Digiqole ad

Itsinda rizafasha Wiz Kid kuririmba ryageze i Kigali

 Itsinda rizafasha Wiz Kid kuririmba ryageze i Kigali

Abashinzwe gutegura igitaramo cya WizKid bo muri Bralirwa bemeje aya makuru y’uko uyu muhanzi yageze mu Rwanda

Ayodeji Ibrahim Balogun umuhanzi mpuzamahanga w’umunya Nigeria umaze kubaka izina ku mugabane wa Afurika uzwi nka WizKid, yageze i Kigali aho aje mu gitaramo cya Beer Fest gitegurwa n’ikinyobwa cya Mutzig.

Saa kumi n’ebyeri n’iminota 40 nibwo WizKid yageze ku kibuga cy’indege i Kanombe, aza ari kumwe n’itsinda ry’abantu bamuherekeje basaga 10 barimo n’abamucurangira.

Umwe mu bakozi ba Bralirwa barimo gukurikirana iby’iki gitaramo yabwiye abanyamakuru ko Wiz Kid yageze mu Rwanda ananiwe, asaba ko atabonana n’abanyamakuru.

Biteganyijwe ko azagirana ikiganiro n’abanyamakuru ejo tariki ya 25 Kanama 2016 kuri Marriott Hotel guhera saa ine za mu gitondo.

WizKid yavutse ku itariki ya 16 Nyakanga 1990, avukira mu Mujyi wa Lagos mu gace kitwa Surulere muri Nigeria. Akora injyana nyafurika ari zo ‘Afrobeat, AfroPop na Reggae.

Kugeza ubu ni we muhanzi ufite indirimbo zikunzwe cyane n’urubyiruko rwinshi ku mugabane wa Afurika agakurikirwa n’itsinda rya P- Square na ryo ryo muri Nigeria. Izo ndirimbo harimo, Show you the money, Love Baby, Kind Love n’izindi.

Aje mu Rwanda avuye muri Tanzania aho yakoreye igitaramo ku wa gatandatu n’ubu abakitabiriye bakivuga ko yabanejeje ku buryo butangaje.

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 27 Kanama 2016 nibwo azakorera i gitaramo mu Rwanda ahazwi nka Rugende Training Center. Akazaba ari kumwe n’irindi tsinda ryitwa ‘Liquideep’ ryo muri Afurika y’Epfo.

Kwinjira muri icyo gitaramo bizaba ari amafaranga ibihumbi 10.000 frw ugahabwa icyo kunywa. Kuri ubu amatike akaba anarimo gucuruzwa mu duce dutandukanye two mu Mujyi wa Kigali.

WizKid amaze gukorana indirimbo n’abahanzi bo muri Nigeria barimo Maleek Berry, Legendury Beatz, L.A.X , Banky W. Skales Shaydee, Niyola Wale, Wande Coal, Ice Prince, R2Bees, M.I, Jesse Jagz na Runtown.

Photos@Mugunga Evode/UM– USEKE

Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW

en_USEnglish