Mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri abajura bataramenyekana binjiye mu kigo cy’amashuri yisumbuye cya Rwankuba biba mudasobwa zigendanwa 15. Ngo bari basanze abazamu basinziriye. Ubu bujura ngo bwabaye mu masaha akuze mu mudugudu wa Musango, Akagali ka Nyakamira, mu Murenge wa Rwankuba mu Karera ka Karongi. Umwe mu bakozi kuri iki kigo yabwiye Umuseke […]Irambuye
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Bugesera n’imwe mu miryango ifite mu nshingano yo kubanisha neza ingo, banenga uburyo gahunda y’umugoroba w’Ababyeyi yahinduwe umwanya wo gukoramo ibimina. Ngo hari aho abaturage bitabira umugoroba w’ababyeyi kubera ibimina gusa, bagasaba ko hagira igikorwa ugasubirana intego wari ufite yo kuganira ku mibanire y’ingo no gukemura bimwe mu […]Irambuye
Nahise mpindukira mbwira Gasongo, Njyewe-“Gaso! Uyu mugeni sinakubwiye ko muzi?” Gasongo-“Uuuuuh? Ninde se ko mbona nyine ukomeza kumureba ntumbwire?” Njyewe-“Uriya mukobwa yitwa Gorette yambwiye ko bakunze kumwita Gigi, twahuriye i Gikondo ubwo najyaga gufata contract yo kumugemurira icyayi, hanyuma ambwira amateka menshi y’ukuntu yatangiye business ye” Gasongo-“Eeeeh! Noneho ubanza koko umuzi? Nonese buriya ibyo yavuze […]Irambuye
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi yahaye ubutumwa abatuye aka karere bajya bagira imyitwarire idahwitse ku bacitse ku icumu mu bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ko bakwitwararika kuko amagambo asesereza abarokotse n’ibindi bikorwa bigaragaza ingengabitekerezo ya Jenoside bihanirwa n’amategeko. Yabivugiye mu nama yagiranye n’abo mu murenge wa Rutare wakunze kugaragaramo ibikorwa by’ingengabitekerezo ya Jenoside mu gihe […]Irambuye
Abahinzi bo mumurenge wa Rwinkwavu mu karere ka Kayonza barasaba Leta kubafasha ikabaha umuti wica nkongwa idasanzwe irimo kwibasira imyaka mu mirima, bitabaye ibyo ngo bafite ubwoba ko bagira ikibazo cy’inzara nk’ubushize kubera kubura umusaruro. Imyaka imerewe nabi ni ibigori n’amasaka, ibigori by’umwihariko nicyo gihingwa cyatoranyijwe muri aka gace. Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi (RAB) […]Irambuye
Buzindu Celestin wo mu murenge wa Kamembe mu karere ka Rusizi ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere yaraye aridukiwe n’ubutaka bw’umusarani yari ariho acukura ahita yitaba Imana. Abaturiye hafi y’aho uyu mugabo yacukuraga umusarani babwiye Umuseke ko bumvise ikintu kiriduka, bakumva n’ijwi ry’umuntu utaka rimwe bakihutira kureba ibibaye bagasanga yagwiriwe n’uyu musarani. Uyu mugabo […]Irambuye
Jojo-“Sinababwiye! Dore bansanze n’aho nibereye, ese ubwo murajyahe?” Jojo akivuga gutyo Mama Kenny yahise ahagarara maze arahindukira areba inyuma aho twari turi ahita avuga, Mama Kenny-“Nonese uriya ni wa Jojo mwavugaga?” Gasongo-“Yego niwe Mama Kenny!” Njyewe-“Ahubwo se uriya musore bari kumwe niwe uje gukodesha mu rugo iwawe?” Mama Kenny-“Yego da! Niwe rwose” Gasongo-“Mama Kenny uzi […]Irambuye
Zola Companyi itanga umuriro uva ku mirasire y’izuba imaze guha abaturage 600 umuriro mu karere ka Gicumbi, ku wa gatanu w’icyumweru gishize yahaye Groupe Scolaire Mugomba amashanyarazi ava ku zuba ku buntu. Kuri iyi nshuro iyi company yahaye umuriro ikigo cy’amashuri – Groupe Scolaire Bugomba giherereye mu murenge wa Mukarange, mu karere ka Gicumbi aho […]Irambuye
Uwo mukobwa yari Jojo wacu, mushiki wa Brown wawundi twagendanye ingendo nyinshi ariko imvura yagwa agatoha vuba ndetse agatetema ntago yigeze amenya ko umunsi uzagera maze tugahurira ahantu nkaha. Yari yambaye agapantaro gato keza kamufashe cyane amaherena sinaherukaga ayagira ariko icyo gihe yari yambaye nk’atatu kuri buri gutwi kwe, ama chenette yari yambaye yo sinakubwira […]Irambuye
Mu rwego rwo kunoza imikorere n’imikoranire mu banyamuryango ba FPR Inkotanyi mu karere ka Ngoma, Abanyamuryango ba “Special Cell” ya IPRC-East n’iy’abakozi b’Akarere ka Ngoma mu mpera z’iki cyumweru bahuriye hamwe bareba uko bahuza imbaraga mu kurushaho guteza imbere imibereho y’abatuye aka karere muri rusange. Ni igikorwa cyabereye mu ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyi ngiro rya […]Irambuye