Kayonza: Bamaze imyaka 9 bishyuza ingurane y’ahanyujijwe imihanda
Abaturage bagera kuri 180 bo mu kagari ka Kayonza mu murenge wa Mukarange ho mu karere ka Kayonza bavuga ko bamaze imyaka icyenda bishyuza amafaranga y’ingurane y’ubutaka bwanyujijwemo imihanda yo mu mugi wa Kayonza, bakavuga ko babazwa no kuba bakirwa nabi iyo bagannye ubuyobozi.
Aba baturage bavuga ko mu mwaka wa 2007 imwe mu mitungo yabo yisanze iri ahagomba kunyuzwa iyi mihanda ndetse amwe mu mazu arasenywa n’ibindi bikorwa by’ubuhinzi bikangizwa kugira imirimo y’ibi bikorwa remezo itangire.
Aba baturage bari babariwe agaciro k’iyi mitungo, bavuga ko imyaka ibaye icyenda amaso yaraheze mu kirere ndetse ko muri iyi myaka yose batahwemye gusiragira ku biro by’akarere ngo kabarenganure.
Umwe muri aba baturage baganiriye n’Umuseke, Mukarukaka Ariette agira ati ” Bakase iyi mihanda muri 2007 iraza iradusenyera amazu n’ibindi bikorwa byari bihari kuva icyo gihe baratubariye ariko na n’uyu munsi ntibaratwishyura, duhora dusiragira ku karere ariko banze kutwishyura.”
Uyu muturage uhakana ibivugwa n’ubuyobozi ko ikibazo atari icy’ibyangombwa, agira ati “ Dosiye yanjye nayijyanye ku karere, ifotwe na Justin wo m’ubutaka, meya mushya na ba visi meya bose barabizi, meya wavuyeho we (Mugabo John) yari yatubwiye ko tuba twarishyuwe mu kwa 12 umwaka ushize.”
Aba baturage bataka ubukene basigiwe n’aka karengane, bavuga iki kibazo bagihuriyeho bagera kuri 180, ndetse ko ubuyobozi bw’akarere bwari bwabizeje ko bwagombaga kubishyura mu mwaka ushize, ntibikorwe.
Uwitwa Kalisa agira ati ” Bagiye badukinisha cyane bakatwirengagiza, yego turabyemera iyi mihanda twari tuyikeneye ariko bagombaga kumva ko natwe tugomba kubaho.”
Ubuyobozi bw’akarere ka Kayonza bwo buvuga ko abatarishyurwa byatewe nu kuba bataragaragaje ibyangombwa byerekana imitungo yabo yangijwe, bukavuga ko ababizanye bazishyurwa bitarenze ukwezi gutaha kwa Nzeri.
Murenzi Jean Claude uyobora akarere ka Kayonza agira ati ”…hari abo twishyuye, abo ni abazanye ibyangombwa byuzuye, abo bandi tutarariha twabatumye ibyangombwa ababibonye biri muri process (mu nzira) yo kuba barihwa muri uku kwezi cyangwa ugutaha kwa cyenda”.
Aba baturage batunga agatoki ubuyobozi bw’akarere kubasiragiza muri iyi mywaka icyenda ishize, bavuga ko babazwa no kwakirwa nabi iyo bagannye izi nzego zihora zibizeza ibitangaza ko bazishyurwa ariko ntibikorwe.
Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW
3 Comments
ariko kayonza we, abayobozi baho ni abaryi gusa, murebe namwe kugeza ubu, kandi amafaranga barayaonye yo kugirango abaturage bishyurwe, babona umushyikirano ugiye kuba bakabeshya abaturage ngo nibafungure konti, abajura gusa, ko inda idahaga mwaduhaye utwacu, cyokora justin na SHEBUJA coordinateur wubutaka, bazumirwa, igitabo bari barakoze kirimo abasenyewe bose bagize gutya barakinyereje, arko nawe byarangiye agifungiwe, ubu ndizerako cyagarutse(IBISAMBO GUSA) nimuturihe utwacu ko idahaga?
gusa twajyaga kubaza ku karere bakavuga ngo ahasigaye muzandikire perezida wa njyanama, niba abamwandikiye haricyo yabafashijeho, sinzi pe kuko sinumva ko hari ikibazo nkicyo bakemuye kandi barabizi.cyokora ubu tugiye kwegera indi radio, nayo itubarize.
ndisabira abanyamakuru ko nibandika amazina yabo bajya baha telefone zabo abaturage kuburyo bajya babatelefona.
Comments are closed.