Digiqole ad

Ngororero: Yagabiwe inka n’abo basengana ubuyobozi buyimwaka kuko ngo afite indi

 Ngororero: Yagabiwe inka n’abo basengana ubuyobozi buyimwaka kuko ngo afite indi

*Iyi nka yayihawe kubera ko yabyaye impanga z’abana batatu

*Uyu muturage ikibazo cye yakigaragaje mu nama Umuvunyi Mukuru yagiranye n’abaturage ba Ngororero mu nta ngiriro z’iki cyumweru

Mukandori Marie Solange umubyeyi ufite imyaka 42, atuye mu karere nka Ngororero mu kagali ka Rugendabari, umudugudu wa Mituga, wabyaye abana batatu b’impanga, ubu ngo barwaye bwaki kubera ko inka yahawe n’abo basengana muri ADEPR, ubuyobozi bwarayimwatse buvuga ko yahawe indi muri gahunda ya Girinka Munyarwanda.

Mayor Ndayambaje asobanura icyo kibazo, avuga ko umuturage atemererwa gutunga inka ebyiri kuko abandi na bo baba bazikeneye
Mayor Ndayambaje asobanura icyo kibazo, avuga ko umuturage atemererwa gutunga inka ebyiri kuko abandi na bo baba bazikeneye

Uyu muryango uvuga ko inka wahawe muri gahunda ya Girinka Munyarwanda itarakura ngo itangire gutanga umukamo, bityo ko kwamburwa inka yari yahawe n’abo basengana byatumye abana be barwaye bwaki.

Mu kiganiro yagiranye na Umuseke, Mukandori avuga ko ubuyobozi bwa ADEPR bwamuremeye kubera abana ko yabyaye abana batatu b’impanga,  none ubuyobozi bwamwatse iyo nka kuko ngo yari asanzwe afite indi yahawe muri gahunda ya Girinka Munyarwanda.

Yagize ati “Ubuyobozi bwa ADEPR bwarandemeye,  bati iyo ni inkongoro y’abana, ariko bayicisha mu bayobozi. Inka barayimpaye, gusa nagize inka ebyiri, imwe muri gahunda ya Girinka, indi nahawe n’itorero nsengeramo rya ADEPR.  Kuko inka ya Girinka yari ikiri nto, yari itarabyara, iriya y’abana narayibangurije, iranga, yanze nahise mvunjamo indi,  byageze aho abayobozi  b’umudugudu bambwira ko mbaha amafaranga 50,000 ko nintayabaha ritarema.”

Mukandori yakomeje avuga ko ngo yabambwiye ko ngo  iyo nka yayibanguriye. Bamusaba amafaranga 50,000 arayabura, nyuma ya nka y’abana yahawe n’itorero rya ADEPR barayimwaka.

Avuga ko byageze aho ajya kurega, asanga Veterineri w’Umurenge wa Hindiro, Nyandwi yahamutanze abura uko arenganurwa.

Avuga ko abana be bari mu ibara ry’umutuku mu bipimo by’abana bafite imirire mibi, kandi ngo inkogoro yabo iri gukamwa n’umugabo w’umukire ufite inka enye, iyo bamuhaye ya ngo yahise agira inka  eshanu.

Mu byiciro by’ubudehe, umuryango wa Mukandori  waje mu cyiciro cya kabiri, kandi asanzwe aca inshuro, abona amafaranga 500 rimwe na rimwe.

Mukandoli avuga ko inka ye bajya kuyimunyaga bamwatse ruswa arayibura
Mukandoli avuga ko inka ye bajya kuyimunyaga bamwatse ruswa arayibura

Iki kibazo ngo yakibwiye ababishinzwe, bamubwira ko kugira ngo bamushyire mu cyiciro cya mbere agomba gutanga ruswa y’amafaranga 5 000 na yo arayabura.

