Digiqole ad

Ngoma: Hari abagore bahohotera abagabo bitwaje uburinganire

 Ngoma: Hari abagore bahohotera abagabo bitwaje uburinganire

Abagabo batuye mu kagali ka Ndekwe umurenge wa Remera akarere ka Ngoma, barashinja bamwe mu bagore kwitwaza uburinganire bagakora ibikorwa biteza amakimbirane mu ngo birimo kujya mu tubari bagasinda bagataha nijoro no kugurisha imitungo y’urugo batabwiye abagabo.

Urwego rw’Inama y’Igihugu y’Abagore muri uyu murenge wa Remera ruvuga ko icyo kibazo bagihagurukiye, ngo aho kigaragaye abagore barigishwa bagahindura imyumvire.

Bamwe mu bagabo batuye muri aka kagari bemeza ko aho batuye muri Ndekwe, hagaragara abagore bumvise nabi ihame ry’uburinganire maze bumva ko babonye umwanya wo kwigaranzura abagabo, no gukora ibyo bishakiye. Ibi ngo hamwe byagiye bigira ingaruka z’uko ingo zagiye zisenyuka.

Umwe mu baganiriye n’Umuseke witwa Cyprien, agira ati “Hari abantu babyuririraho bagakandamiza abagabo babo bigatuma bisenyera aho kubaka. Rwose hari abadamu bateye gutyo ugasanga umugore ari mu kabari yasinze ubwana buri mu rugo n’umugabo, aho umugore atahiye agataha akubita umugabo.”

Uyu mugabo yongeraho ko nk’iyo bavuye gukora mu materasi y’indinganire usanga umugore yagurishije itungo (ihene cyangwa irindi tungo) mu rugo umugabo yamubaza amafaranga ngo ugasanga induru ziravuze.

Hakizimana Evariste na we avuga ko amaze umwaka urenga yaratandukanye n’umugore we bitewe n’ubusinzi burimo no kunywa kanyanga byakururaga amakimbirane mu rugo rwe.

Ati “Kugeza ubu nanjye icyo kibazo cyambayeho, ndangije umwaka mba mu rugo njyenyine bitututse kuri izo mpamvu, umugore aba hafi aho ku ruhande, na njye mba jyenyine, abana ntibamerewe neza.”

Murorunkwere Beatrice, umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore mu murenge wa Remera, yemera ko hari bamwe mu bagore bumvise nabi ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu muryango ku buryo bagera aho bakora ibikorwa bihohotera abagabo.

Avuga ko hari aho bigaragara muri uyu murenge, gusa ngo nk’abayobozi b’abagore bajyayo bakaganiriza abo bagore bakikosora.

Murorunkwere ati “Bamwe ihame ry’uburinganire ntibararyumva neza. Hari abumva ko umugabo ahwanye n’umugore, ibyo bakabyuririraho, ariko ibyo ari byo byose umugabo n’umugore ntabwo baringanira 100%. Gusa ni ukumvikana bakajya inama, bagafatanya ibyo bakoze. Aho ikibazo kigaragaye turagebera tukabaganiriza bakongera bakabana neza.”

Nubwo hari aho ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu muryango ritumvikanye neza, bikaba byaviramo amakimbirane, iri hame ryagize umumaro mu kugabanya ihohoterwa rikorerwa abana n’abagore,  ahandi ryabaye intandaro y’ubwumvikane mu ngo no gushyira hamwe.

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Hari igihe abashakanye bagirana ibibazo biturutse ku mpamvu zo muburiri ariko ntibabashe kubibwira abo hanze, nyamara hari igihe bituruka k’umugabo nawe nta ruhare yabigizemo wenda bitewe n’imihindagurikire y’umubiri ishobora guterwa n’uburwayi runaka. rero niba wowe mugabo ujya ugira ikibazo mu gutera akabariro, itakibyuka, cyangwa se ujya ucika intege, nakurangira ivuriro wasangamo umuti wa kizungu ukakuvura, ukamera nk’umwana muto. niba ufite icyo kibazo mpamagara kuri 0728939828 cyangwa whatsapp 0788939828. Niba uri i Kigali byakoroha kuko niho bakorera.

    • Sinzi niba murino nkuru barikuvugako abagabo bahohoterwa kuberako badatera akabaririro mungo zabo.Ibi byabagore rwose nanjye ndabizi, ahumugabo usanga yarumiwe kubera kwanga gusigirabana umugore umueze gutyo ugasanga arashinyirije nokwanga guterurubwa umuryango, umugore agakomeza kwikorera ibyashaka kandi utanakwibeshya ngo umukubite agashyi kuko bwacya wageze mumaboko ya polisi.Ibinjyewe ndabirambiwe.hagombye kuba imikwabu ifata abagore basindiye mutubari nyuma ya 18h cyane cyane abomucyaro kandi basize abagabo nabana babo mungo.

  • Yego birashoboka cyane ko umugore asuzugura umugabo we kubera ko ntacyo yamumariye mu buriri kuko icyo gihe umugabo aba yabaye umwana w’undi kandi mwibuke ko abishya inkonda! Na bene abo bagore ntiwahamya ko badafite amahabara y’abagabo Baba bari kumwe muri utwo tubari (abapfubuzi) bagataha ntacyo bagikeneye Ku bagabo babo Ari nabwo haha induru nyine. Niba usuzugurwa n’umugore kubera iyo mpamvu hamagara 0788449901/0728449902 baragufasha gusubira mu nshingano zawe nk’uko wahoze ukiri umusore

Comments are closed.

en_USEnglish