Nubwo bwose bagitegereje ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu yabaye kuwa gatandatu muri Gabon, abakandida babiri bahabwa amahirwe Perezida Ali Bongo na Jean Ping bose ubu baravuga ko batsinze amatora. Nubwo bwose gutangaza ibyavuye mu matora bizaba kuwa kabiri. Jean Ping yabwiye abamushyigikiye ko yumva nta kabuza yatsinze amatora ariko abasaba gutegereza ibiri butangazwe na Komisiyo […]Irambuye
Umushinga witwa ‘Waka Waka’ utunganya ukanatanga ingufu ziturutse ku mirasire y’izuba uravuga ko uje gufasha abaturage no mu karere ka Huye kuva mu bwigunge baterwa no kutagira amashanyarazi, by’umwihariko bagaca ukubiri no gucana udutadowa kuko bimwe mu bikoresho utanga birimo amatara atanga urumuri ruhagije. Bamwe mu baturage badafite amashanyarazi, bavuga ko babangamirwaga no gucana udutadowa […]Irambuye
Episode 5 …kubera ukuntu nari naniwe sinigeze nkanguka nijoro cyangwa ngo ndote, nakangukiye rimwe nka saa yine za mugitondo!! Eeeh mbega kurara ahantu heza! Ubwo narabyutse ndinanura, nkiri aho mbona Mama Sandra arinjiye! Mama Sandra – “Yoooh! Mbese wakangutse? Nahoraga nza kukureba ngo ndebe niba wakangutse mbonye ugisinziriye ndakureka ngo ubanze uruhuke!” Jyewe – Uzi […]Irambuye
Mutemberezi, umuturage utuye mu kagali ka Nyarugenge mu murenge wa Rubengera yakubiswe iz’akabwana biturutse ku makimbirane y’amasambu kugeza agizwe intere mu masaha akuze y’ijoro ryo ku wa gatatu, ubwo yari avuye mu isantire ya Rugabano mu kagali ka Nyarugenge, aya makuru yagizwe ibanga aza kumenyekana mu mpera z’iki cyumweru. Ageze aho atuye mu mudugudu wa […]Irambuye
Mu muganda w’igihugu wa buri wa gatandatu wa nyuma w’ukwezi, abaturage bo mu tugari tune tw’Umurenge wa Fumbwe mu karere ka Rwamagana bakoze umuhanda wa Km 2 mu kagari ka Nyarubuye, Umuyobozi w’Akarere yabasabye kumenya ko Leta hari abo yacukije bagomba gutanga ubwisungane mu kwivuza bakabutangira igihe, kuko ngo kugenda nta mutuelle ni nko kwiyahura. […]Irambuye
Mu mudugudu wa Nyaruvumu mu kagari ka Gasharu, mu murenge wa Gitesi ho mu karere ka Karongi, ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, abavandimwe babiri barakekwaho kwivugana umuvandimwe wabo. Abaturage bavuga ko aba bavandimwe batatu basanzwe bafitanye amakimbirane ashingiye ku masambu. Habimana Protogene uyobora uyu murenge wa Gitesi, yabwiye Umuseke ko aya makuru yamenyekanye […]Irambuye
Karongi – Saa saba z’ijoro ryakeye mu kagari ka Kanyege Umurenge wa Mutuntu abajura bateye urugo rw’umukecuru witwa Beatrice Nyirabakwiye baje kumwiba ingurube, uyu mukecuru yaje gutabara anatabaza ngo batamutwara itungo rye ariko abajura bamukubita imihini baramwica. Jean Baptiste Bizimana Umuyobozi w’Inama njyanama y’Akagali ka Kanyege yabwiye Umuseke ko umuhungu w’imyaka 19 w’uyu mukecuru yaje gutabara agasanga […]Irambuye
Ubuyobozi bw’akarere ka Gisagara buvuga ko ibiro by’utugari 59 tugize aka karere bigiye guhabwa ikoranabuhanga rya Internet mu gihe ibimaze gushyirwamo amashanyarazi ari 17 gusa. Akarere ka Gisagara kagizwe n’imirenge 13, nayo igizwe n’utugari 59, ariko abakozi b’utu tugari ntibahwemye kugaragaza imbogamizi zo gukora batagira ikoranabuhanga rya Internet. Aba bayobozi bavuga ko iyo bakeneye Internet […]Irambuye
*Iyi nka yayihawe kubera ko yabyaye impanga z’abana batatu *Uyu muturage ikibazo cye yakigaragaje mu nama Umuvunyi Mukuru yagiranye n’abaturage ba Ngororero mu nta ngiriro z’iki cyumweru Mukandori Marie Solange umubyeyi ufite imyaka 42, atuye mu karere nka Ngororero mu kagali ka Rugendabari, umudugudu wa Mituga, wabyaye abana batatu b’impanga, ubu ngo barwaye bwaki kubera […]Irambuye
Iburengerazuba – Mu murenge wa Mutuntu mu majyepfo y’Akarere ka Karongi ibiro by’utugali twa Rwufi na Kanyege birashaje cyane inyubako ziteye inkeke, abaturage bazihererwamo servisi nabo bavuga ko bidakwiye muri iki gihe ko ahantu h’intangarugero haba hameze gutyo. Izi ni inzu za cyera z’amtegura n’amatafari yar rukarakara n’ibiti by’igisenge bishaje. Ku kagari ka Kanyege ho […]Irambuye