Umuseke waganiriye n’umuyobozi wa karere ka Ngororero, Ndayambaje Godfrey ku bibazo by’uyu muryango, avuga ko hari ikindi kibazo kigeze kubaho aho umuturage yigeze guhabwa inka muri Girinka, kuko yari yarabyaye impanga z’abana babiri, aho asengera bamutura indi, ariko ngo ubuyobozi bwaje kumwaka inka imwe kuko ngo babonaga ko atazizaharira wenyine kandi ngo hari n’abandi bazikeneye.

Yagize ati “Haramutse habayeho umuturage watswe inka kuko bamusaba amafaranga (Ruswa) byaba ari ikibazo gikomeye, yaba ari amakuru tudafite tugomba kumenya,  byasaba uwo muturage ko atwegera kuko icyo ubuyobozi bubereyeho ni ukubarenganura, ntabwo tuzihanganira umuntu uzashaka kurenganya umuturage ku buryo runaka.”

Ndayambaje Godfrey yakomeje avuga ko impamvu ubuyobozi bwaka umuturage inka imwe igihe afite ebyiri ngo ni uko amategeko atamwemerera kuzitunga wenyine.

Avuga ko ku kibazo cy’abayobozi basaba ruswa, hari abagiye bitwara gutyo bagasaba ruswa abaturage ku kintu runaka bakagombye guhabwa, ariko ngo bagiye bafata ingamba zikomeye n’ubu baracabikurikirana.

Ngo hari ahagiye hagaragara  ayo makosa hirya no hino, na bo mu karere kabo ngo icyo kintu cyabayeho, birukanye abayobozi b’akagali babiri, na bandi b’umumudugudu babiri.

Ati “Turashima abaturage kuko basigaye bashishoza, ntabwo bagitora abayobozi babonyeho amakosa  yo kutabagezaho ibyo bahawe ku nzego zo hejuru.”

Mu kagari ka Rugendabari mu murenge wa Hindiro mu karere ka Gororero
Mu kagari ka Rugendabari mu murenge wa Hindiro mu karere ka Gororero

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

23 Comments

  • Wa munyamakuru we wanditse inkuru washakaga ariko adafite professionalisme na patriosme, kuko uba warabajije ubuyobozi ndetse n’abaturage b’umudugudu wa Mituga kuko niwo atuyemo kandi n’inama n’imo yabereye, reka tuguhe amakuru afatika nk’umuturage uhavuye. Uriya madame yahawe inka ya Girinka n’umurenge wa hindiro kimwe n’abandi baturage, ikomoka mu nka zatanzwe n’abatanyabikorwa barimo amadini, private sector, ONG n’abandi. Nyuma azakubyara abana batatu, akarere kamugenera inka mu rwego rwo kumufasha, arangije ahita ayigurisha, atubahirije amabwiriza ya Girinka kuko avuga ko inka ibyaye igomba kuziturirwa undi muturage uri ku rutonde. Ubwo rero iyo yagurishije yambuwe uwo yayigurishije, ihabwa undi muturage uri ku rutonde. Icyo gihe yaharabitse Veternaire w’umurenge witwa NYANDWI J. Claude ko yamwatse ruswa, nyuma amusaba imbabazi ko yamuharabitse.

    • Kuki mwumva ko iteka ari iterabwoba rizakora!! Umunyamakuru yakoze akazi ke. Cisha makeya uno ni uriya mubyeyi ejo wabona ari wowe akarengane kagezeho! Ari wowe nuwari utunze inka ninde uri mukuri!

  • Ariko se nkiyo umuyobozi muzima avuga ko atazi ibibera mu Karere ke aba amaze iki mugihe abo ashinzwe kureberera barengana,izo mvugo turazirambiwe.

  • Ngororero ndabona ituwe nabasigajwinyuma namateka.Esubu bari mikiciro cyakangahe cy’ubudehe? Mundebere iyonzu akagari gakoreramo.Naho ibibyo kuvugango umuturage nyiyemerewe gutunga inka 2 sibyumva neza, ese umwafande ufite imiturirwa irenze 3 we amategeko amuvugaho iki?

