abantu 1 369.”

Ubu AVVAIS ikorera mu turere twose tw’igihugu ikaba ifasha abagabo bagera kuri 30% n’abagore 70%.

COASIPA ifashwa n’uyu muryango ikorera mu midugudu 9 irimo ingo 912, abari muri iyi koperative bakora ubworozi bw’amatungo magufi bakaba bafite inkwavu zigera mu 108 n’ingurube 60, ngo bamaze no kwigurira Ha 3.5 z’ubutaka bateyeho ibiti bihinganwa n’indi myaka.

Musabwasoni Venancie avuga ko ubukene bari kubutera ishoti
Musabwasoni Venancie avuga ko ubukene bari kubutera ishoti
Wizeyimana Claudine ngo ubu abasha kwiyishyurira Mutuelle
Wizeyimana Claudine ngo ubu abasha kwiyishyurira Mutuelle
Amatungo yabo bayitaho uko bishoboka
Amatungo yabo bayitaho uko bishoboka
Borora inkwavu
Borora inkwavu
Batunze n'ingurube
Batunze n’ingurube
Batangiye borora ingurube 18 ubu bamaze kugira ingurube 60
Batangiye borora ingurube 18 ubu bamaze kugira ingurube 60
Akanyamuneza no kose kubera ibyo bamaze kugeraho
Akanyamuneza no kose kubera ibyo bamaze kugeraho
Barahugurwa uko bakarisha imishinga yabo
Barahugurwa uko bakarisha imishinga yabo
Ngo aya mahugurwa azatuma bagera ku ntego zabo
Ngo aya mahugurwa azatuma bagera ku ntego zabo

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • kuva mucyiciro ujya mukindi kubera kwikura mu bukene , ntako bisa.
    AVVAIS nikomereze aho,

Comments are closed.

en_USEnglish