I Burengerazuba: Buri rugo rurasabwa gutunga ubwiherero bitarenze uku kwezi
Mu rwego rwo gukumira indwara ziterwa n’umwanda zirimo ‘Chorela’ zikomeje kwibasira abatuye mu duce two mu nkengero z’ikiyaga cya Kivu, inama y’Umutekano yaguye y’ubuyobozi bw’Intara y’Uburengerazuba yafashe icyemezo cy’uko uku kwezi kugomba gushira buri rugo rwo muri iyi ntara rufite ubwiherero.
Igenzurwa riherutse gukorwa n’abajyanama b’ubuzima mu ntara y’Uburengerazuba, ryagaragaje ko hari umubare munini w’abaturage badafite ubwiherero.
Mu bitekerezo byatangiwe muri iyi nama yabaye kuri uyu wa Gatatu, byahurizaga ku kuba zimwe mu ndwara zikomeje kwibasira bamwe mu batuye intara y’Uburengerazuba nka ‘Cholera’ ziterwa n’isuku nke ziterwa n’uyu mubare munini w’abaturage badafite ubwiherero.
Abayobozi bari bitabiriye iyi nama, bafashe icyemezo ko buri rugo rwo muri iyi ntara rukwiye kuba rutunze umusarane bitarenze uku kwezi kwa Kanama.
Iyi nama y’umutekano yaguye yanategetse ko no ku myaro y’ikiyaga cya Kivu hagomba kubakwa ubwiherero rusange.
Umuyobozi w’Intara y’Uburengerazuba, Mukandasira Caritas yanenze abaturage badafite ubwiherero mu ngo zabo. Ati “ Ntibyumvikana ko hari umuntu udafite ubwiherero,…Ntawe utishoboye ku buryo atabasha kwicukurira ubwiherero, ni imyumvure igomba guhinduka.”
Mukandasira Caritas ananenga abayobozi b’imirenge n’utugari, avugako bagize uburangare kuko butakanguriye abo bayobora gucukura imisarane.
Ati “ Nta muturage wagombye kubaho adafite ubwiherero kuko ni we utera umwanda,…ni we wituma mu Kivu, mu masooko n’ahandi hashobora kuba isoko y’indwara ziterwa n’umwanda.”
Abayobozi b’Imirenge batunzwe agatoki kudakangurira abo bayobora gutunga ubwiherero, bavuga ko nyuma y’iyi nama bagiye guhagurukira iki kibazo cy’isuku nke ku buryo bagiye gushyira imbaraga mu bukangurambaga no mu bikorwa.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima, RBC kandi cyakunze kugaragaza ko ibyorezo birimo Cholera bikunze kwibasira abatuye mu ntara y’Uburengerazuba, biterwa n’umwanda ukomoka ku bantu bituma ku gasozi no mu kiyaga cya Kivu.
Aya mabwiriza yavuye mu nama yaguye y’umutekano y’ubuyobozi bw’intara y’Uburengerazuba, nta bihano byohariye byagaragajwe ko bizagenerwa utayubahirije dore ko bashyiriweho nyirantarengwa ko uku kwazi kwa 08 kugomba gushira buri rugo rufite umusarane.
Sylvain NGOBOKA
UM– USEKE.RW/Karongi
2 Comments
Mubanze mubuze izompunzi zikarongi Kiziba kujya ziroha umwanda wazo mumigezi kuko byose bitemba bijya muri Kivu.
Inkoni zigiye kurisha rero abandi bafungwe naza dasso.
Comments are closed.