Digiqole ad

Kirehe: I Gatore haravugwa abagizi ba nabi badatinya n’abanyerondo

 Kirehe: I Gatore haravugwa abagizi ba nabi badatinya n’abanyerondo

Mu murenge wa Gatore haravugwa amabandi adasanzwe

Mu kagali ka Curazo  mu murenge  wa  Gatore, mu karere ka Kirehe haravugwa abagizi ba nabi bitwikira amajoro bakajya kwiba mu ngo z’abaturage. Ngo aba bagizi ba nabi ntibakangwa n’abanyerondo kuko iyo bahuye bahangana

Aba bagizi ba nabi bitwikira ijoro ngo baba bafite intwaro gakondo nk’imihoro, abatuye muri aka gace bavuga ko ibi bisambo bitagira uwo bitinya kuko mu minsi ishize hari umunyerondo baherutse gutema  Imana ikinga akaboko ntiyapfa.

Gusa aba baturage bavugira abanyerondo kuko badahabwa intwaro zishobora guhangana n’izi ziba zitwajwe n’aba bagizi ba nabi.

Uwitwa Mugorewera  ati ” Kubera imbaraga nke z’irondo hari umuntu umwe baherutse gutema nk’ubu bo baba bafite imihoro mu gihe abanyerondo baba bafite udukoni gusa ubwo se urumva iryo rondo ryakora iki koko.”

Mugenzi we witwa Uwimana Leon agira ati ” Ni ikibazo gikomeye kuko iyo abantu batangiye gutinyuka irondo biba byafashe indi ntera, njye ndumva hakwiye gushakwa ingamba zihamye.”

Aba baturage bavuga ko ibi bisambo birara amajoro bigenzwa no kwiba ibya rubanda kuko bajya birara mu ngo z’abaturage bakiba amatungo n’ibindi bikoresho biba biri mu ngo.

Mutabazi ati ” Nk’uwo watemye uwo munyerondo yari arimo akingura igikoni agiye kwiba ihene z’umuturanyi hano.”

Uwizeye Patrick ushinzwe ubukungu n’imiyoborere muri uyu murenge wa Gatore avuga ko bagiye gufatanya n’inzego zishinzwe umutekano kugira ngo baburizemo ibi bikorwa bibangamira rubanda.

Ati ” Twafashe ingamba ko mu minsi ya vuba turi buze kugikemura gusa turasaba n’abaturage kuduha amakuru naho ubundi ntabwo byatunaniye turabikora vuba bitarenze icyumweru.”

Mu kagari ka Muganza nako ko muri uyu murenge wa Gatore hamaze iminsi havugwa agatsiko k’insoresore biyise ‘Abamonko’ ziraraga mu ngo z’abaturage zikiba ibyabo gusa inzego z’umutekano zivuga ko zamaze guhagarika ibikorwa by’aba basore.

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

en_USEnglish