Igice cya 4: Umukobwa utagira uko asa aganiriza mucoma! – “My Day of Surprise”
Episode 4 …ubwo nahise mfata utuzi nihumura mu maso ngo njye kwitaba uwo muntu ariko nagiye nshidikanya ko wenda atari jyewe ashaka, ndasohoka nkurikira Boss mbona antungiye urutoki muri ka ka Bingaro, ha handi nakubitiwe urushyi.
Ubwo nashatse gusubira inyuma niruka ariko ndihangana mfunga umwuka ndagenda nsanga ni umukobwa wari wambaye agakanzu gato numva ndushijeho kugira ubwoba ndagenda negama ku ruhande umutima utari hamwe!
We (Umukobwa) – “Humura ngwino nijye ugushaka.”
Jyewe – Eeeeh! Mumbwire niba ari commande ndagira vuba nta kibazo rwose.
We – “Oya ntabwo ari commande ngushakira humura icara nabwiye Boss wawe ko nifuza kuvugana nawe.”
Jyewe – None se muranzi ?
We – “Oya banza wicare kandi wumve utuje tuganire, sibyo?!”
Ubwo nahise nicara ariko numva mfite ubwoba namwe murabyumva, ni ubwa mbere nari nicaranye n’umukobwa mwiza kandi mukuru!
We – “Jyewe nitwa Sandra, mu rugo ni muri uyu Mujyi wa Kigali. Hari umunsi nigeze kuzana hano n’uwari inshuti yanjye twasohotse …, [akivuga gutyo nahise nibuka igihe nzana commande wa mutype akantera urushyi ngo nsa nabi, mpita mpaguruka ngo ngende ataba agiye kugaruka ariko uwo mukobwa ahita amfata ukuboko akomeza kumpumuriza!]”
Sandra – “Ndabona uhise wibuka, gusa nicyo kingenza hano, kuva cya gihe nibwo nahise ntandukana n’uwari umukunzi wanjye, nabonye nta mutima wa kimuntu afite, nakomeje guha agaciro impamvu yatumye mureka ubwo nkomeza kukwibuka, none mpisemo kuza kukureba ngo ngusabe imbabazi byakomeje kunkora ku mutima!”
Jyewe – Ubu se nanjye mwantecyereza koko? Oya, ahubwo reka njye mu kazi nta kibazo, Nyogokuru yambwiye ko ngomba kwihanganira byose, ntacyo nabaye byiguhangayikisha!
Sandra – “Yoooh! Ese maaama! None se bakwita nde?”
Jyewe – Nitwa Eddy !!!
Sandra – “Irindi se?”
Jyewe – Rwibutso!
Sandra – “Eeeeh! None se mu rugo ni hano hafi. Mbwira erega ndabikeneye!”
Jyewe – Oya mu rugo ni mucyaro!
Sandra – “Yuuuh! Mu cyaro? None se kuki waje mu Mujyi?”
Jyewe – Ahaaa! Byabaye ngombwa. Ariko ubundi mwambabariye ngasubira mu kazi ko natinze!
Sandra – “Oya, buretse gato ubanze umbwire. Erega ni wowe naje nje kureba. None se uba hehe hano i Kigali?”
Ubwo narebye kumubwira ko mbana na Muzehe, ariko ndabikupa.
Jyewe – Mba hano, niho nirirwa nkanarara.
Sandra – “Yuuuh! Kandi Boss yambwiye ko uza mu gitondo. Ko nari narabonye usa n’umwana mwiza none ukaba ubeshya?”
Jyewe – Mumbabarire nanjye sijye, ahubwo nagize isoni n’ubwoba byo kubabwira aho mba!
Sandra – “Yoooh! Humura tinyuka umbwire!”
Jyewe – Ku manywa nirirwa hano, nimugoroba nkajyana n’Umusaza aho akora akazi ko kurara izamu rwose mumbabarire nari mbabeshye !
Sandra – “Yoooh! None se kuki wavuye mu cyaro, ukanga kwiga, ugahitamo kuza gukora mu kabari ndetse no kurara ku muhanda kandi ungana utyo?”
