Digiqole ad

Akanama ka UN gashinzwe amahoro ku Isi uyu munsi ‘karavugurura’ MONUSCO

 Akanama ka UN gashinzwe amahoro ku Isi uyu munsi ‘karavugurura’ MONUSCO

Ingabo za MONUSCO zagiye kugarura amahoro muri DRC

Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro ku Isi karaterana none kemeza niba umutwe w’ingabo za UN (MONUSCO) ukorera muri Congo Kinshasa wongerwa igihe. Abantu benshi bibaza umusaruro w’izi ngabo zigize umutwe munini w’ingabo za UN ku isi, zikanatangwaho akayabo kurusha izindi.

Ingabo za MONUSCO zagiye kugarura amahoro muri DRC

Jeune Afrique yagarutse ku bintu by’ingenzi ingabo za MONUSCO zagezeho mu myaka 18 zimaze muri Congo.

MONUSCO niwe mutwe w’ingabo za UN ugizwe n’abasirikare benshi wabayeho mu mateka, ni nawo uhenze kurusha indi kubera amafaranga ukoresha mu bikorwa byawo.

Byitezwe ko akanama k’umutekano gaterana none i New York gashobora kuvugurura uyu mutwe.

Ingabo za UN zageze muri DRC mu 1999 zitwa MONUC nyuma muri Nyakanga 2010 zihindurirwa izina zitwa MONUSCO.

Bamwe mu bayobozi ba DRCongo harimo n’Ambasaderi wayo muri UN witwa Leonard She Okitundu bemeza ko MONUSCO yageze ku bintu bifatika buri wese atakwirengagiza.

Yabwiye Jeune Afrique ati: “Mu gihe cy’imyaka hafi 20 MONUSCO iri hariya ibintu bifatika yagezeho harimo no gusubiza ibintu mu buryo mu karere kari karayogojwe n’intambara ziturutse mu isubiranamo ry’abagatuye.”

Abayobozi ba Congo bashima ko MONUSCO yafashije mu guhashya umutwe wa M23 mu 2013, bakayishima ko yafashije mu gutegura no kuyobora amatora yabaye muri 2006 n’ibindi.

Bayishima kandi kuba ikomeje gukorana n’ingabo za Congo mu guhangana n’indi mitwe yitwaje intwaro igikorera ku butaka bwa kiriya gihugu.

 


Niyo Mission ya mbere ya UN yari ihenze kurusha izindi
 

Imibare yerekana ko guhera muri Nyakanga 2016 kuzageza muri Kamena 2017 MONUSCO izakoresha ingengo y’imari ya 1 235 723 100 $.

Kugeza ubu MONUSCO igizwe n’ingabo 16 893, abakozi bashinzwe kuyifasha mu kazi ka giporisi  1 050, abapolisi 312 n’impuguke mu by’umutekano  473.

Kuri uyu wa Gatanu nibwo Akanama k’Umuryango w’abibumbye gashinzwe amahoro ku Isi kari butorere cyangwa gahakane ivugururwa rya MONUSCO.

Inyandiko yerekana uko ivururwa ryayo rishobora gukorwa ifitwe na AFP yerekana ko MONUSCO ishobora kugabanyirizwa abasirikare n’abapolisi ku gipimo cya 7%, bakava ku 19 815 bakaba 18 316.

Uko bigaragara nta mpinduka nini ziri bubeho.

Muri rusange ibihugu 58 nibyo bitanga umusanzu mu buryo butandukanye mu bikorwa bya MONUSCO ariko u Buhinde nibwo bubifitemo uruhare runini kurushaho. Bufiteyo abasirikare 3 305.

Pakistan niyo ikurikira ifiteyo abagera ku 2 484, hakaza Bangladesh ifite abakozi 1 907, hagakurikiraho Africa y’epfo ifite abakozi 1 355, igakurikirwa na Uruguay ifite abakozi 1 154 nyuma hakaza Nepal ifite abakozi 1 028.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish