Rusizi: Abakobwa babiri bapfuye bagwiriwe n’ikirombe
Byabaye mu masaba ya nyuma ya saa sita kuri uyu wa kane mu kagali ka Gatare umurenge wa Nkungu ubwo abakobwa babiri Mahoro Joselyne na Uwiringiyimana Odette bombi b’ikigero cy’imyaka 17 bagwiriwe n’ikirombe cy’amatafari bahita bahasiga ubuzima, abandi batatu bari kumwe nabo bakomeretse ubu bakaba bari kwitabwaho.
Aba bakobwa bari abakozi mu kirombe gikorerwamo amatafari cy’uwitwa Sinamenye, amakuru agera k’Umuseke avuga ko hari hashize igihe kinini abujijwe kongera koherezamo abakozi kuko hari impungenge ko cyagwa.
SP Sano Nkeramugaba umuyobozi wa Police mu karere ka Rusizi yabwiye Umuseke ko uyu mugabo Sinamenye yatawe muri yombi kandi ko naramuka ahamwe no kurenga ku mabwiriza yo kurengera ibidukikije azahanwa hakurikijwe amategeko.
SP Nkeramugaba yihanganishije imiryango yabuze ababo.
Abakomeretse bahise bajyanwa mu bitaro bya Mibilizi ngo bitabweho, nyiri ikirombe ubu afungiye kuri station ya Police ya Kamembe mu gihe hari gukorwa iperereza.
Francois Nelson NIYIBIZI
UM– USEKE.RW/ Rusizi