  • Ko numva nuwo muyobozi ibyo avuga ntabyo azi..ngo ntamuntu ugomba gutunga inka 2 ubwo uwahawe inka na girinka ntago aba yemerewe gutera imbere ngo yigurire inka cg umuvandimwe amuhe indi cg abo bakorana cg abo basengana,,,,ibyo bihuriye na girinka koko,,,kweri turacyafite ikibazo mumiyoborere…birababaje koko,,,mbega akarengane ,,,erega ukumva numuyobozi abishyigikiye

  • Ndumiwe pe, aba bayobozi bibanze ko babamaze abaturage!! Ngo bamuhaye inka barayimwaka ngo kuko afite indi nka? Ayo mategeko se Meya yayakuyeye hehe? None se uwo bayihaye ko yari afite inka enye, cyangwa ni ihene? Umuseke mukorere Ubugizi uno mubyeyi. Ntabwo numva nagato logic yu uyu meya. Agatinyuka akavuga kuriya!! None kuki batayisubije itorero rya ADPR ryayitanze. AKA NI AMUKIROOO!!!!!!!

  • Sinzi niba ari ngewe wunva nabi cyangwa ari inkuru yanditse nabi!! Ngo ntabwo amategeko yemerera umuturage gutunga inka 2 ??!! iryo itegeko ni iryo mu kihe gitabo cy’amategeko y’u Rwanda ?? Niba ibi bintu bivugwa na mayor ,ni ikibazo gikomeye cyane! Ikindi kandi dukwiye kwitondera,ni ibyo abaturage bavuga ko barenganyijwe,ariko iyo ubuyobozi bushiritse ubute bugacukumbura,hari usanga ari umuturage udashobotse. kuko nabonye hari umuntu wanditse ko uyu mugore yagurishije inka yo muri gahunda ya girinka!

  • Mumfashe kumva neza gahunda ya GIRINKA. Kuko hari igihe nyibonamo ikintu gisa n’ubuhake! Ugasanga umunyarwanda wese yumva nta kindi cyamuzamura usibye INKA! Ese ntawatera urutoki, akorora inkwavu, inkoko, ihene cg imbata ngo abone ubwo bukire butegerezwa ku nka?!Ese kucyi uyihawe(inka)usanga ari imbata cg umugaragu w’abayobozi b’inzego z’ibanze?! Ese ubwo umuntu uri mw’ishyaka nka Green Party, … bayimuha?! Niba ati yego mumpe ingero!

    • umbaye kure, umbarije ikibazo najyaga nibaza

  • Ababishinzwe begere akarere ka Ngororero.Muriino minsi bigomba kuba bitagenda.Ejo nasomaga inkuru y’abayobizi baho bakekwaho kurya umuhanda!Na Gitifu w’akarere koko!None muri Girinka na bo baratabaza!Ko wasanga no mu bindi byiciro ari uko?!!

  • Ariko uyu Muyobozi w’Akarere si muzima? ngo nta muntu wemerewe gutunga inka ebyiri?ubu se ntabo tuzi bafite inka 20?ahubwo se Umuvunyi iki kibazo yagikemuye ate?ndumva mu cyaro abaturage baragowe kabisa

    • Uko bigaragara akarere ka Ngororero gafite ikibazo cyu ubuyobozi. Maze gusoma inkuru zanditswe kuri ngororero ndumirwa. Irebere nawe:

      Ngororero: Umuvunyi yakirijwe ibibazo bishingiye cyane ku byiciro by’Ubudehe
      Ngororero: Hari abavuga ko kwimura Abalimu byajemo ikimenyane
      Ngororero: Abaturage bicaye ku karere bishyuza amafranga bakoreye umwaka wose
      Ngororero: Abakozi batatu b’akarere batawe muri yombi
      Kaboneka yasuye Ngororero yakirizwa uruhuri rw’ibibazo by’abayobozi bakubita abaturage

      Izi nizimwe munkuru zanyuze mubinyamakuru byandikirwa hano mu Rwanda muri uno mwaka!

