Mu muganda w’igihugu wa buri wa gatandatu wa nyuma w’ukwezi, abaturage bo mu tugari tune tw’Umurenge wa Fumbwe mu karere ka Rwamagana bakoze umuhanda wa Km 2 mu kagari ka Nyarubuye, Umuyobozi w’Akarere yabasabye kumenya ko Leta hari abo yacukije bagomba gutanga ubwisungane mu kwivuza bakabutangira igihe, kuko ngo kugenda nta mutuelle ni nko kwiyahura. […]Irambuye
Mu mudugudu wa Nyaruvumu mu kagari ka Gasharu, mu murenge wa Gitesi ho mu karere ka Karongi, ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, abavandimwe babiri barakekwaho kwivugana umuvandimwe wabo. Abaturage bavuga ko aba bavandimwe batatu basanzwe bafitanye amakimbirane ashingiye ku masambu. Habimana Protogene uyobora uyu murenge wa Gitesi, yabwiye Umuseke ko aya makuru yamenyekanye […]Irambuye
Karongi – Saa saba z’ijoro ryakeye mu kagari ka Kanyege Umurenge wa Mutuntu abajura bateye urugo rw’umukecuru witwa Beatrice Nyirabakwiye baje kumwiba ingurube, uyu mukecuru yaje gutabara anatabaza ngo batamutwara itungo rye ariko abajura bamukubita imihini baramwica. Jean Baptiste Bizimana Umuyobozi w’Inama njyanama y’Akagali ka Kanyege yabwiye Umuseke ko umuhungu w’imyaka 19 w’uyu mukecuru yaje gutabara agasanga […]Irambuye
Ubuyobozi bw’akarere ka Gisagara buvuga ko ibiro by’utugari 59 tugize aka karere bigiye guhabwa ikoranabuhanga rya Internet mu gihe ibimaze gushyirwamo amashanyarazi ari 17 gusa. Akarere ka Gisagara kagizwe n’imirenge 13, nayo igizwe n’utugari 59, ariko abakozi b’utu tugari ntibahwemye kugaragaza imbogamizi zo gukora batagira ikoranabuhanga rya Internet. Aba bayobozi bavuga ko iyo bakeneye Internet […]Irambuye
*Iyi nka yayihawe kubera ko yabyaye impanga z’abana batatu *Uyu muturage ikibazo cye yakigaragaje mu nama Umuvunyi Mukuru yagiranye n’abaturage ba Ngororero mu nta ngiriro z’iki cyumweru Mukandori Marie Solange umubyeyi ufite imyaka 42, atuye mu karere nka Ngororero mu kagali ka Rugendabari, umudugudu wa Mituga, wabyaye abana batatu b’impanga, ubu ngo barwaye bwaki kubera […]Irambuye
Iburengerazuba – Mu murenge wa Mutuntu mu majyepfo y’Akarere ka Karongi ibiro by’utugali twa Rwufi na Kanyege birashaje cyane inyubako ziteye inkeke, abaturage bazihererwamo servisi nabo bavuga ko bidakwiye muri iki gihe ko ahantu h’intangarugero haba hameze gutyo. Izi ni inzu za cyera z’amtegura n’amatafari yar rukarakara n’ibiti by’igisenge bishaje. Ku kagari ka Kanyege ho […]Irambuye
Abagabo batuye mu kagali ka Ndekwe umurenge wa Remera akarere ka Ngoma, barashinja bamwe mu bagore kwitwaza uburinganire bagakora ibikorwa biteza amakimbirane mu ngo birimo kujya mu tubari bagasinda bagataha nijoro no kugurisha imitungo y’urugo batabwiye abagabo. Urwego rw’Inama y’Igihugu y’Abagore muri uyu murenge wa Remera ruvuga ko icyo kibazo bagihagurukiye, ngo aho kigaragaye abagore […]Irambuye
Kuri uyu gatatu, Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi utera inkunga nyinshi urwego rw’ubuhinzi rw’u Rwanda, Michael Ryan yasuye abahinzi bo mu Turere twa Rwamagana na Kayonza i Rwinkwavu havugwa amapfa yateje inzara, we yabonye ngo nta kibazo gihari. Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi “European Union (EU)” uherutse gutera inkunga u Rwanda ya Miliyoni 200 z’Ama-Euro, akazakoreshwa cyane cyane […]Irambuye
Mu mudugudu wa Kirebe, Akagari ka Kirebe, Umurenge wa Rwimiyaga, mu Karere ka Nyagatare, umubyeyi Nyiragicali w’imyaka 57 n’umuhungu we Mulisa w’imyaka 32 bari mu maboko ya Polisi bakekwaho gutanga ababwiriza yo kwica urwagashinyaguro ihene 33 z’umworozi witwa Frank Muzungu na Mugenyi Ernest. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba IP Emmanuel Kayigi yabwiye Umuseke ko […]Irambuye
Ahagana saa 20h30 z’ijoro ryo kuri kuri uyu wa Kabiri, mu kagari ka Nyabishambi, mu murenge wa Shangasha, mu karere ka Gicumbi, imodoka ya Toyota Dyna RAC821K yaraye ikoze impanuka ihitana babiri, abandi bane barakomere. Ishami rya police rishinzwe umutekano wo mu muhanda, rivuga ko iyi modoka yari itwawe na Nkundabera Venuste wahise atoroka. Iyi […]Irambuye