Jyewe – Nanjye si njye, byabaye ngombwa ko nza, gusa mwihangane simbibabwira kuko ni birebire ahubwo reka nsubire mu kazi.
Sandra – “Harya witwa Eddy Rwibutso?”
Jyew – Yego!
Sandra – “Ihangane umbwire, kandi humura Boss wawe turaziranye, ndashaka kukumva! Ngaho ihangane umbwire!”
Jyewe – Nyine, ubundi njyewe, namenye ubwenge nsanga mbana na Nyogokuru! […namubwiye byose Nyogokuru yambwiye nta na kimwe nsimbutse kugeza uwo munsi twari twicaranye!].
Ubwo nubuye amaso nsanga ari kurira, ubwoba buranyica nshaka guhaguruka ngo ngende ariko Sandra ahita amfata ukuboko.
Sandra – “Oya wigenda ahubwo icara nkubwire. Rwibutso warahuritse mwana muto, kandi humura Imana yatumye ubaho igufitiye undi mugambi, ni ukuri narabiketse, numvaga uko biri kose ufite ibibazo bikugoye ndagira ngo ngusabe ikintu kimwe, kandi umbabarire ntumpakanire!”
Jyewe – Ikintu kimwe? Ubwo se ni igiki koko??
Sandra – “Eddy, singusiga, reka tujyane mu rugo ndabizi mama ntiyanga kukwakira kuko ni jyewe afite gusa kandi ntumpakanire umbabarire!”
Jyewe – Eeeh! Oya! Ubwo se? [Sandra yahise ansha mu ijambo]
Sandra – “Oya ndakwinginze, ngwino tujyane humura nshaka kugufasha!”
Ubwo nabuze icyo nkora, numva biranshanze ntangira kwibaza amahirwe nk’ayo niba ajya abaho, biranyobera.
Sandra ahita ahaguruka yihanagura neza amarira, ubundi amfata ukuboko dusanga Boss, tugezeyo sinzi ibyo bavuganye byinshi ariko ntumvaga hashize akanya.
Boss – “Harya narinkugezemo angahe sha?”
Jyewe – Ni ibihumbi birindwi mukuyemo ya yandi mwankase Boss!
Boss – “Reka na yo nyaguhe ugende wibereho!”
Ubwo yahise ayampereza ndamushimira cyane ! Sandra ahita ambwira.
Sandra – “None se hari undi uri busezere?”
Jyewe – None se koko urakomeje?
Sandra – “Cyane rwose, ahubwo tugende!”
Ubwo nibwo natangiye kwemera koko ko nshobora kuba ngize amahirwe ya mbere kandi nari narabwiwe ko amahirwe aza rimwe mu buzima, mba ndamubwiye.
Jyewe – Ngaho reka nsezere Muzehe.
Ubwo nahise jya mu gikoni aho Muzehe yari ari.
Jyewe – Muze! Uzi ukuntu bigenze se!
Muzehe – “Uuuh utambwira ko bongeye kugukata se?!”
Jyewe – Oya, ahubwo yose arayampaye, ubu ndagiye ahubwo !
Muzehe – “Uuuh! usubiye mu cyaro se ?”
Jyewe – Oya, ahubwo hari umukobwa waje hano nk’umukiliya none yagarutse kundeba ngo yifuza kumfasha, none ubu turajyanye da!
Muzehe – “Eeeeh, uzi ko abantu beza bakibaho! Wabona ugize amahirwe ukabaho!”
Ubwo nahise nkora mu mufuka nkuramo inoti eshatu z’igihumbi ndamuhereza!
Jyewe – Muze, akira aya mafaranga, ndabizi ko uba ukeneye bwinshi ngo utunge umuryango wawe, ariko nanjye muri bike mbonye reka dusangire !
Muzehe – “Eeeh, oya mwana muto, nawe yabike uzayakoreshe, iyaba Imana yagufashaga ukazatunga ndetse ukanatunganirwa, nanjye umugisha w’Imana nawakira, njye n’umuryango wanjye !”
Ubwo nahise nyasubiza mu mufuka ndeba munsi y’ameza nkuramo ka gashashi kari karimo udukabutura nari naraguze, ubundi nsezera Muzehe nsanga Sandra antegereje, duhita dusohoka, tugeze ku muhanda Sandra ahamagara moto ebyiri abwira imwe ngo ikurikire iyo yari ariho.
