Gicumbi: Bosenibamwe ngo inka zahawe abatazigenewe zigarurwe bitarenze ukwa 12/2016
Mu biganiro byahuje umuyobozi w’intara y’Amajyaruguruguru, Bosenibamwe Aime n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge igize akarere ka Gicumbi kuri uyu wa 08 Kanama, Guverineri Bosenibamwe yavuze ko inka zanyerejwe muri gahunda ya ‘Girinka Munyarwanda’ n’izahawe abo zabaga zitagenewe zigomba kugarurwa bitarenze mu Ukuboza k’uyu mwaka.
Muri ibi biganiro byari bigamije kurebera hamwe uko umasaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi wakongerwa, Guverineri Bosenibamwe yavuze ko imbogamizi zituma umusaruro ukomeza kuba mucye zigomba kuvaho.
Ati “ Impamvu zose zituma Ibintu bitihuka tugomba kuzikuraho, nk’Abantu turebera intara yose, mu myaka itanu ishize mu buhinzi ntabwo byagenze neza,
Bosenibamwe wibazaga igituma umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi ukomeje kuba mucye, yanenze abayobozi bo mu nzego z’ibanze badafata iya mbere ngo bumve ko bagomba kugira uruhare mu gutuma umusaruro wiyongera.
Ati “ Ese byatewe n’iki ko mu gihe cyatambutse twagaragazaga urugero rwiza? dufite Amaterasse y’ indinganire,… byagenze gute ko uyu munsi wa none atariko bimeze?”
Guverineri Bosenibamwe wanagarutse ku bworozi, yavuze ko gahunda ya ‘Girinka Munyarwanda’ igamije kworoza abaturage ikwiye guhabwa agaciro.
Mu bice bitandukanye, iyi gahunda yakunze kuvugwamo uburiganya burimo kwaka ruswa (Ibyo bita kugura ikiziriko) abo yabaga igenewe.
Bosenibamwe yavuze ko inka izanyerejwe muri iyi gahunda n’izahawe abo zitagenewe zikwiye kugaruzwa mu buryo bwihuse. Ati “Inka zose zahawe abantu zitagenewe n’izanyerejwe zigomba kugarurwa bitarenze ukwezi kwa 12 uyu mwaka.”
Yasabye aba bayobozi kujya bafata inshingano bakava mu biro bakajya ahakorerwa ubuhinzi n’ubworozi bakareba ibibazo biri muri ibi bikorwa,
Bosenibamwe wibanze ku buhinzi, yasabye aba bayobozi kujya bajya bakareba ifumbire ikoreshwa no gusuzuma uko gahunda yo guhuza ubutaka iri gushyirwa mu bikorwa.
Depite Gatabazi Jean Marie Vianney wari witabiriye ibi biganiro, yasabye aba bayobozi bo mu nzego z’ibanze kwegera abaturage kuko imirimo yabo atari iyo kwirirwa bicaye mu biro (Bureau).
Ati “ Turasaba ba Agronomes (abashinzwe ubuhinzi) gukora ubukangurambaga mu baturage kuko ntabwo mugomba gukorera mu biro, ahubwo mujye mu mirima y’abaturage mubigishe uko bacukurira ibirayi n’uko babishyira mu mwobo, ubundi murebe ko bidakorwa.”
Iyi ntumwa ya rubanda, yibukije aba bayobozi ko bakorera abaturage babatoye bityo ko bakwiye gushimishwa no kubona abo bayobora bafite babayeho neza babikesha umusaruro mwiza bazaba bakuye mu byo bakora.
Nizeyimana Jean Chrisostome ushinzwe ubuhinzi mu karere ka Gicumbi yavuze ko muri aka karere habonekamo umusaruro mwiza ku bihingwa ngandurarugo nk’ Ibishyimbo, Ibigori, Ingano, Imyumbati.
Aka karere kandi kabonekamo umusaruro ukomoka ku bihingwa Ngengabukungu nk’Icyayi, ikawa n’ibisheke. Gusa akavuga ko uyu musauro utaba uhagije.
Aba bayobozi barimo abakurikirana ubuhinzi n’ubworozi bemeranyijwe ko bagiye gushyiraho ingamba zihamye kugira ngo abahinzi n’aborozi bo muri iyi ntara y’Amajyaruguru bihaze mu biribwa ndetse banasagurire izindi ntara.
Evence NGIRABATWARE
UM– USEKE.RW
2 Comments
Ngo bitarenze ukwezi kwa 12/2016? Kuki se bitakorwa vuba ku buryo bitagera iyo hose? Niba umuntu yaribye abaturage aba agomba kubiryozwa vuba na vuba naho ubundi kubaha igihe kinini byaba ari ubufatanyacyaha no kugirango bazimangatanye ibimenyetso mu ibanga. Ubu kandi ari HE ubivuze ejo bwacya byarangiye naho Governor Bosenibamwe we ati ni mukwa 12 haaaaaaaaaa!!! Abayobozi bararutana nubwo twajyaga tugirango bosenibamwe. Ibyo bisambo byiba abaturage biba bigomba gucyahwa naho ubundi ntaho twaba twerekera.
Uyu Bosenibamwe arikwitanguranywa kugirango atakuburwa kimwe nabandi.Ese ibibintu abimenye none ubwitangazamakuru ryerekanye ibibazo birimukarere? Ese ntabakonseye agira akorawenyine? Nibabaramubeshye nabeguze niba abifitiye ububasha. Mujye mureka kujijisha abnyarwanda twarabatahuye.
Comments are closed.