Gicumbi: Bosenibamwe yasabye abayobozi gukorera ku mihigo bakirinda ‘Gutekinika’
Akarere ka Gicumbi ni hamwe mu hakunzwe kuvugwa ko hari amahirwe y’iterambere haba mu Buhinzi cyangwa Ubworozi, gusa aya mahirwe ntakoreshwa nk’uko byakagombye, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yahwituye abayobozi abasaba kwisubiraho bakuzuza inshingano bahawe cyangwa bagafatirwa ingamba zikomeye, kandi abasa kwirinda gutekinika.
Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru Bosenibamwe Aime, yavuze ko impamvu zose zituma ibintu bitihuta zigomba gukurwaho.
Bosenibamwe yabwiye abo bayobozi ko aka karere ka Gicumbi kahoze ari igihangange mu kugaragaza umusaruro ushimishije, aho Gicumbi yabaga iya mbere mu gutanga umukamo w’amata.
Mu Myaka itanu ishize muri aka karere ntihagaragaraye umusaruro ushimishije nk’uko byagarutsweho na Bosenibamwe, avuga ko urwitwazo rwose rwabayeho rugomba kuvaho kuko mu buhinzi ngo niho hasubiye inyuma cyane ibyo yise guhanantuka ukagwa ntakigutangira (Chute libre).
Asubira mu magambo, Perezida Paul Kagame, yabwiye abo mu Ntara y’Amajyaruguru ubwo yabasuraga mu mwaka wa 2013, yavuze ko akarere ka Gicumbi gafite amahirwe menshi kuruta ahandi.
Kuba kandi ngo hari imisozi ihanamye ninaho habaye intangarugero mu tundi turere tutabashaga gukora imirwanyasuri ishimishije.
Bosenibamwe ati “Umuyobozi wese utumva uruhare agiye kugira ngo hakemurwe imbogamizi zabayeho, uwo nta mwanya afite mu kazi. Agomba guhagarikwa hakiri kare, kuko ntihakenewe abakorera mu kigare batuzuza inshingano bafite.”
Guverineri Bosenibamwe w’Intara y’Amajyaruguru avuga ko hazashyirwaho ibihembo byihariye ku bayobozi bitwara neza.
Ati “Mutwereke imihigo isobanutse kugira ngo bishoboke gukorwa kandi ingwizamurongo zibeshya cyangwa zitekinika zigaragare kandi zikurweho, dushyireho ‘Awards system’, bahembe abagaragayeho gukora neza mu kuzuza inshingano bahawe.”
Ku bwa Bosenibamwe ngo muri iyo gahunda yo guhemba, hazashyirwaho uburyo bwo gushima indashyikirwa, uwakoze neza abishimirwe naho uwakoze nabi ashyirwe hanze.
Depite Hon Gatabazi Jean Marie Vianney na we yashimangiye ko nta ‘Agronome’ wo gukorera mu biro.
Ati “Mujye mu mirima y’Abaturage mubigishe uko bacukurira ibirayi n’uko babishyira mu mwobo, ubundi murebe ko bidakorwa.”
Iyi nama yabaye kuri uyu wa mbere tariki 08 Kanama 2016 yitabiriwe n’Abanyamabanga nshingwabikorwa b’ imirenge 30 igize aka karere ka Gicumbi n’abahagarariye bamwe muri bo n’abashinzwe Ubuhinzi n’ Ubworozi.
Uwavuze mu ijwi ry’uhagaraiye abanyamabanga Nshingwabikorwa, Gahano yemeje ko impanuro bahawe bagiye kuzishyira mu bikorwa.
Evence NGIRABATWARE
UM– USEKE.RW/GICUMBI
1 Comment
Muraho basomyi bumuseke. Njye mbabazwa nabayobozi birirwa bazimya imiriro yatse kera. Ese izi gahunda nziza za Leta zirinda zishyirwa nabi mubikorwa barihehe. Hanyuma hakibasirwa abakozi bato gusa nkaho abayobozi badafite inshinga zo gukurirana uko zishyirwa mubikorwa. Harageze ko abayobozi bakuru bajya baryoza uburangare mwishyirwa mubikorwa bwizi gahunda.
Comments are closed.