Gicumbi: Akarere mu guhangana n’Abarembetsi nk’agahangana n’umwanzi
Kuri uyu wa gatatu, mu Kagari ka Rwankonjo, Umurenge wa Cyumba, ho mu Karere ka Gicumbi, hatwikiwe ibiyobyabwenge birimo Kanyanga, Mayirungi na Chief Waragi, Akarere kavuze ko kagiye kujya gahangana n’imitwe y’Abarembetsi ibizana mu Rwanda nk’agahangana n’umwanzi.
Polisi y’u Rwanda, ifatanije n’Akarere ka Gicumbi bakomeje guhangana n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge muri aka Karere gahana imbibe na Uganda.
Muri aka Karere hakunze kuvugwa ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge bukorwa n’abiyise ‘Abarembetsi’, babikuraga muri Uganda, ndetse rimwe na rimwe bakanagirira nabi abaturage babatanzeho amakuru, dore ko banahanganaga n’inzego z’umutekano bifashishije intwaro gakondo.
Kuri uyu wa gatatu mu gutwika ibiyobyabwenge binyuranye bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 17, Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Mudaheranwa Juvenal yihanangirije abaturage bajya mu biyobyabwenge, ndetse ababwira ko abifuza kurema umutwe w’Abarembetsi, Akarere kazahangana nabo nk’agahangana n’umwanzi.
Yagize ati “…Iyo bigeze ahantu Abarembetsi bakora nk’agatsiko gafite amategeko kagenderaho (bande organisée), ku buryo bagenda no kumanywa y’ihangu, ni ukuvuga ngo baba biteguye no guhangana.”
Yongeraho ati “Sinzi niba mwarumvishije ko hari abaherutse kugonga umupolisi Kajevuba bari gukurikiranwa, birukanka yitambitse mu muhanda baramugonga, …niyo nzira ya nyuma ubundi yo guhangana n’ikibi no guhanga n’umwanzi kuko buriya baba babaye nk’abanzi.”
Mudaheranwa Juvenal yasabye abaturage gukomeza gutanga amakuru kandi bagashira impungenge n’ubwoba, kuko ngo hari benshi bumva ko batanze amakuru bagirirwa nabi n’Abarembetsi nk’uko byagiye biba.
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi kandi avuga ko guhashya ibiyobyabwenge bigenda bitanga umusaruro ugereranyije n’imyaka yashize.
Ku ruhande rw’abaturage, ngo kuba ubuyobozi bufata iya mbere bugatwikira ibiyobyabwenge mu maso yabo, ni isomo rikomeye.
EVENCE NGIRABATWARE
UM– USEKE.RW/Gicumbi