Digiqole ad

Shyogwe: Imbere ya Guverineri, Umuturage yashinje Gitifu w’Akagari ibyaha 13

 Shyogwe: Imbere ya Guverineri, Umuturage yashinje Gitifu w’Akagari ibyaha 13

Mu nama yahuje abaturage bo mu Kagari ka Kinini na Mubuga, mu Murenge wa Shyogwe, n’Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo, Umuturage witwa MUSHIMIYIMANA Bernadette yahaye  Guverineri  MUNYANTWALI Alphonse ibaruwa ikubiyemo ibirego 13 ashinja Umunyamabanga Nshigwabikorwa w’Akagari ka Kinini.

MUSHIMIYIMANA Bernadette ashinja Gitifu w'Akagali ka Kinini ibyaha 13.
MUSHIMIYIMANA Bernadette ashinja Gitifu w’Akagali ka Kinini ibyaha 13.

MUSHIMIYIMANA Bernadette utuye mu Kagari ka Kinini, ni umuturage usanzwe, avuga ko amaze igihe akusanya amakosa akorwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari atuyemo witwa MUTIMUKEYE Aline, mubyo yagerageje kwegeranya ngo yasanze hari ibyaha 13 yakoreye abaturage ayoboye.

MUSHIMIYIMANA avuga ko icyaha cya mbere ashinja uyu Gitifu we, ari uko hari umwana utishoboye asabira ubufasha bw’amafaranga ngo bayamuha bikarangira ayariye.

Icyaha cya 2, amushinga ngo ni ubuhemu, kuko hari inzu eshatu z’abaturage yakodesheje bikarangira atishyuye ubukode bwayo.

Icyaha cya 3, ashinja uyu muyobozi amafaranga yaka abaturage ababwira ko agiye kubashyira muri gahunda ya VUP, bikarangira batibonye muri iyo gahunda, kandi n’amafaranga ntibayasubizwe.

Icyaha cya 4, avuga ko uyu Gitifu ngo yaba yarandikishije umuturage ufite uburwayi bwo mu mutwe muri gahunda ya VUP, ahabwa amafaranga nayo ngo arayirira.

Icyaha cya 5, ngo uyu mu Gitifu yagurishije isambu y’ishuri rya Mbare ntibyamugiraho inkurikizi. Akabihuza ngo n’ubutaka bw’umuturage yashatse kugurisha, ubuyobozi bwo hejuru burabihagarika.

Icyaha cya 6, amushinja ni ubufatanyacyaha mu kuriganya abaturage Inka bahawe muri gahunda ya Girinka. Ibi ngo byatumye hari abaturage bafite ubushobozi kandi bakwiye guhabwa inka ariko batazihabwa kubera uburiganya.

Icyaha cya 7, uyu muturage kandi ashinga Gitifu we Ruswa ngo yaka abantu bagiye kubaka inzu nta byangombwa bafite.

Icyaha cya 8, Kunyereza inyandiko z’irangiza rubanza.

Icyaha cya 9, Kugira uruhare mu gutandukanya abashakanye yitwaje urwego arimo, n’ibindi byaha byinshi atarondoye byose imbere y’abaturage.

Uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kinini, MUTIMUKEYE Aline we ahakana ibi byaha byose ashinjwa n’uyu muturage,; Ahubwo nawe akamushinja ‘kwangisha abaturage Ubuyobozi’, dore ko ngo MUSHIMIYIMANA yari yanashishikarije abaturage kwitabira iyi nama ya Guverineri kugira ngo barebe uko uyu Gitifu yeguzwa.

MUTIMUKEYE ati “Mubaze abaturage n’abayobozi bagenzi banjye niba ibi byaha uyu muturage anshinja narabikoze, mwibuke ko aherutse no kuvuga ko ariwe uherutse kugira uruhare mu iyeguzwa  rya Minisitiri Dr BINAGWAHO.”

MUTIMUKEYE Aline Gitifu w'Akagali ka Kinini yisobanura, ahakana ibyaha ashinjwa n'uyu muturage.
MUTIMUKEYE Aline Gitifu w’Akagali ka Kinini yisobanura, ahakana ibyaha ashinjwa n’uyu muturage.

MUNYANTWALI Alphonse, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo yabwiye abaturage ko bagiye gusuzuma ikirego ku kindi muri biriya 13 uriya muturage yatanze, kubera ko ngo kugeza ibirego avuga ntacyo washingiraho ubyemeza cyanwa ubihakana.

Inyandiko z’ibirego MUSHIMIYIMANA Bernadette atunze, usanga ngo ziteyeho Kashe za za Minisiteri zinyuranye zazakiriye, cyangwa izindi nzego nkuru z’Igihugu.

Bamwe mu baturanyi be, hari abavuga ko mu myaka yashize hari ubwo MUSHIMIYIMANA Bernadette yafunzwe azira kurega no gusuzugura inzego, ku buryo ngo yamaze umwaka urenga muri gereza.

Guverineri MUNYANTWALI Alphonse, avuga ko agiye gusesengura neza ibi birego, yijeje abaturage kuzabaha imyanzuro mu minsi ya vuba.
Guverineri MUNYANTWALI Alphonse, avuga ko agiye gusesengura neza ibi birego, yijeje abaturage kuzabaha imyanzuro mu minsi ya vuba.

MUHIZI  ELISEE
UM– USEKE.RW/Shyogwe

2 Comments

  • Ariko abayobozi baragowe kbsa!! mbwira ukuntu umuntu ava yarafunzwe umwak wose azira gusuzugura ubuyobozi akaba anigamba ngo yeguje umuntu nka ministre ubwose umuyobira mu kagali yamufata ate?? birashoboka ko hari amakosa yaba ahari yakozwe nuyu muyobozi ariko kandi uyu muturage urega nawe si shyashya kdi mperutse no kubona uwabeshyeye ministre kaboneka imbere ya his excellence nyamara byarangiye bamunyomoje!! so, abafite ukuri bajye barenganurwa ariko nabataranga ababayobora bajye babiryozwa!

  • Ngewe ndi umuturage wo mu kagali ka kinini.uyu mushimiyimana urega gitifu ahubwo yakagombye gusubira muri gereza kuko niwe warembeje abaturage iyo muvuganye akubwira ko ari maneko abishatse wasazira muri gereza,ngo no kwa kagame yigererayo.

Comments are closed.

en_USEnglish