  • Habeho gushishoza niba koko uyu mubyeyi yarongerewe inka ngo imufashe kurera impanga ze abayobozi bakayimwaka byaba bikabije cyane kuko no kugabirwa biremewe kubera impamvu zitandukanye.
    Gusa ibisubizo bya Mayor byo biteye impungenge kuko sinzi ko hari aho yaba akura itegeko rivuga ko nta muturage wemerewe kurenza inka imwe. Keretse avuze ko bitemewe kugira izirenze inka imwe zitanzwe na Girinka Program!
    Atari byo ibisubizo bye byaba bigaragaza ko nta bushobozi bwo gusubiza no gukemura ibibazo by’abaturage ahubwo afite ubushobozi bwo gukora no guhanga amategeko ashobora gutera ibibazo.

  • Uyu mubyeyi ibyo avuga niba ari ukuri ndabona nihagira numuzanira utwenda two kwambika abana bazatumwambura bakaduha abandi batadufite. Ntangajwe n’igisubizo meya yatanze. Koko bibaho ko umuntu yamburwa impano? turacyari kure mumyumvire.

  • Kuki se abo muri ADEPER basengana nawe bayimuhaye? Bari bayobewe se ko afite indi? None se kugabirwa nabyo byaraciwe? Niba yaragurishije iyanze kwima, uwo bakurikirana yagombaga ku muha kuzikomoka kuri iyo ya ADEPER; Niba numva neza, ubwo nta nka asigaranye: Iyo yahawe na AKARERE yarayigurishije amaze kubona iya ADEPER. Iyi ya ADEPER amaze kuyibona nayo barayimutwara. None se abo bana 3 azabatungisha iki?

  • Mbega ubujura! Mbega akarengane! Ngo umuntu ntiyemerewe gutunga inka 2. Ubu uwamwihera indi nayo mwayirya!

  • Ubu Prezida iyo aba yahasuye uyu mubyeyi agatanga ikibazo cye uyu Gitifu w’Akarere yari kweregura avuga ko ntabyo yarazi ati ariko ub ko mbimenye ndaza kubikurikiranira hafi. Ubwo se Prezida azareba byose bikorerwa mu gihugu hose uboshye ari Imana ireba ikanamenya byose icyarimwe, muramuvunisha, muramusebya namwe mutisize.

  • nshuti bavandimwe abanyarwanda dukabije gutumuco nu bumuntu umuntu wabyaye bana 3 baramunyaga? reka nsubize uwitwa Habineza Yusufu wavuze ngo uwo mugore bamuhayi nka arayigurisha nubwo byumvikana ko yabogamye nagirango nkubwire yuko niyo yayigurisha agahahira abana bimpanga batatu ntakibazo kukubundi yakagombye no guhabwa inkunga yingoboka kuko kurera izompanga biragoye kandi nizigihugu naho mayor we buriya wabona ifiti famu yamashyo kandi aziko ntawemerewe korora 2 nawe bamunyage UMUNYAMAKURU WAKOZE IYINKURU NDAMUSHIMYE CYANEE ABAVUGA KO NTABUNYAMWUGA IFITE BAZAKORE IZABO BIBUFITE CONGS KANDI NGUSABYE KO UZAKORERA UBUVUGIZI UWO MUBYEYI ABANA BAGAKIRA BWAKE COURAGEEEE

