Abagabo batuye mu kagali ka Ndekwe umurenge wa Remera akarere ka Ngoma, barashinja bamwe mu bagore kwitwaza uburinganire bagakora ibikorwa biteza amakimbirane mu ngo birimo kujya mu tubari bagasinda bagataha nijoro no kugurisha imitungo y’urugo batabwiye abagabo. Urwego rw’Inama y’Igihugu y’Abagore muri uyu murenge wa Remera ruvuga ko icyo kibazo bagihagurukiye, ngo aho kigaragaye abagore […]Irambuye
Episode 4 …ubwo nahise mfata utuzi nihumura mu maso ngo njye kwitaba uwo muntu ariko nagiye nshidikanya ko wenda atari jyewe ashaka, ndasohoka nkurikira Boss mbona antungiye urutoki muri ka ka Bingaro, ha handi nakubitiwe urushyi. Ubwo nashatse gusubira inyuma niruka ariko ndihangana mfunga umwuka ndagenda nsanga ni umukobwa wari wambaye agakanzu gato numva ndushijeho […]Irambuye
Kuri uyu gatatu, Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi utera inkunga nyinshi urwego rw’ubuhinzi rw’u Rwanda, Michael Ryan yasuye abahinzi bo mu Turere twa Rwamagana na Kayonza i Rwinkwavu havugwa amapfa yateje inzara, we yabonye ngo nta kibazo gihari. Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi “European Union (EU)” uherutse gutera inkunga u Rwanda ya Miliyoni 200 z’Ama-Euro, akazakoreshwa cyane cyane […]Irambuye
Mu mudugudu wa Kirebe, Akagari ka Kirebe, Umurenge wa Rwimiyaga, mu Karere ka Nyagatare, umubyeyi Nyiragicali w’imyaka 57 n’umuhungu we Mulisa w’imyaka 32 bari mu maboko ya Polisi bakekwaho gutanga ababwiriza yo kwica urwagashinyaguro ihene 33 z’umworozi witwa Frank Muzungu na Mugenyi Ernest. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba IP Emmanuel Kayigi yabwiye Umuseke ko […]Irambuye
Ayodeji Ibrahim Balogun umuhanzi mpuzamahanga w’umunya Nigeria umaze kubaka izina ku mugabane wa Afurika uzwi nka WizKid, yageze i Kigali aho aje mu gitaramo cya Beer Fest gitegurwa n’ikinyobwa cya Mutzig. Saa kumi n’ebyeri n’iminota 40 nibwo WizKid yageze ku kibuga cy’indege i Kanombe, aza ari kumwe n’itsinda ry’abantu bamuherekeje basaga 10 barimo n’abamucurangira. Umwe […]Irambuye
Ahagana saa 20h30 z’ijoro ryo kuri kuri uyu wa Kabiri, mu kagari ka Nyabishambi, mu murenge wa Shangasha, mu karere ka Gicumbi, imodoka ya Toyota Dyna RAC821K yaraye ikoze impanuka ihitana babiri, abandi bane barakomere. Ishami rya police rishinzwe umutekano wo mu muhanda, rivuga ko iyi modoka yari itwawe na Nkundabera Venuste wahise atoroka. Iyi […]Irambuye
*Ngo iyo imvura yagwaga, mu biro bicyuye igihe ntiwahatandukanyaga no hanze… Abaturage bo mu kagari ka Munazi mu Murenge wa Save ho mu karere ka Gisagara, bavuga ko bishimiye ibiro by’akagari biyujuririje, bakavuga ko baciye ukubiri no kuba bahabwaga serivisi banyagirwa kuko ibiro bicyuye igihe byari byarangiritse cyane. Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko ibi bigaragaza ububasha […]Irambuye
*Yarwaye imitezi yivuza Kinyarwanda bimera nabi cyane Innocent Bizimana w’imyaka 30 aribwa bikomeye n’umubiri iyo inkari ziyobye ntizinyure muri Sonde zigaca mu gitsina cye cyashengabaye cyane kubera uburwayi yavanye ku mitezi. Uyu musore avuga ko abura ubushobozi bw’amafaranga ngo abagwe yongere kuba muzima. Bizimana ubu acumbitse kwa benewabo mu murenge wa Rubengera mu kagali ka […]Irambuye
Abaturage bagera kuri 180 bo mu kagari ka Kayonza mu murenge wa Mukarange ho mu karere ka Kayonza bavuga ko bamaze imyaka icyenda bishyuza amafaranga y’ingurane y’ubutaka bwanyujijwemo imihanda yo mu mugi wa Kayonza, bakavuga ko babazwa no kuba bakirwa nabi iyo bagannye ubuyobozi. Aba baturage bavuga ko mu mwaka wa 2007 imwe mu mitungo […]Irambuye
Francine Uwera w’imyaka 28 kuri uyu wa kabiri yatahanye ibyishimo bikomeye ubwo yasubizwaga n’ubuyobozi bw’Akarere imirima ye iri mu gishanga cya Bugarama mu murenge wa Bugarama yambuwe mu myaka itanu ishize ubwo habagaho gusaranganya imirima. Aho yari yambuwe niho hari hamubeshejeho. Kuri uyu wa kabiri ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwari bwamanutse kumva no kugerageza gukemura […]Irambuye