Bizimana imitezi yamukozeho, amaranye sonde imyaka 3, yabuze uko yivuza
*Yarwaye imitezi yivuza Kinyarwanda bimera nabi cyane
Innocent Bizimana w’imyaka 30 aribwa bikomeye n’umubiri iyo inkari ziyobye ntizinyure muri Sonde zigaca mu gitsina cye cyashengabaye cyane kubera uburwayi yavanye ku mitezi. Uyu musore avuga ko abura ubushobozi bw’amafaranga ngo abagwe yongere kuba muzima.
Bizimana ubu acumbitse kwa benewabo mu murenge wa Rubengera mu kagali ka Gacaca nubwo akomoka mu karere ka Kamonyi, iyo abonye agahenge usanga agendagenda yitwaje (ariko ahishe) uruhago ruba kenshi rurimo inkari.
Bizimana amaze imyaka itatu ugendana sonde icometse ku ruhago rwe ari nayo icamo imyanda yoroshye, kubera ko hari imitsi yangiritse cyane ijyana ku gitsina cye nacyo ngo cyashegeshwe n’imitezi.
Umubiri wamushizeho kubera kutavurwa n’imibereho mibi, avuga ko mushiki we barokokanye Jenoside ari nawe gusa asigaranye yubatse urugo rwe kandi nawe akaba atashobora kumuvuza, ubu akaba abeshejweho n’abamugiriye impuhwe bashobora kumuha icyo afungura, nabamuhaye icumbi.
Bizimana ntacyo guhisha agifite kubera akababaro, yabwiye Umuseke ko mu 2012 aribwo yahuriye n’akaga mu busambanyi.
Ati “muri 2012, bya gisore nishoye mu busambanyi budakingiye, mpuriramo n’isanganya. Sinari nzi imitezi icyo ari cyo, nyuma ntangira kubona nyara amashyira maze njya kwivuza bya Kinyarwanda biranga ubundi ndagenda mborera mu nzu aho nari ncumbitse i Kigali.
Abaturanyi babonye maze iminsi ntasohoka baraza bica urugi basanga narashize, igitsina n’uruhago rwarangiritse. Banjyana ku bitaro ku Muhima naho babona bikomeye banyohereza CHUK.
Tariki 18 z’ukwa gatatu barambaze babanza gucisha sonde mu gitsina ariko biranga maze bayicisha mu ruhago. Bambwiye ko hari amaraso yagiye yibumbira mu mitsi ko ngomba kuzongera kubagwa kandi nkajya njya gushyirishamo agapira igihe akandi kazibye.”
Bizimana avuga ko yagiye ahabwa rendez-vous ngo abagwe ariko ntibikorwe kuko nta mafaranga afite kandi uko kubagwa bitakorwa ku bwisungane mu kwivuza kuko bihenze.
Ubwo yabonanaga n’Umuseke agapira kari kazibye, avuga ko iki ari igihe aribwa cyane kuko inkari ziyoba zigashaka guca mu gitsina kirwaye akaribwa bikomeye.
Ati “mu ijoro ryose nsinzira iminota nka 30 ubundi mba mbabara cyane gusa. Abantu nabo usanga banyinuba kubera kugendana inkari ziba zinuka no kutagira unyitaho.”
Bizimana avuga ko abantu bamugiriye inama yo kubwira abantu ikibazo cye bakamufasha kuvurwa agakira, ngo yumva afite ikizere ko hari igihe azabona abagiraneza bamuvuza akaruhuka ububabare bw’umubiri amaranye imyaka itatu.
Bizimana agira inama urubyiruko kwirinda kwishora mu busambanyi kuko bashobora guhuriramo n’ibyago nk’ibi cyangwa se ibindi bisa nabyo.
Sylvain NGOBOKA
UM– USEKE.RW/Karongi
Bizimana nta telephone igendanwa afite ariko uwakenera kumufasha yamubona kuri 0725 973 497 y’uwitwa Hakorimana babana.
17 Comments
Genda bujiji we
Nta mitiweli agira se? Niba ntayose buriya leta ntacyo yakora nawe agakataza mwiterambere kimwe nabandi?
Menya utasomye inkuru neza.bavuzeko mituel idakorana no kubawa kuko bihenze.
Ubuse nta mutuelle afite? Abo babana nibegere ubuyobozi bamushakire mutuelle kuko ibintu nkibi ntibyumvikana
pole kabsa,atange number ye ya mobile money ababishaka banabishoye bamufashe yivuze
FARGE, FARGE se buriya ko atishoboye , ntacyo yamumarira? Umuntu apfe ahagaze kweri? Ntabindi bigega harya bivura abantu nka bariya?
Nukubura umugira inama kuko ntiyakabaye ataravuwe kugeza ubu.mubyukuri nibamubwire ko FARG ifasha kwivuza uwarokotse genocide yakorewe abatutsi kwivuza batishoboye.ntaho itamuvuza icyasabwa nugusaba icyemezo cyabatishoboye baberewe gufashwa na FARG.
Kumufasha si bibi, kandi ntawudacumura kuri iyi si ya Rurema. None rero mbere yabyose yakagobye gusaba Imana imbabazi ibindi bigakurikira.
Impongano y’ibyaha yo yarayitanze, ahubwo FARG nikurikirane iki kibazo atarashiramo umwuka
nguko uko satani ahemba
uwamufasha yamukura hehe? umunyamakuru bakoranye iyi nkuru niba afite numero ya telephone ye yayishyiraho ndetse akaba yanatangaza amafaranga akenewe kugirango avurwe uko angana.
NYABUNA MINISANTE NIGIRE ICYO IKORA NTA KUNDI!
Nkuko Vava abivuze nibamufashe ikibazo cye FARG ikimenye imufashe kwivuza;kuko mubikorwa ikora dushima icyo kwivuza iragerageza.
ESE NTABWO YIGEZE YEGERA UMUKOZI WA FARG NGO AMUGISHE INAMA??? UYU MUNYAMAKURU WE YAMUGIRIYE IYIHE NAMA? IKI KIBAZO TURASABA KIGEZWE KURI FARG NDAHAMYA KO HARI ICYO IGOMBA GUKORA. BIRABABAJE KUBA UMUNTU YARAGEZE HARIYA KANDI YARI KUBA YARAVUJWE ATARAGERA KURI RURIYA RWEGO….!
Ese mubwiwe niki ko yacitse kwicumu ko ntabyo nsomye murino nkuru ra!
Abafite umutima utabara mwishyire hamwe njyewe niko mbyumva naho ubundi FRGE mube muyiretse ibi ntaho bihuriye na Genocide .
Oya sasu ni wowe utasomye naho ubundi birimo rwose ko yacitse ku icumu
Nabibonye shenge ko yarokotse jenoside ariko rero ibyo ntago ari urwitwazo.
Comments are closed.