Icyo gihe nibwo bwa mbere nari nicaye kuri moto tuba turahagurutse! Hashize iminota itari micye twari tugezeyo, tuva kuri moto Sandra amfata ukuboko turazamuka gato tugera ku nzu ubona ko isanzwe, mbese idashamaje cyane ariko nziza.
Ubwo Sandra akomanga ku rugi mbona hafunguye umu Mama mwiza ukiri na muto cyane.
Sandra – “Mama, bite? Natinze ?”
Mama wa Sandra – “Uuuh, oya rwose ntabwo uhagaze ! Aka kana keza se ugakuye hehe ?”
Sandra – “Mama, kandekere uzaba umenya ibyako, ahubwo tugaburire dore turashonje!”
Mama Sandra – “Ayiwe ! Ugira ngo sinari nanibagiwe ko nabisize ku mbabura! Reka nze ndebe!”
Ubwo Mama Sandra yahise ajya mu gikari, na Sandra ajya kubika ka gashashi kari kari mo imyenda, na njye nkomeza kwitegereza udutako twari turi mu nzu, sinzi igihe Sandra yaziye!
Sandra – “Eddy, ko witegereza cyane tuno dutako wadukunze?!”
Jyewe – Uuuh nadukunze!
Sandra – “Humura uzajya uhora utureba dore hano ni mu rugo, uriya wabonye ni Mama umbyara, nifuza ko nawe akubera Mama wawe!! Rero wisanzure, si byo?!”
Ubwo nahise nikiriza nzunguza umutwe, ako kanya Mama we aba azanye ibiryo ku i plateau dutangira kurya ariko birumvikana nari nabuze icyo mvuga, turangije, Sandra ahita avuga.
Sandra – “Mama! Urakoze kutugaburira, ngaho ngwino nkubwire gato.”
Ubwo bahise bagenda nsigara muri salon, hashize umwanya muto baragaruka!
Mama Sandra – “Harya bakwita Eddy?
Jyewe – Yego.
Mama Sandra – “Humura ntacyo ukibaye mwana wa, ntugire ikibazo ni Imana yatumye ugera hano, ahubwo ngwino nguhe utuzi ukarabe, ubundi uruhuke.”
Ubwo nahise mpaguruka ndamukurikira, ampa amazi n’isabune anyereka douche ubundi njya koga, mvuyeyo nahahuriye na Sandra, ampereza envelope, anjyana mu cyumba cyari kiri hirya gato yo muri salon!
Sandra – “Aho harimo imyenda mvuye kugushakira, uraba wambaye, dore n’amavuta yo kwisiga ndetse n’udukweto, ngaho itunganye nurangiza wiryamire, uruhuke, si byo Eddy?!”
Jyewe – Murakoze, Imana ibahe umugisha!
Sandra – “Oya, humura urisanga!”
Ubwo nahise ngira vuba ndisiga ntangira kwigera utwenda dushya Sandra yari amaze kunzanira n’ibyishimo byinshi ndangije nigera n’udukweto, nkajya ntambuka mu cyumba nisetsa numvaga nishimye cyane, ubwo ndongera mbikuramo ninjira mu mashuka ndaryama …
Ntuzacikwe na Epizode ya gatanu…….
UM– USEKE.RW
6 Comments
Mujye mudushyiriraho link za episode iheruka hari igihe umuntu ashaka kunyuzamo amaso kugirango abashe kimva ikurikira kk iyi nkuru ihita bitinze twaribagiwe ibyambere
nukuri nanjye ndunga muryawe mimi
Uge ureba munsi y’inkuru hari ahanditse ijambo tag..ukande ku magambo ahari. Nka Eddy,,…uzajya uhita ubona inkuru bisa.
Mukomerez aho!! Ejo twahagez
1.Ku muntu mutatangiranye iyi nkuru kd ayishaka yayisanga hehe?
2.Episode imara igihe kingana ik?
3.Murakoze !
Sandra Imana Imwongerere
Comments are closed.