Digiqole ad

Gicumbi: Impanuka y’imodoka yari itwaye imbaho yahitanye babiri

 Gicumbi: Impanuka y’imodoka yari itwaye imbaho yahitanye babiri

CIP Emmanuel Kabanda avuga ko babiri bahise bitaba Imana

Ahagana saa 20h30 z’ijoro ryo kuri kuri uyu wa Kabiri, mu kagari ka Nyabishambi, mu murenge wa Shangasha, mu karere ka Gicumbi, imodoka ya Toyota Dyna RAC821K yaraye ikoze impanuka ihitana babiri, abandi bane barakomere.

Ishami rya police rishinzwe umutekano wo mu muhanda, rivuga ko iyi modoka yari itwawe na Nkundabera Venuste wahise atoroka.

Iyi modoka yari ipakiye imbaho, yageze ahantu haterera isa nk’isubira inyuma igwa munsi y’umuhanda ihitana abantu babiri bari aho.

Umuvugizi wa Police, ishami ry’umutekano wo mu muhanda, CIP Emmanuel Kabanda avuga ko abitabye Imana ari Bunyenzi Ericade na Habineza Jean Pierre.

Police ivuga kandi ko iyi modoka yakomerekeje abandi bantu bane bari ku gasantere ka Bushara muri uyu murenge wa Shangasha bagahita bajyanwa ku kigo nderabuzima cya Bushara.

Muri aba bane bakomere, babiri muri bo bakomeretse bikabije bahise bajyanwa mu bitaro bya Byumba kugira ngo bitabweho.

Police ivuga ko itarafata umushoferi wari utwaye iyi modoka, itangaza ko yahise itangira iperereza kugira imenye icyateye iyi mpanuka yahitanye abantu bane.

Evence NGIRABATWARE
UM– USEKE.RW/GICUMBI

en_USEnglish