Iyi mpanuka yabereye mu murenge wa Ruharambuga mu masaha y’ijoro rishyira kuwa kane ubwo imodoka ya Mitsubishi Fuso RAC 318S yavanaga Rusizi imyumbati na ciment ikitura hasi babiri bagapfa. Ntihunga Jean Bosco akaba umushoferi yakase ikorosi riramunanira agonga umukingo niko guhitana babiri abandi uko ari batatu bajyanwa kwa muganga byihutirwa. Icyateye iyi mpanuka ngo ntikiramenyekana neza […]Irambuye
Kuri uyu wa kane, mu murenge wa Ruhashya mu karere ka Huye, Minisiteri y’ubuhinzi n’ikigo cy’ubuhinzi RAB bahatangirije icyumweru cy’ubuhinzi bukoresheje ikoranabuhanga aho beretse abaturage uko bahingisha imashini no kuhira imyaka bakoresheje amazi bafite, byose hagamijwe kongera umusaruro w’ibyo bahinga. Aba baturage ariko bavuga ko ibyo beretswe ari byiza ariko nta bushobozi bafite bwo kugura […]Irambuye
Kuri uyu wa gatatu tariki 17 Kanama 2016 mu karere ka Gicumbi hatangijwe imurikabikorwa ryerekana aho bageze bashaka iterambere rirambye, ribaye ku nshuro ya kane ryitabiriwe n’Abafatanyabikorwa b’Akarere batandukanye. Uruhare rw’Abafatanyabikorwa bakorera mu miryango itegamiye kuri Leta rwagaragaye cyane mu guteza imbere Abagore bo mu cyaro, aho bigishwa imyuga itandukanye nko kuboha imyenda, uduseke, imitako […]Irambuye
*Abaturage bavuga ko imbuto z’intuburano zitanga umusaruro mwinshi ariko ngo ntiziboneka, *ADENYA mu gihembwe gishize yatubuye T 90 i Nyaruguru hahingwa T 40 zonyine. Igihingwa cy’ibirayi ni kimwe mu bihingwa byera cyane mu karere ka Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo kikaba no mu bihingwa bine byatoranyijwe guhingwa muri aka Karere muri gahunda yo guhuza ubutaka, nubwo […]Irambuye
*Umuturage wituye inyana bamusaba kwitura kabiri kandi bitemewe, *Inka iyo ipfuye Komite y’Ubudehe irayigurisha umuturage akazagurirwa indi nka azamara igihe arera, kandi yagahawe inka ihaka. *Hari umuturage wagurishirijwe inka imyaka irashira indi irataha ntaragurirwa indi. *Sheikh Hassan Bahame Umuyobozi w’Ishami rishinzwe iterambere ry’abaturage muri MINALOC ngo ibyo ni amakosa. Mukanyandwi Jeanne, ni umwe mu baturage […]Irambuye
Mu ijoro ryakeye, imodoka ya Toyota Land Cruiser ifite Plaque Numero IT 904 RD y’Ishami ry’umuryango w’Abibumbye wita ku mpunzi UNHCR mu Rwanda yakoze impanuka igeze mu kagari ka Kanazi mu murenge wa Ruharambuga bayisangamo 86Kg z’urumogi nk’uko byemejwe n’Umuvugizi wa Police Iburengerazuba. Chief Inspector of Police (CIP) Theobard Kanamugire umuvugizi wa Police Iburengerazuba yatangaje […]Irambuye
Uwimana Philomene w’imyaka 42 wo mu mu karere ka Rulindo Umurenge wa Masoro ku mugoroba wo kuri uyu wa 16/08/2016 bamusanze mu nzu ye yapfuye atemaguwe n’abantu kugeza ubu bataramenyekana. Ni nyuma y’uko yari avuye muri Batisimu y’abana kuri ‘Assomption’. Philomene wibanaga mu nzu kuwa mbere kuri ‘Assomption’ ngo yari yagiye mu birori bya batisimu […]Irambuye
Kuri uyu wa kabiri abayobozi banyuranye mu karere ka Karongi bagarutse kuri raporo yagaragaje ko gutoranya Abarinzi b’igihango biheruka gukorwa bigahagarikwa byaranzwe n’icyenewabo, amarangamutima n’ubunyangamugayo bucye. Bavuga ko aya makosa atazongera mu kuvugurura aya matora. Aya makosa ngo yakozwe n’abayobozi ku nzego z’ibanze bihaga ijambo rinini mu gutoranya Abarinzi b’igihango, ubu ngo bizagendera cyane ku […]Irambuye
*Yaganirizaga urubyiruko 260 rwasoje amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro mu kigo EMVTC-Remera, *Hon Bamporiki yasabye uru rubyiruko kugira inzozi n’icyerekezo, abasaba kwirinda ibiyobyabwenge, *Kubwe, ngo abanywa ibiyobyabwenge bari bakwiye kubihorera ntihagire ubingingira kubireka kuko aribo baba biyica. Depite Edouard Bamporiki ngo yaje guhishurirwa ko “Urubyiruko rudafite inzozi ari nk’ishyo ry’ibimasa”. Iryo shyo n’iyo wariha abashumba, ubwatsi n’ibindi […]Irambuye
Episode 2 – …Ku bw’amahirwe nsanga batansize cyane muri ibyo bihe, nta kindi nitagaho usibye ihene za Kaka wanjye kuko nizo zari zidutunze urebye! Iyo twageraga aho twaragiraga, abakina barakinaga ariko jyewe akenshi nakundaga kwituriza cyane, rimwe na rimwe nkiririmbira narambirwa ngashushanya mu ivumbi cyangwa nkubaka inzu za zindi z’uduti. Ibyo nibyo byatumaga abandi bana […]Irambuye