  • Wowe wiyise Nkuru, ntago ari uguterana amagambo, kuko ntago ndi gutanga intervation ku wakora amakosa muri gahunda ya Girinka, njye ndi umuturage muri uriya mudugudu wabereyemo inama kdi ari nawo dutuyemo. Iki kibazo ntago Umuvunyi mukuru wungirije yakigejejweho, ikindi kdi umuyobozi w’akarere ibyo yavuze ko umuntu atatunga inka ebyiri, ni muri gahunda ya Girinka. Naho uwo mu maman rwose, ikibazo cye ni imyumviire, kuko yahawe inka ya Girinka nk’abandi baturage bari mu cyiciro kizigomba. Imana imugirira impuhwe, imuha abana batatu, akarere kamugenera inka katazi ko yarafite indi, kandi nta nicyo byari kuba bitwaye, ahabwa ni ubundi bufasha bwari bukenewe. Icyateye ku mwambura iyo yindi yagurishije, ni ukutubahiriza amabwiriza ya Girinka munyarwanda, ko agomba kwitura iya mbere yavutse, igahabwa undi muturage nawe uba utishoboye. Naho abashyiraho comments, murebere n’abandi baturage batishoboye, bazaziturirwa kuri izo nka ziba zatanzwe, mu gihe uwayigurisha wese kamwihorera.

    • Yusufu we urakoze kubitekerezo byawe ariko nyine Reka nanjye nkubaze:
      – none se koko wemera ko hari inka yahawe na ADEPR? Niba ari yego se ni nabo basabye ko ayinyagwa?
      – hanyuma se ko ADEPR yari iyitanze kugirango ikamirwe izo mpinja, abayitwaye hariyo basize ikamwa kugirango ufashe abo bana?
      – hanyuma se uhuza ute kwamburwa inka na ruswa ya 50,000? Cga umuntu mumategeko yanyu harimo irivuga ko kugirango umuntu atanyagwa yishyura ariya mafaranga?
      – arinkawe se uwakwambura inka uri muri iriya situation wakwishima?

      Murakoze

  • Chef we unyumve nk’umuturage uhatuye kdi uvuga ibyo azi, kuko tugira inteko zabaturage zikemura ibibazo, ziba buri wa gatatu, ahubwo iyo nka yagurishije n’iyo yasigiwe nta nimwe yakamwaga. Ikindi yari kwakwa ruswa ya 50000 frw, akayikura he kandi avuga ko ahingira abandi koko? Namwe mubanze mukibazeho?

  • Yussufu urasubiza huti huti ntudufasha kumva neza uburyo uwo mubyeyi yagenewe impano (gift) mukayimwqmbura mukayiha undi mwishakiye itagenewe (Deshabiller St Paul pour habiller St Pierre!). Iyo ADEPR ikusanya amafranga yayiguze ikayamuha ikamusaba ko ayigurira hafi aho, mwari kumwambura iyo envelope? Ejo se Caritas ibonye ibi bimubayeho ikamushumbusha nayo muzayimunyaga? Uhagarariye ADEPR aho ngaho agire icyo avuga kuro iyo mpano yabo n’uko Abayobozi babifashe maze twumve.

  • ariko abantu bakagombye kurenganura abaturage nibo babarenganya bigezaha! warenganya abayobozi binzego zibanze se uyu mu mayor ubakuriye urabona hari ubushishozi namba yigirira !!! mbere nambere iyinka yariyo gufasha Ababa bavuutse none ko bayimwatse abo bana barafashwa Niki ko ari umuzigo ugiye kugaruka kukarere !!! gusa uyu mumayor nintyoza mugusubizanya ubujiji nubunararibonye buke ! aho gukemura ikibazo yaragiteje arigaramiye Abana barware bwaki NGO umubyeyi yagurishije iyagirinka ubwo bari bagize amahirwe ADPR ikamuha inka bari kumureka igakamirwa abana nyuma bakazamutegeka kuziturira bagenzibe kuko nawe yakoze ikosa niba atarizatecnike zokubeshyera abaturage,naho uyumuturage yararenganyijwe ariko uyu mu mayor ntabushishozi nabuke yifiteye rwose niyicare mu Biro yirire umugati

Comments are closed.

en_USEnglish