Digiqole ad

Nyamasheke: Abavandimwe b’imyaka 16 na 22 barakekwaho kwica Nyina bamutemye

 Nyamasheke: Abavandimwe b’imyaka 16 na 22 barakekwaho kwica Nyina bamutemye

Umwana w’imyaka 16 afungiye kuri Station ya polisi ya Kagano, mu Karere ka Nyamasheke akekwaho gufatanya na mukuru we witwa Niyokwizera Emmanuel w’imyaka 22 bakica Nyina ubabyara bombi bamutemaguye.

Mu karere ka Nyamasheke ahari akadomo ni mu kagari ka Shara mu murenge wa Kagano ahabereye ubu bwicanyi
Mu karere ka Nyamasheke ahari akadomo ni mu kagari ka Shara mu murenge wa Kagano ahabereye ubu bwicanyi

Aya mahano yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, mu Karere ka Nyamasheke, Umurenge wa Kagano, mu Kagari ka Shara.

Uwahitanywe n’urubyaro rwe yitwa Therese Mukandahigwa w’imyaka 45. Yiciwe mu nzu ye atemaguwe, hagakekwa ko yaba yishwe n’aba bahungu be babiri. Umukuru yahise aburirwa irengero.

Kugeza ubu abakekwa, Niyokwizera Emmanuel na murumuna we w’imyaka 16 ngo bari bafitanye amakimbirane ashingiye ku masambu n’umubyeyi wabo.

Jerome Nitegeka, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kagano yabwiye Umuseke ko uyu muryango wari usazwe ugirana amakimbirane ashingiye ku masambu, ku buryo aba bana batari bakibana na nyina.

Bitunguranye, mu ijoro ryo ku cyumweru ngo bari baje basaba nyina ko yagurisha umurima akabaha amafaranga, nyina arabyanga.

Nitegeka Jerome avuga ko ibyo aribyo bahereyeyo bakeka ko aba bahungu baba ari bo bahitanye nyina, dore ko ngo umukuru witwa Niyokwizera Emmanuel yahise acika, naho murumuna we akaba ari mu maboko y’abashizwe umutekano.

Inzego z’umutekano ziri gukora iperereza kuri ubu bwicanyi ndetse hanashakishwa uyu mukuru wahise ucika.

Uyu musore muto wafashwe yabaye afungiwe kuri station ya Police ya Kanjongo mu gihe umurambo wa nyina wajyanywe ku bitaro bya Kibogora.

Nitegeka Jerome asaba ababyeyi kujya bafata umwanya wo kuganiriza abana babo, bakabaha uburere bukwiye ndetse bakabatoza kugira urukundo.

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW

10 Comments

  • Izo ni ingaruka z’ibyo ababyeyi babo bakoze, buriya ubwicanyi bugenda mu maraso (maladie herediteur), hakongeraho kubura urukundo kuko ntarwo baba baratojwe, uwo ni umutima w’bisimba-muntu kuko n’igihe bakoreraga abatutsi jenocide hariho abana biyiciraga ba nyina ngo ari abatutsi batitaye ko bababyaye bakanabonsa…

    • @bumva we, reka ngukosore kubera ko igifaransa cyawe utazi kucyandika, uretse ko no kukivuga ugomba kuba utabizi. Ntabwo bandika “maladie herediteur”, mu gifaransa nyacyo bandika “maladie héréditaire”.

  • Ariko Bumva ! Wagiye ukaraga ubwonko bwawe inshur zihagije ukabona kwandika ibintu wasubiramo koko ! none se ko uvuga ngo buriya ubwicanyi bugenda mu maraso (maladie herediteur),ukagerekaho gutanga urugero uvuga ngo “n’igihe bakoreraga abatutsi jenocide hariho abana biyiciraga ba nyina ngo ari abatutsi batitaye ko bababyaye bakanabonsa…” abishe ba nyina kiriya gihe uvuga byaturutse kuri ba nyina! Aha rwose urakabije ku buryo uwashaka yakeka ko nawe hari uruhererekane rwo mu maraso rubiguteye uretse ko yaba abeshyeye ababyeyi bawe nubwo ntawubazi !

    Bariya bana bashobora kuba bafite uwabashutse ngo bajye gusaba nyina amafaranga bikaba byatewe no gushukwa na rubanda naho umubyeyi yakoze ibyoasabwa.

  • Arikose Banyarwanda bavandimwe,mubona tutagifite inzira ndende………….!!! Ubuse koko nkuyu muntu witwa Bumva,ibitekerezo afite mumutwe ni sawa? Ndebera ukuntu ahise Aca urubanza!! Ababyeyi babariyabana ahise abagira abicanyi!! Nzabandora ni Umwana w’umunyarwanda

  • Rero uyu Bumva nimumubabarire kuko namwe murabona ko igitekerezo cye giciriritse cyane.Gusa buriya niko abyumva!Nubwo atari byo!Hari igihe twigira injijuke tukihutiraguca imanza rimwe na rimwe tugatanga ingero z’ibyo tutazi tudafiteho n’amakuru ahagije!!!

    • Tugeze mubihe bikomeye rero turasabwa gusenga Imana ikadufasha kugirango tubashe gusimbuka ibihe nkibi byimperuka.

  • So ndeba se na journalist hari aho yavuze ngo urahitanywe n’urubyaro rwe ! Nta 20 nta 30 . Nawe urubanza yaruciye da !

  • @bumva : ufite gihamya ko uriya mubyeyi wishwe yakoze genocide?

  • KO UBUTUNZI BW’ISI BUGIYE GUTUMA ABANTU BAMARANA TURAGANA HE KOKO? KANDI TUZI KO BYOSE TUBISIGA HANO KU ISI GUSA UWO MUBYEYI NYAGASANI AMWAKIRE

    • ibyo ni ibimenyetso byerekana ko isi ishaje pe! kubona umwana ahangara kwica nyina wamutwite akamwonsa, akamwambika, akamugaburira, akigomwa byinshi ngo akure yamara gukura akamwica koko!!!

      Mana yacu tabara isi irashaje

Comments are closed.

en_USEnglish